April 2,2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibimenyetso[3] bigiye kubaho maze Nyir’uRwanda agataha muri gakondo yabakiranutsi akima intebe ya bukunzi uko niko Uhoraho avuga.
Dore harabagabo[3] bagiye gusura Nyir’uRwanda kandi abo bashyitsi bazaba ar’ubumugisha hazabanza abagabo [2] babanze bagende bagereyo kandi dore Nyir’uRwanda azzbakirana urugwiro ubusanzwe numugabo w’imfura ugira ubugwaneza azabakirana ubwuzu nurugwiro hanyuma hazakurikiraho umwe mubimenyetso bikomeye by’ubuhanuzi umugabo wagizwe ibanga ryo gukiranuka uwo nawe agiye gusura Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka [56] mubuhungiro uyu mwaka wa lll w’ubutabera bw’Uhoraho niho dossier y’ubwami bw’uRwanda ishyizwe imbere y’Uwiteka akaba mur’uku kwezi kwa mata 2016 niho iyo dossier izacirwa urubanza hafatwe umwanzuro kugirango Uhoraho asubize muri gakondo yabasogokuruza Umwami w’uRwanda

Ibyo byose Uhoraho agiye kubisohoza kumugaragaro kugirango abanyembaraga bamenye yuko Uhoraho ari we Mana ikiranuka kandi ko ishobora byose uko niko Uhoraho aburira ubwoko bwe bumaze imyaka nimyaniko mubuhungiro bw’IBABYLON yumvise kurira kwanyu kandi yitegereje kwihangana kwanyu kandi yabonye kwizera mwizeye ijambo rye ryavugiwe mukanwa kabahanuzi uko niko Uhoraho avuga
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zibibi zose ziciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore abanzi bawe baciriweho iteka nk’uko Uhoraho yagusezeranije ko azaguha ubutabera muri mata 2016 none niko bigenze abanzi bawe bahuye nakaga gakomeye cyane kuko bagerageje imbaraga z’Uhoraho ziyoyoka bazireba banga kwihana none bakozwe nisoni uko niko Uhoraho avuga
Dore imigambi yabo yose iburijwemo kandi Uhoraho aciye iteka ku nzigo yabo ninzika yabo byose abiciriyeho Iteka kuko uyu mwaka ni umwaka wubutabera imyaka [3] irarangiye uko niko Uhoraho avuga
Mwana w’umuntu dore ufite ibanga ryo gukiranuka agiye gusura nyir’Urwanda kandi azakirwa muburyo budasanzwe kandi uwo namara kugerayo hazaba hasigaye igihe gito cyane umwakagara agakurwa ku ngoma uko niko Uhoraho avuga.
Nongera kwerekwa ko murwagasabo imbwa z’inzungu zikora umurimo wagisirikare izo mbwa zirusha agaciro ingabo za RDF kuko mubazishinzwe nta numwe ushobora guhabwa uruhushya ngo ajye gusura abavandimwe be kubera ko izo mbwa zihabwa agaciro kurusha abana b’Abantu
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore nciye ubuhake bw’umwwakagara nciye urugomo muri gakondo yabakiranutsi izo ngabo ngiye kuzibohora zibe izidegembya kuko ubutabera bw’Uhoraho bwabibutse uko niko Uhoraho avuga
Nerekwa urufatiro rw’umwakagara hamwe ni nkozi zibibi urufatiro rwabo rukurwaho maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,vuza impanda uvuge uti,BIRARANGIYE UMWAKAGARA AKUWE KU NGOMA NK’UKO UWITEKA IMANA YABAKIRANUTSI YABIVUZE NIKO BIBAYE UKO NIKO UHORAHO ABITEGETSE!
Dore urugomo rwabadayimoni rwali rwarasabitse gakondo yabakiranutsi none uku kwezi kwa mata 2016 Uhoraho agiye gukora ibikomeye cyane kandi agiye guca imanza zitabera kuko niwe Uwiteka waremye ijuru ni isi uko niko Uhoraho avuga
Njyanwa u iyerekwa mbona muri gakondo yabakiranutsi ko abitwa abanyamadini cyangwa ba Pastor barwanya ijambo ry’Ubuhanuzi bakivugira ibyabo bijyanye nubushake bwabo maze mbona ijambo ry’Ubuhanuzi rirasohoye maze bakorwa nisoni kuko bose barwanyaga ko ubuhanuzi bw’Uhoraho butasohora
Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutumwa Uwiteka yanyujije mubahanuzi abashumba ba madini babuteye amabuye babwamaganira kure none barajyahe ko igihe cyabwo gisohoye uko niko Uhoraho abaza kuko ibyo barwanije ninabyo bibasohoyeho.Ibyo batinye nibyo bibabayeho uko niko Uhoraho avuga