Muri Irani, Ubushinwa no mu Buhinde, abaturage babonye amafi agwa aturutse mu kirere.Imvura nyinshi y’amafi yagaragaye mu turere dutandukanye, tutanegeranye mu Bihugu bya Irani, Ubushinwa n’Ubuhinde. Abaturage b’utwo turere amafi yaguyemo, bahuriza ku mvugo ko ayo mafi ari ubwoko bumwe, kandi akaba matoya.
Nkuko rero amafoto yafashwe yabigaragaje, ayo mafi yaje ari menshi cyane.Raporo zimwe zikaba zivuga ko ayo mafi aho yaguye nko mu migi, ngo yabangamiye cyane ibisikana ry’imodoka kubera ubwinshi bwayo.
Uko kugwa kw’amafi ariko aturutse mu kirere, ntabwo ari ubwa mbere kubaye, kuko nko mu karere ka Yoro, mu gihu cya Honduras, bamenyereye “iyo mvura y’amafi”, bakaba barabihaye izina rya Lluvia de Peces, ngo akaba akunda kuza mu gihe cyo mu mpeshyi. Abahanga bavuga ko ayo mafi aterwa n’umuyaga mwinshi uba wazamuye amazi yo mu Nyanja. Iyo rero ubukana bwawo bugabanyutse, ya mafi n’amazi bigwa hasi.
Mu gihe cya cyera uko kugwa kw’ibiremwa byo mu mazi kwafatwaga nk’ukumenyesha ibyago, nk’umunyamateka Pline L’ancien yabyanditseho mu bitabo, abasirikare b’Abafaransa nabo barabitangaje , mu mwaka wa 1794, mu mugi wa Lille. Ibindi byavuzwe bikaba byaramamaye, n’iby’ibikeri byaguye mu Misiri, bivugwa Muri Bibiliya ko cyari igihano Cy’Imana .





