HomeNewsIbigiye kubera muri gakondo ya akiranutsi,byarutwa nuko umubyeyi yafata umwana we akamwicira!!!

Ibigiye kubera muri gakondo ya akiranutsi,byarutwa nuko umubyeyi yafata umwana we akamwicira!!!

June 26, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ko za magigiri zihuye nikibazo cyo kubona Umuhanuzi nkuko zabyifuzaga.Maze mbona ko zitangiye andi mayeri yo kongera kwandikira Umuhanuzi Ainesha email batangiye “squire  one”kugirango zongere zirebe yuko zamenya icyerekezo yaba aherereyemo kuko aho za mucyekaga yamaze kuhava uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwieka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso cyane ku bantu bakwandikira,ntupfe gusubiza buri wese kuko abenshi baba bafite umugambi wabadayimoni uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagore bakomoka mu muryango w’Umwami NyiruRwanda bya hafi,barinzwe cyane  bafite za isikoti zibarinda aho bajya hose!Maze nkabona rubanda rw’Umwami rushaka kureba abo bagore bibera ibwami hamwe n’Umwami wa gakondo ya bakiranutsi.Ariko ikibabaje basuzuguraga rubanda rw’Umwami bibagirwa uko ubwami bwagarutse muri gakondo ya bakiranutsi n’ukuntu abantu benshi bazize ubwami bw’uRwanda abatari bacye bakahasiga agatwe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abafitanye isano na nyiruRwanda Umwami YUHI VI yuko abavandimwe be badakwiye kuzasugura ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kuko ubwami buzasubizwaho na maboko yabo nkuko Uwiteka uyabivuze kuko Uwiteka atazabikorera ubwami ahubwo azabikorera ubwoko bwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Abazarenga kurizi mpanuro bakazahura nikibazo cy’umuvumo uzaturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho abitegetse.

Maze nerekwa za magigiri zibakorera report yimyitwarire bagirira hanze iyo basohotse bavuye ibwami bagiye muri rubanda.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko niko bigiye kugenda mu minsi irimbere ubwo Uwiteka azaba asohoje isezerano rya gakondo ya bakiranutsi uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zishinzwe guhiga Umuhanuzi zimunyuraho aho yibereye kuko zitamuzi kandi zitarigera zimubona akaba ariyompamvu zirorongatana zirirwa ziruka imihanda yose nkaho Umuhanuzi zimwishyuza.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo ni abanyamuvumo kuko bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho anyuze mu Muhanuzi we uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega na abegakazi bakora inama ya gasuzuguro bavuga amagambo yo gusuzugura Umuhanuzi.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abega na abegakazi bareke gusuzugura umuntu w’Imana kuko urwego ariho,ari urwego rwa ba Senior Officers ibyo bibwira byose ubabwire yuko ar’iby’ubupfapfa niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikunyura mu nzira nyabagendwa yuzuyemo inyama nyinshi(ubugambanyi)bwuzuye ahantu hose mu nzira zose zinyurwamo n’Umuhanuzi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bubaye bwinshi cyane,kandi abo udatekereza abo nibo bagambanyi.Nuko rero ube umunyabwenge ugenze kwa kundi Uhoraho yakwigishije kugirango utagwa mu mutego wabo kuko intumva irira kumuzirao uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko ndamanuka njya kugura ikibanza cyo kubakamo inzu,ariko nta mashillingi narimfite,nsanga barimo kubanza gutanga ibibanza byabakire bakize cyane,nanjye nsaba ko bampa ibibaza [2] kugirango njye gushaka amashillingi maze ntangire kuhubaka.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta bwo wakubaka ibibanza [2] icyarimwe,ahubwo ubanze utangire ushyireho urufatiro rw’ikibanza kimwe nurangiza wubake inzu uyirangize,maze ubone gukurikizaho ikibanza cya kabili ariko kubyubaka byombi icyarimwe waba wihaye akazi katari ngimbwa uko niko Uhoraho Nyiringabo akuburiye kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu bwato hejuru y’inyanja(kulindwa)mubibazo.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega baraguhagurukiye Satani na badayimoni ariko ulinzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe ukorera uzabirebesha amaso ariko nta bwo bizakugeraho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona umwanzi akandagira mu mazi naho jyewe nyagenda hejuru maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zahawe intonorano ngo ziguhige maze nazo ziryaho ziringiye neza yuko ziguta muri yombi none zikozwe nisoni ibibazo zashakaga kugushyiramo ubu nibo babigiyemo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Nzika na Nzigo nabo bahagurukira icyarimwe,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,barahagurutse ariko Uwiteka siwe ubahagurukije.Kubera iyompamvu bagiye kubona yuko Uwiteka ariwe Mana yawe kugirango bamenye kandi bacirweho iteka n’Uhoraho Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ibibi uzihe numero yubutabera Nº0167/0006/0018,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,uru rubanza uciye rurareba za magigiri zadutse muri iyiminsi,kandi rurareba Nzika na Nzigo,ubamenyeshe ko baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kubera guhiga Umuhanuzi kandi atarabacumuyeho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho tega amatwi wumve abavuga butumwa bo muri gakondo ya bakiranutsi uko balimo kwigisha no kubwiriza ijambo ry’Uhoraho.Ntega amatwi numva balimo kubwiriza ariko ibyo bigishaga babivangaga no guciraho iteka abatavuga rumwe na leta ya abega bavuga ko ngo ari nta cyo bazageraho.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abo bashumba (abafarisayo) yuko barimo kwicukurira urwobo runini kandi rulerule cyane batazashobora kwikuramo kuko ibyo basabira umugisha byamaze gucirwaho iteka kandi ni abanyamuvumo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ubwo ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho genda ujye mu murwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cy’ibabylon naho wumve ibihavugirwa.

