Ubanza mur’uyu mwaka haba hagiye kuba ibintu bikomeye cyane mu gihugu cyacu,twari tumaze iminsi dutegereje ibyahanuwe ubanza byaba bigiye gusohora.Bibaye byo,Imana yaba iciye imanza koko zitabera.
Nyuma yo gusoma ijambo rya nyiruRwanda,natangaye cyane ubuhanga buhanitse buca amarenga y’ibigiye kubaho mu isi ya bazima.Usome neza iryo jambo Umwami Nyir’uRwanda yifurije abanyarwanda bose baba abari mu gihugu imbere cyangwa abari hanze yacyo ubasha gusangamo imvugo itazimije cyane ahubwo isobanutse ndetse itanga ikizere n’amahirwe kubanyarwanda bakeneye umuyoboro wa mahoro nyayo arambye yatuma abanyarwanda tubaho neza tukava mu mwiryane tumazemo imyaka irenga(50)
Biratangaje iyo wumvise ijambo ry’umwakagara yavuze abwira abanyarwanda ko bamugiriye ikizere ubwo bitoreraga referendum cyangwa kamarampaka nyamara yirengagije yuko yashyizeho igitugu abanyarwanda akabasinyisha ku ngufu za leta ayoboye cyane yuko ababikoze higanjemo abakozi ba leta batinyaga ko Babura imirimo yabo bahawe na leta y’umwakagara.
Abandi abanyeshuri bashyzweho igitugu bagasabwa gusinyira ko bagomba gusaba inteko nshingamategeko ko yahindura itegeko nshinga kubw’inyungu zo kuba barahawe inguzanyo na leta bitaba ibyo bakamburwa iyo nguzanyo bahawe kandi nyamara bazanayishyura.
Ntabwo wasabi abaturage ibitekerezo ngo bavuge icyo batekereza ku itegekonshinga kandi waramaze gushyiraho iterabwoba abaturage ndetse ukajya kubasaba ibitekerezo wararangije guhindura itgekonshinga ukabona gusaba abaturage ko bemeza ko habaho referendum ubwose we aramutse akorewe ibyo yakoreye abaturarwanda yumva bya munezeza?
Ariko nibyo navugaga ko abanyarwanda bagira Imana,ko tugifite umubyeyi Nir’uRwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa tukaba tukimufite nk’impano y’Imana ureke abavuga ibyo batazi ubwose ko usomye ijambo ry’Umwami w’uRwanda ukumva n’ijambo ry’umwakagara koko udakoresheje amarangamutima wumva haraho bihuriye.
Nyamara birirwa bavuga ko bafite iterambere ariko mbere yuko ugira iterambere ntubanza no kumenya kuvuga uzi kuba umukuru w’igihugu utazi kuvuga.Cyokora kuvuga nabi byo arabishoboye ariko icyamunaniye nukuvugana ubupfura kandi akavuga imvugo ijyanye n’umukuru w’igihugu.
Ariko kuko atabitojwe ahubwo ari bintu yagezeho hakoreshejwe imbaraga za gisirikare,niyompamvu imvugo ze zidasobanutse.Zuzuyemo uburiganya ngo narangiza manda yahawe nabanyarwanda ngo azahererekanya ubutegetsi ibyo se ninde wabyemera?Erega icyo atigeze amenya abanyarwanda twari tumutegeye ku itegekonshinga na manda ya ll irangira iyo ataza guhindura itegeko nshinga nta bwo yari kumenya icyo abanyarwanda batekereza.
Kuva rero yaramaze gucamo abanyarwanda ibice bice ngaho nd’umunyarwanda abandi bose bagahinduka za bihehe ese ko yamaze kutwambura ubunyarwanda kuki akomeza kudukurikirana mu mahanga ashaka kutwambura ubugingo?Nuko azi neza yuko abanyarwanda badashobora na rimwe gusinzira barambuwe igihugu n’umwimerere w’indangakamera zigize umuntu.
Akaba yarahinduye abana buRwanda kuba za icyo batazi nta cyo bari cyo mu gihe cyose bazemera ko abayobora.We se ko atemeye kuyoborwa na KINANi ahubwo Kinani wari wemeye ko bagabana ubutegetsi yahise amwivugana ubwo se arumva ibyo yakoze abandi bo babinanirwa?Reka twizere ko ikizere Nyir’URwanda yagejeje kubaturaRwanda ari bo rubanda rwe,twemere yuko irya mukuru ritinda ariko ntirihera ngibyo ibyiringiro by’abana b’urwanda dore Nyir’uRwanda yanafunguye imiryango kuri abo bose bumva bagira uruhare mugufatanya gushakira umuti igihugu cyacu.Ndetse na Leta yayihaye amahirwe yo gufata akanya ko gutekereza kugirango izemere iyoboke table Rounde bivuze ngo bahawe amahirwe ya nyuma yo kongera kwitekerezaho biterenze nibura amezi atatu kuko bishoboka yuko nyuma yicyo gihe ashobora gutakaza amahirwe yarahawe akayirengagiza.Ngaho namwe nimusesengure hanyuma muzaba mu mbwira uko mu byumva aho ibintu biganisha kuko jye ndabona amahanga aca amarenga wa mugani w’umunyarwanda.