Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu Great Lakes Human Right Link ukorera mu karere k’ibiyaga bigari ubwo nukuvuga u Rwanda, Burundi, Uganda,Tanzaniya,Kenya ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo kuri uyu wagatantu itariki ya 14 werurwe 2015 washyize hanze itangazo ku rubuga rwawo aho wasabaga umuntu wese waba afite amakuru y’iyicwa rya nyakwigendera Rwigara Assinapol ko yabandikira kuri email maze akaba yahabwa akayabo k’ibihumbi ijana ubwo ni ukuvuga akabakaba miliyoni mirongo irindwi z’amanyarwanda.
Muuri make tugenekereje dore uko iryo tangazo ryari rishatse kuvuga mu rurimi rw’ikinyarwanda” Great Lakes Human Rights Link yemeye gutanga ibihumbi ijana by’amadolari $100000 ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma hafatwa umuntu waba waragize uruhare mu iyicwa rya Bwana Rwigara Assinapol
bakomeza bagira bati ku munsi mubi Rwigara Assinapol yarapfuye maze abayobozi b’u Rwanda bavugako yazize impanuka nyamara Great Lakes Human Rights Link yaje kumenya amakuru aturuka ahantu hizewe yuko Rwigara Assinapol yahotowe.
Yishwe mbere yuko impanuka iba ahubwo byakozwe kugirango bigaragare ko ari impanuka yazize. none turasaba uwaba afite amakuru yose yakwifashishwa mu kumenya amayoberane yose ku rupfu rwa Bwana Rwigara Assinapol ko yaduhamagara kuri telefoni ngendanwa +447429014688 cyangwa akatwandikira kuri email: greatlakeshumanrightslink@gmail.com
Umunyamabaga mukuru wa GLHRL Noble Marara”
Gusa andi makuru mashya agera ku kinyamakuru inyangenewss aturuka mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali muri ba maneko bamwe, nuko Rwigara akimara kugongwa atahise ashiramo umwuka ahubwo polisi y’igihugu niyo yahise imujyana kwamuganga imaze kwirukana ambulance barabanza bamuhisha abo mu muryango naho bahise bamujyana ahantu hataramenyekana bamukubita ifuni mu irugu bahita bamujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya polisi ku Kacyiru ndetse byaje kwemezwa nabo mu muryango we ubwo baganiraga numunyamakuru wa BBC Gahuza ko basanze afite ibikomere byinshi mu mu mutwe ndetse no mu irugu.