Ndagenda ngera mu nsengero zaho,naho nsanga bavuga bimwe nibyo abo muri gakondo ya bakiranutsi,balimo gucirana imanza bavuga nabi bagenzi babo,kandi ari nta cyiza babifuriza.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abashyigikiye William Ruto,nabashyigikiye Kenyatta balimo kurebana ayingwe.Batandukiriye inshingano zabo zo kwigisha ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo,ahubwo bibereye muri politike kubwinyungu zabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe nundi mugabo ntabashije kumenya,twagendaga mu nzira nyabagendwa,twagendaga turirimba igihimbano cy’umwuka kivuga ngo”Twarabatuwe Rwose Rwose,mu Mwami Yesu Kristo”Kumsaraba haturuka,iriba rimara inyota,twahanywereye amazi meza,amazi yubugingo×2

Twarabatuwe rwose rwose

Mu Mwami Yesu Kristo

Twigish’ ijambo rye rizima

Mu mbaraga z’ Umwuka

Cyo dukomeze tujye imbere,

Dutsind’ ibigerageza!

Turwan’ intambara twizeye,

Twihanganire byose

2

Tur’ abasirikare benshi,

Twogejwe mu maraso

Umwami wacu Yesu Kristo,

Ni nawe muyobozi

Kubw’ imbaraga ze dufite,

Tuzabaho no mu rupfu

Dukomeze dushyire mbere,

Dushimir’ Ihoraho

 

3Kwa Yesu dufit’ ubutwari,

Dufit’ ubushobozi

Iyo twizey’ amagambo ye,

Uko yayatubwiye

Ku musaraba haturuka

Iriba rimar’ inyota

Twa hanywerey’ amazi meza,

Amazi y’ ubugingo

4

Mw ijuru n’ igihugu cyacu,

Cyuzuyemw amahoro

Mu gihe tuzakigeramo,

Tuzahimbaza Yesu

Umukiz’ azahanagura

Amarira yacu yose

Tuzanezererw’ igihugu,

Yadusezeranije

Ubwo nyine tuzamuka turirimba iyo ndirimbo yamazamuka,tunezerewe cyane twumva ko twageze mu ijru rya gatatu.Maze numva ndushijeho gukumbura gakondo ya bakiranutsi hamwe nitorero ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kugirango iyo ndirimbo yumwuka tuyiririmbire mu iteraniro ryazimijwe ni ngoma ya abega,aho bahagaritse umuzero w’itorero ry’Umwami wacu wabakiranutsi Yesu Kristo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntubabare kuko hasigaye gato gusa,Uhoraho agasohoza isezerano akabaha gakondo nkuko yabisezeranije uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ndetse ubu butumwa ubuhe nabandi ubakomeze ubabwire uti,nimwihagane hasigaye gatoya cyane maze Uhoraho agasohoza ibyo yirahiriye mu izina rye kandi murabizi neza yuko yananiwe kubeshya mu gihe ibindi byose yabishoboye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 27, 2018 njyanwa mu iyerekwa maze mbona ijuru ryohereza umugisha,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ministiri yo mu ijuru ishinzwe imali nigena migambi(Finance Ministry And Planing)bahawe itegeko n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ko bohereza umugisha kugirango urangize ibikorwa byihutirwa by’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

https://www.youtube.com/watch?v=Rwy1TOGP4P0

Njyanwa mu iyerekwa mbona korali ya ADEPR hamawe nindi korali ntabashije kumenya,maze mbona zombie zishyizwe hamwe zihinduka korali imwe.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore izo korali zombie zishyizwe hamwe kugorango zihinduke korali imwe zizaririmbe mu itorero ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi nuko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abo baririmbyi bakorali mbere yuko binjira mu itorero riyobowe n’Umuhanuzi,mbona ko babanje gusimba akagezi kari kavanze na mabyi(ayo mazi yari yanduye cyane)bisobanuye ko abo baririmbyi baboshwe mu buryo bw’umwuka nubwo bakora umulimo wo kuririmbira Uwiteka Nyiringabo,kandi babembye cyangwa bariho ubuhumane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo abaririmbyi bazaririmbira Uwiteka kandi ari imbohe kuko bidashoboka yuko wakorera Uhoraho urimbohe bisaba yuko ubanza kubohorwa mbere yuko ubohora abandi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uzabasha gusimba ikiraro uwo niwe uzabasha kwinjira muri korali akaba umuririmbyi uzaririmbira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mu itorero rya Kristo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

June 28, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona abazimu nabadayimoni baciriweho iteka,mbona bamwe bacitse amahembe,abandi bafite ihembe rimwe,abandi bagenda barya umukungugu.Mbona abandi bagiye kurisha barya ibyatsi,abandi biyahura mu Nyanja maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka akoze imilimo ikomeye cyane niyompamvu bahisemo kwiyahura kuko imilimo yabo yabananiye kandi bakaba bagomba guhabwa igihano niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za abega (Kagame defense Force) KDF,mbona izo ngabo zijyanwa mu bigo aho ziryamiye amajanja guhangana nabatavuga rumwe nazo.Nerekwa yuko mbere yuko urugamba rutangira ngo ingabo zitangire kumashana,mbonako haguye imvuye ikomeye cyane maze umuvu wiyomvura uhitana abanturage benshi bakekwa kuba bashyigikiye ingabo zirwanya ingoma ya abega uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

   Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bigeze ahakomeye cyane kuko ingoma ya abega igiye kurimbura ubwoko bwanjye bakoresheje inwaro nini ni ntoya ni NKOTA.Ariko kandi nabo ntaho bazaba basigaye kuko bagiye gushyirwa mu maboko yisi ikabaira imanza ibyabo birangira burundu gutyo kuko ari nta numwe uzasigara adaciriweho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona ko Umwakagara ashyizeho inama igenzura igihugu yuzuyemo abegakazi gusa bonyine ari ntawundi munyarwanda uyibarizwamo.Mbona ko abegakazi bagereranywa ni ngabo za bagore bigeze kubaho mu mateka bitwaga ingabo zitwaga “INSHINZI”maze mbona ko bakoze inama maze bemeza kwica no kurimbura umuntu wese ukekwaho kuba ashyigikiye ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko mu ihuriro rya RNC abagore baribamo mbona ko barivuyemo kumunota wa nyuma maze abo bagore mbona ko bajyanywe mu ishuli ryigisha abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umutwe wa politike ihuriro nyarwanda RNC ntaho ritandukaniye nagatsiko kabicanyi ka FPR.Kuko bagiye kugambanira abagore bose bagiye kuva muri RNC,kuko politike yabatavuga rumwe igiye guhinduka vuba cyane mu minsi ya vuba uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abo bagore babe maso cyane abo bose bashaka kuva muri RNC ihuriro ryuzuye ikinyoma kuko bemera (REP) itemewe namategeko kugirango babone uko bagera ku ntebe ya bukunzi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rimomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwicanyi bukomeye cyane imbere yabatuye isi buraje kandi abantu barishwe cyane kandi ntibazabona gitabara kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi itewe nabarwanya ubwami bwa abega,mbona ko bayifashe ariko batari babiwkiriye, kuko bantu bari bayifashe nta bwo bari banyirayo,ariko nubwo bari bayifashe ntabwo bayifashe yose ahubwo bafashe igice cyo hasi ku mpera za gakondo ya bakiranutsi.

Maze numva birambabaje cyae njya kubirukana,ariko baransuzugura kuko bari barubatse amazu babamo na maduka bacururizamo ku buryo byari bigoye kubirukana kuko ngo bahahawe nabanyamategeko uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona kuruhande rwagakondo ya bakiranutsi igihugu cy’Ubuperesi kirinze cyane inkiko zahoze ari izagakondo ya bakiranutsi,ku buryo ari nta muntu washoboraga guhirahira ngo yambukire muri icyo gihugu cy’Ubuperesi kiyobowe n’umwana w’UMUSITA uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntuterwe ubwoba nuko babanje gufta igice kimwe cya gakondo ya bakiranutsi,kuko ukwiye kubanza kwigeranya imbaraga kugirango ubone gukiza gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umusaza usheshe akanguhe,hamwe numucyecuru we,bafashe inkota mu biganza byabo cyangwa mu ntoke,mbona bafashe abuzukuru babo bakajya bafata umwe umwe bakamushinga inkota uhereye mugitwariro undi nawe agahera hasi mugice cyo hasi bakabica kubera kwanga kureba uko bazicwa ni ngoma ya abega.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi birababaje kandi biteye agahinda,birutwa nuko umubyeyi yakwifatira umwana we akamushinga inkota mu mutima aho kugirango azarebeshe amaso ye uko azaba yicwa ningo ya abega bagiye kurimbura ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments