HomeNewsIbinyabiziga mu butayu bugufiya!

Ibinyabiziga mu butayu bugufiya!

Mar 16, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona yuko za magigiri z’Abega zigiye gutegera mu banyamategeko kugirango zirebe yuko zabasha kungeraho.Mbona bashyiraho ingenza hirya no hino ariko biba ibyubusa imigambi yabo iburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,urabe maso cyane kuko umwanzi yagutegeye ahakomeye ariko kandi ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko ibidashobokera abantu bishobokera Imana niko Uwiteka avuze!

Nongera kubona bongera gushaka undi muntu batuma twahoze turinshuti kugirango aze ansange mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Mbona raje ansanze muri ubwo butayu bugufiya maze ambwira yuko yoherejwe n’Umwakagara akamutuma k’Umwami w’IBABYLON kugirango amworohereze uburyo yangeraho mu butayu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bateze imitego nudutego kugirango bakugereho,kandi bakoresheje imbaraga bita ko ari zo ku rwego rwo hejuru,ariko noneho bibagiwe uko Uwiteka yagukijije muri Uganda igihugu cy’Abaphilisitiya ukarinda ugera mu gihugu cy’IBABYLON nyamara barashinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore barashaka gusenya umurimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yatangije muri wowe kugirango usenye imikorere y’umwanzi wa bakiranutsi wagambiriye kuva cyera kurimbura ubwoko bw’Abakiranutsi buhagarariye Uhoraho mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kungarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu ntugire gahunda nimwe wubahiriza kuko umwanzi yamaze gukora Tracking yumviriza gahunda zawe zose uzihorere kugirango utagwa muri ya mitego nudutego kuko hasigaye igihe gitoya Umwakagara agacibwa igihanga maze abaguhiga bagahita bagusimbura mu butayu nabo bagatangira guhigwa nk’uko baguhigaga ibindi uzaba ubikora hanyuma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa ngo nbebe ibigiye kuba mu isi ya bazima byahanuwe n’Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Mbona ibinyabiziga byinshi cyane bimanukiye mu marembo yo mu irango ry’ubutayu bugufiya,mbona zinjiyemo ari nyinshi cyane ku buryo babyiganiraga mu nzira ikababana ntoya!

Mbona inzira nubutaka banyuzagamo ibyo binyabiziga byabo numuhanda birahababariye isi iratigita habaho umurindimo ukomeye cyane maze amarembo amanuka mu butayu asigara ari nta bumazi agifite ndetse ninzira nyabagendwa isigara itagifite isura wagirango ubwo bahungaga berekeza mu butayu babwinjiyemo imvura igwa.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bakugose hirya no hino,none reka nihutishe kurimbuka kwabo kugirango badakomeza gutegatega imitego imihanda yose,nibabona ibyago byabo bitebutse bazahita batakaza ibyiringiro byo guhiga ubugingo bwawe ahubwo buri wese yirwaneho kugirango arikore ubugingo bwe,usibye yuko nyine bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko bagambiriye inshuro nyinshi bagahiga ubugingo bwawe kandi nta cyo wabacumuyeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore bakwinjije mu butayu habona ariko bo bazabwinjizwamo hatabona,wabugiyemo izuba ryaka,ariko bo bazabwinjiramo imvura ibanyagira kugirango bamenye yuko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe ukorera kandi yaremye Ijuru nisi uko niko Uhoraho Imana ya bakiranutsi Uwiteka YEHOVA avuga.Nuko rero burira abanyabugingo ubabwire ngo ibihe birarangiye kandi igihe gishyize cyare kuko urushyize cyera ruhinyuza intwali,kandi intwali zirataka zinyinyirirwe uko niko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments