HomeInte'lIbiciro bya ma modoka bashyizeho by'imodoka za ba Pastori bashobora kuba ba...

Ibiciro bya ma modoka bashyizeho by’imodoka za ba Pastori bashobora kuba ba byibeshyeho!

Muri iki gihe abakozi b’Imana bakunze gushyirwa mu majwi n’abantu batari bacye babashinja kwigwizaho imitungo y’abakirisitu , nyamara bo bakavuga ko bitanga kugirango bakomeze gushumba intama z’Imana neza.

Ibijyanye n’imitungo yabo ntibikunze kumenyekana , gusa hari ibigaragarira amaso ya buri wese . Muri ibyo harimo inzu zihenze , amamodoka ahenze bagendamo , n’ibindi.

Ikinyamakuru Ibyishimo.com kirabagezaho urutonde rw’Abapasiteri 5 bo mu Rwanda bagendera mu mamodoka ahenze n’agaciro ka zimwe muri zo :

1. Apotre Dr. Paul Gitwaza:

Intumwa Dr. Paul Gitwaza ni umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi , akaba umwe mu ba pasiteri bafite imodoka zihenze mu Rwanda , kuko atunze iyo mu bwoko bwa Range Rover y’ibara ry’umukara.

Intuma Paul Gitwaza amaranye igihe kitari gito iyi modoka ifite agaciro k’asaga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Intumwa Paul Gitwaza yicaye mu modoka ihenze agendamo

2. Bishop Rugagi:

Bishop Rugagi Innocent ni umushumba w’Itorero Redeemed Gospel Church bakunze kwita ( Abacunguwe ) rikorera mu mujyi wa Kigali , hafi y’ahazwi nko kwa Rubangura.

Uyu mugabo uvugwaho gukoreshwa ibitangaza afite imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover y’ibara ritukura , yambaye ikirango ( Plaque ) cya 777.  Nayo ifite agaciro k’asaga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bishop Rugagi Innocent aherutse kwereka iyi modoka abakirisitu be

3. Bishop Masengo :

Bishop Masengo Fidele ni umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church rikorera mu mujyi wa Kigali ku Kimironko. Uyu nawe akaba ari umwe mu bapasiteri bafite amamodoka ahenze, kuko atunze iyo mu bwoko bwa V8 na Hyundai Tucson.

Imodoka isangiye ubwoko nimwe mu za Bishop Masengo Fidele

4. Apotre Joshua Masasu:

Intumwa Joshua Masasu ni umushumba mukuru w’Itorero Evangelical Restoration Church ku isi. Nawe ni umwe mu bakozi b’Imana batunze imodoka zihenze, kuko imodoka agendamo aherutse guhabwamo impano na bamwe mu bakirisitu be iri mu bwoko bwa Toyota VX Land cruiser [ zizwi nka V8] . Iyi modoka y’Intumwa Masasu  igura amafaranga agera kuri miliyoni 90 z’u Rwanda.

Apôtre Masasu (iburyo) ashyikirizwa iyi modoka yahawe mo impano

5. Rev. Karuranga Ephraim n’umwungiriza we Rev. John :

Abayobozi b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR nabo bari ku rutonde rw’abakozi b’Imana bagendera mu modoka zihenze mu Rwanda .

Bombi bagendera mu modoka zo mu bwoko bwa V8 zaguzwe n’Itorero bayoboye. Izi modoka zikaba yarateje ibibazo ubwo abazihawe kugeza ubu bafunzwe bashakaga kuziyandikaho ngo zibe umutungo wabo bwite, bamwe mu banyetorero bagahagurukira icyo kibazo amazi atarerenga inkombe.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments