HomeNewsIbisobanuro bishya by'inzozi mu buhanuzi

Ibisobanuro bishya by’inzozi mu buhanuzi

Hari abantu benshi cyane bifuje ko twakongera tukabagezaho ibisobanuro by’inzozi ni muri urwo twongeye kubategurira mu buryo bw’inyandiko ibisobanuro by’inzozi kuko hari benshi batabashije kubona ubu butumwa twibwira yuko no neho biri bubagereho Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abakomeze!

  • Igiti: Bisobanura ubutegetsi, 
  • Inzu bisobanura igihugu cyangwa isezerano,
  • Gufunga urugi rw’inzu rukinze: bisobanura yuko wasenze amasengesho yawe yakoze umulimo, waba ukinguye bigasobanura ko amasengesho yawe adafite imbaraga zo guhangana ni bikurwanya.
  • Ingiga y’igiti: Bisobanura gukora amasengesho
  • Imyase 3 y’igiti: amasengesho y’iminsi 3 (36hrs)
  • Hejuru mu giti: mu kirere (ahantu hibanga)
  • Inkoni mu ntoki: ubutware mu isi y’abazima
  • Inkwi: amasengesho
  • Kugenda mu ishyamba: bisobanura ubuhunzi.
  • Umulima: umurimo w’inzabibu cyangwa urutoki bisobanura wa Data
  • Gusarura umulima wa masaka kugeswa agashirwa mu bubiko: umugeni bisobanura ko abantu bagiye gupfa mu kivunge cya abantu benshi
  • Imbuto zose: bisobanura umugisha uturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo
  • Urutoki (bananas nor matoke) bisobanura umurimo w’Imana
  • Imyaka iteye mu mulima ibishyimbo ingano: bisobanura umugisha ulimo gutunganywa
  • Ibyatsi :imirimo y’imburamumaro
  • Itabi: bisobanura amagambo yoroheje (ubugambanyi)
  • Igikoma: gisobanura amarozi.
  • Umwobo cyangwa imyobo : bisobanura imitego y’ubugambanyi (holes)
  • Kuva mu cyobo kinini: bisobanura kuva mukaga gakomeye.
  • Injangwebisobanura umujinya w’abarozi, umujinya wuzuye inzika idashira, kuroga no kugira nabi. Umwuka w’umwijima.
  • Imbeba: umwuka w’ubukene.
  • Inka: bisobanura abadayimoni bateza intambara zihuse.
  • Inkoko: bisobanura abadayimoni ba baterekerano baterekerera abazimu cyangwa gutanga urugimbu ukoresheje amaraso y’inkoko.
  • Intama, Intarebisobanura Kristo. Mbere yuko apfa yitwaga umwana w’intama, amaze kuzuka ibintu yarahindutse yitwa Intare yo mu muryango wa David.
  • Imbwa: Bisbanura ubusambanyi
  • Kasuku: umudayimoni ushinzwe gutoteza abakiranutsi bafite umuhamagaro n’impano yo gukora ibitangaza mu isi y’abazima.
  • Ingurube: umwuka w’ubusambo (greediness)
  • Ifarasi : isobanura Malaika.
  • Ihene : bisobanura umwuka w’ikinyoma.
  • Imbogo: bisobanura abadayimoni bakaze bashinzwe guteza intambara zikomeye cyane
  • Isamaki: umugisha urambye
  • Inzoka: bisobanura umwuka wuburyarya, ubugome, uburiganya, ubwicanyi
  • Umuswa: ingabo z’Uhoraho
  • Inyoni aho ziva zikagera: zisobanura imbaraga z’abazimu n’abadayimoni utabariyemo inuma
  • Igyi ry’inkoko: baba barakuroze baka kuzingazinga kugirango ntuzigere ubona inzira wanyuramo. 
  • Amagyi y’inkoko akoreshwa mu kuzinga umuntu runaka kugirango ntazagere kucyo yagombaga kugeraho. 
  • Kugirango ubashe kubohoka ni uko iryo Igyi rimeneka mu buryo bw’umwuka
  • Inzovu:umudayimoni ukomeye cyangwa ubuza abantu kwakira umugisha uturutse mu ijuru.
  • Inyama y’inkoko n’ihene:ikinyoma gishingiye mu guterekera
  • Inyama: bisobanura abantu bari mu mugambi w’u bugambanyi
  • Inyama zitetse: umugambi w’u bugambanyi uriho urategurwa
  • Inyama mbisi cyangwa itabi, bisobanura amagambo mabi y’ubugambanyi; amagambo adafite umumaro. 
  • Inyama zihiye bisobanura ubugambanyi budakabije cyane ariko bwamaze gutegurwa
  • Kurota uroba amafi bisobanura umuhamagaro wo gukorera Imana cyangwa se umugisha
  • Kurota perezida cyangwa Umwami runaka bisobanura ko Imana iba yakugendereye kuko nta wundi uba hejuru ya perezida cyangwa Umwami
  • Kurota wogoshwa umusatsi, bivuze kwamburwa ubwenge­.
  • Kurota werekwa ufite imisatsi myinshi kandi miremire: ubwenge bwinshi
  • Kurota wiyuhagira cyangwaujya kuvoma bisobanura kwihana mu buryo bwo gukora amasengesho
  • Kurota wubaka inzu yawe, gushyiraho imiryango, amadirishya, bivuze yuko amasezerano yawe ari kugenda akwegera! 
  • Kurota ubona inzu yarigeze hejuru igasubira hasi kuri foundation amasezerano yawe aba asubiye inyuma bitewe n’i cyaha wakoze, cyangwa bitewe n’abarozi.
  • Kurota wimuka uva mu nzu ujyamuyindi nzu, bisobanura ko ugiye gukurwa mu gihugu ugiye kujyanwa mukindi gihugu.
  • Kurota ubona uhabwa imfunguzo: bisobanura guhabwa ubushobozi
  • Kurota uzamuka umusozi, bisobanura guhura nibibazo biruhije.
  • Kurota umanuka umusozi: ibibazo igihe cyabyo cyo kurangira kiba kigeze.
  • Kurota uhagaze ku munara hejuru bisobanura gushirwa hejuru, iyo uguye bisobanura gucishwa bugufi.
  • Kurota woga mu mazi, bisobanura kuba ugiye kugira ibibazo bikomeye.
  • Kurota ugendera hejuru ya mazi bisobanura kugendera hejuru y’ibibazo
  • Kurota woga mu mazi agera mu mavi; mu rukenyererokwivuruguta mu mazi y’ibyondo bisobanurako ugiye guhura n’ikibazo kitazagira icyo kigutwara.
  • Kurota woga mu mazi mabi ariko atakugera mu rukenyerero, bisobanura ko ibibazo ugiye kugira nta cyo bizagutwara.
  • Kurota ugendera mu bwato mu Nyanjabisobanura ko ugiye guhura n’ibibazo ariko uzahabwa (protection) ukazabona igisubizo gitunguranye mbese utazi cyangwa utabona aho ibisubizo biturutse.
  • Kurota unyagirwa n’imvura, bisobanura ko ugiyegutungurwa nibibazo, kuko imvura igwa itunguranye.
  • Kurota igishanga cy’amazi: bisobanura akaga gakomeye, ibyago na makuba
  • Kurota inyanja: bisobanura ibibera ku isi.
  • Kurota wituma muri toilet bikanga: bisobanura ko (no deliverance) ukiboshye utarabohorwa
  • Kurota wihagarika bikanga: bisobanura ko kubohoka amarozi yorohereje na byo bidashoboka, Kurota ujyakwituma ibikomeye cyangwa ibyoroheje” short call vs long call” bisobanura kubohoka uruzingo rw’amarozi.   
  • Kurota wambara amababa ukaguruka ugahungishwa, bisobanura kwambikwa amababa mu buryo bw’umwuka uba uhawe amahirwe cyangwa sefaveur iturutse k’Uwiteka Imana. 
  • Kurota abapfuyebisobanura inzika.
  • Kurota abantu bo mu muryango, mu nshuti zawe za hafi POSITIVELY or NEGATIVELY:   →→Umwuka w’inzika n’inzigo
  • Kurota abantu uzi cyangwa umuntu uzi, ariko ukamurota muri negative, burya aba yarakugiriye nabi, cyane iyo ugiye kugira ibibazo buri gihe,urebye neza , uzasanga hari umuntu uba wabonye mu nzozi wenda mwiganyecyangwa mwakoranye,burya hari icyo aba yaragukozeho ku bugingo bwawe. 
  • Kurota ubona utunganya isambuy’iwanyu cyangwa y’ahandi hantu, ibyo bisobanura ko uba umaze kugirirwa ikizere n’Imana ikaguha ikibaya cyo kwerekerwamo. 
  • Kurota usambana bikananirananturangize bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira. 
  • Kurota utwaye imodoka bisobanura ubuyobozi butangwa n’Imana.
  • Kurota wambuka ikirarobisobanurako ikibazo (ibyago, akaga, amakuba biva ku mwuka mubi) kije imbere yawe uba ugitsinze.
  • Kurota wambuka umupakabisobanura yuko ufite urugendo
  • Kurota wiga amashuri abanza(primary school) bisobanura ikibazo cyangwa ikigeragezo kizamara igihe kinini.
  • Kurota wiga amashuri yisumbuye(secondary school) ni ikibazo kirushijeho gukomera kizamara igihe kirekire.
  • Kurota wiga kaminuza ni ikibazo gikomeye cyanekandi kizamara igihe kirekire.
  • Kurota wigisha (uri umwalimu): gufasha abantu mu buryo bw’umwuka ubigisha ibyo batazi
  • Kurota ukina umupirabisobanura amacenga n’abadayimoni. Cyangwa na abandi bantu muhanganye
  • Umukasi:bisobanura ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo
  • Urutare: Bisobanura Kristo
  • phone:Communication n’ijuru
  • Itara ryaka: umuco w’Uhoraho
  • Inkota ifite ubugi impande 2: ubuhanuzi
  • Inyenyeri: Umuhanuzi
  • Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro:Ubuhanuzi
  • Diamond:Ubuhanuzi hamwe ni manza zitabera
  • Inzabibu:Umulimo w’Imana ujyanye n’Ubuhanuzi
  • Umudari wa diamond: impano yo guca imanza zitabera
  • Umudari w’izahabu: impano y’Ubuhanuzi
  • Gufata inkota intwaro y’Ubuhanuzi
  • Isaha (clock):igihe cyategetswe n’Uwiteka
  • Umuzungu: Malaika
  • Inkweto:ubutumwa (Message)
  • Laptop:ubwenge bwiza bwo mu ijuru
  • Kwambara ikabuturani gukorwa nisoni bigereranije bidakanganye.
  • Kwambara ikariso yonyineugenda mu muhanda bikojeje isoni, ariko kuba nta cyo wambaye barushijeho cyane.
  • Kwambara ipantaro hejurunta shati wambaye bisobanura isoni bidakanganye.
  • Kwambara ubusabisobanura gukorwa nisoni.
  • Kwambara neza: bisobanura ibikorwa byiza imbere y’Imana
  • Imyenda yo Kwambara:umurimo w’Imana
  • Kumesa imyenda:bisobanura kwihana kwezwa cyangwa kwiyeza.
  • Umwana w’umuhunguasobanura umwuka w’Imana, naho umwana w’umukobwa cyangwa umugore bigasobanura itorero rya Kristo.
  • Umugore umweasobanura itorero, iyo bari kumwe n’abagabo nta kibazo kiba kirimo. 
  • Umugore urenze umwemu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura abarozi.
  • Umukecuru: bisobanura idini
  • Gucika ibirenge: kutagira ubutumwa
  • Gukurwa impingikiraneuba ukuwemo umwuka ushinzwe kugenzura ubuzima bwawe
  • Gukuka amenyomu nzozi bisobanura ko nta bushobozi ufite bwo kurya ibyo kurya by’umwuka.
  • Kuba igikuri mu by’umwuka: kuba warariganijwe n’abadayimoni ku buryo utamenye umugambi w’Uwiteka ku buzima bwawe
  • Ikamyo ya rukururana :ubutegetsi bukomeye cywangwa idini rikomeye (umulimo) Igare: ubuyobozi bwo hasi buciriritse
  • Igisilikare:imirimo y’uburetwa y’abadayimoni
  • Abasirikare, abapolice: kubohwa na barozi bakoresheje abadayimoni cyangwa kuba udafite ubuabsha bwo kwicyemurila ibibazo runaka.
  • Umuhanda wa kaburimbobisobanura gukiranuka cyangwa inzira y’ukuri
  • Indege kumanuka igwa hasi bisobanura ububyutse cyangwa urupfu
  • Indege mu kirere nka helicopter,umwuka w’urupfu
  • Kwinjira mu ndegegukurwa mu mubiri; cyangwa urupfu!!!
  • Umuyaga: intwaro y’Uwiteka yo kwica; guca ibihanga (urupfu, igihano, ibyago) abakandamiza ubwoko bw’Uwiteka
  • Igicerigisobanura ubukene
  • Inoti : umugisha mwinshi uvuye mu ijuru
  • Amabyi/amazirantoki:  umwuka wo kuzingazingwa/guhumanywa,
  • Kuruka: kubohoka
  • Kugenda mu butayu bugufibisobanura nyine ubutayu bukomeye.
  • Ubutayu burebure:ubuhunzi
  • Ubutayu butagaruka:bwa nyuma; budafite ubwinjiriro n’ubusohokero
  • Ubutayu: ahantu cyangwa ibihe byo kwiheba
  • Kuva mu butayu:gutangira igihe cy’umugisha uturutse mu ijuru.
  • Inzogani ubusinzi ubwaribwo bwose.
  • Umusatsibisobanura ubwenge. Urukwavu rusobanura ubwenge.
  • Kwerekwawambaye slipa (Kamambili) bisobanura nta butumwa buhari

 

nccleon@gmail.com

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments