Yooooo Ese nuku asigaye asa disi!?Ndababaye!Iyo minwa yanyowe amaraso yibagirwa kwihanagura Mana we kwa jina la Yesu ushindwe!
Iki kinyamakuri cyitwa ukuri,cyahozeho ariko baza kubura ubwishyu bwo kwishyurira ifatabuguzi rya buri mwaka ryemerera ikinyamakuru gukomeza gukorera kuri internet none gisigaranye page kuri facebook.com niho bagerageza gusakariza ibyo bita amakuru sibyeko batanazi ireme ry’itangaza makuru twibutse ko iki kinyaakuru UKURI.COM hamwe n’Ikazeiwacu.fr byafunzwe na leta y’uRwanda nyuma yahoo umwakagara atsindiye igitego cyo guhindura itegekonshinga ry’uRwanda ritamwemerera kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Ikindi twakwibutsa abasomye bacu ndetse nabanyarwanda muri rusange ni uko,umwakagara ari Nyirarume w’uwahoze ar’umudamu wanjye ubu wahawe akazi na Jackson Nkurunziza umujeneral wimburamamura ndetse wikinyabupfura gike kandi akagerekaho kuba inkoma mashyi y’umufasha w’umwakagara.Ntabwo twavuga byinshi ahubwo nimwihere ijisho mwisomere inkuru iri hasi ariko twabubitsa ko ijambo ry’Uhoraho muri Mathayo 6:23 haravuga ngo niba umucyo ukurimo ar’umwijima,ese uwo mwijima waba ungana iki?Yohona hakavuga ngo,ubwo batemye igiti kibisi bizagenda gute nibagera kucyumye?Ubwo muriha igisubizo.
UMWE MU BANYAMAKURU BAZA KU ISONGA MU GUSEBYA UMUKOZI W’IMANA APOSTLE DR PAUL GITWAZA IBYE BYAMENYEKANYE
Bakunzi b’Ukuri nkuko mubimenyereye igihe cyose tugerageza kubashakira amakuru y’impamo ku biba biri kuvugwa ndetse n’ikiba kibyihishe inyuma.
Kuri iyi ncuro tugiye kugaruka kuri Majeshi Leon umugabo umaze igihe ahimba inkuru z’ibinyoma kuri Apotre Gitwaza n’abandi bakozi b’Imana batandukanye ndetse na Leta y’u Rwanda atayisize akanazitangaza akoresheje ikinyamakuru cye Inyangenews.com.Tubibutse ko uyu ariwe wahimbye ikinyoma kivuga ko Apotre Gitwaza akorana na Illuminati,ni nawe wahimbye inkuru ivuga ko Gitwaza aba mu isanduka (inkuru yakoporoye ku yo bigeze kwandika kuri Mobutu agahinduramo izina gusa) ,n’izindi nyinshi zavugaga ko Gitwaza ari umukozi wa Satani,ariko si we yanditseho gusa kuko yigeze no kwandika kuri Apotre Masasu na Pastor Straton Gataha.
Nyuma rero yo gukomeza kubona ibinyoma byandikwa n’uyu mugabo wiyita umuhanuzi,ndetse tukaza no kubona icyo abantu bamwe babitekerezaho twaje gushaka kumenya ukuri ku cyaba kibimutera gusa twaje gusanga uretse kuba ashaka kwamamara akoresheje gusebya abakuru b’amatorero hari n’abandi babyihishe inyuma bamukoresha bakanabimuhembera tuzagenda tubabagezaho nibiba ngombwa ariko kuri iyi ncuro tugiye kubagezaho imibereho y’uyu mugabo mutazongera kujya mukurwa umutima n’ibyo yandika kuko nta shingiro bifite kandi nta cyiza gishobora guturuka iwe kuko nta wutanga icyo adafite.
UBUHANUZI BUVUYE KU MANA BUZA KUGIRA NGO BUGIRE ICYO BWUNGURA ABANTU, BUBAHUGURE MU RUKUNDO KANDI BUBAHUMURIZE NKUKO TUBISANGA MU ABAKORINTO BA MBERE IGICE CYA 14:3 ARIKO INKURU Z’UYU MUGABO AKUNZE KWITA UBUHANUZI ZUZUYE KUBESHYA,GUSEBANYA,GUTUKANA, NO GUKURA ABANTU IMITIMA, KUBAREMAMO IBICE NO KUBATANDUKANYA KANDI IBYO UKO ARI BITANU BIHABANYE NA KAMERE Y’IMANA AHUBWO BIGAHUZA CYANE NA KAMERE YA SATANI.
Twashakishije uburyo bwose twavugana nawe ariko agahora ahindura numero za telephone ariko ku bw’amahirwe tubasha kwibonera umugore we bashakanye aduha amakuru y’impamo ari nayo tugiye kubagezaho muri iki kiganiro twagiranye na MUREKATETE ODETTE umufasha wa Majeshi Leon.
Umunyamakuru wacu yaganiriye n’uwahoze ari umugore wa Majeshi Leon aho asigaye yibera mu gihugu cya Kenya nyuma yo gutabwa n’umugabo aduha inkuru irambuye ku buzima bwe ndetse atubwira no ku buhanuzi bwe.
Muri iyi nkuru:
UKURI: Iraza kuba ihagarariye umunyamakuru w’Ukuri tutari butangaze izina rye ku bw’impamvu ze
M.O: Iraza kuba ihagarariye umufasha wa Majeshi, MUREKATETE ODETTE
UKURI: WABANZA UKATWIBWIRA GATO HANYUMA UKATUBWIRA NA MAJESHI UWO ARI WE:
M.O: Nitwa MUREKATETE Odette ndi umugore wa MAJESHI
Leon twubakanye 2008 dufitanye abana babiri.Mwihangane njye ntabwo namwita umuhanuzi nkuko benshi bamwita. MAJESHI Léon yavukiye muri Tanzania mu ntara ya KAGERA Karagwe akaba ariho yigiye amashuri ye abanza, amashuri yisumbuye yayakomereje mu Rwanda, ndetse n’aya Kaminuza. Yabaye mu gisikari cya APR (Armé Patriotique Rwandaise). Amaze kujya mu gisirikare yahise ashyirwa mu Bantu bashinzwe kurinda abategetsi ariyo “High Command” ya APR (Rwanda Patritic Army). Intambara yaje kurangira akomeza gukora umurimo wa gisirikare muri Presidential Protect Unit PPU ariyo yaje guhindukamo Republican Guard R/G abenshi bakunze kwita abajepe. Yaje gufungwaho muri 1995 MURI GEREZA YA MULINDI KURI 15.
UKURI: HARI AMAKURU AVUGWA KO UMUGABO WAWE YIGEZE NO GUFUNGIRWA MURI UGANDA ESE NIBYO CYANGWA SIBYO?
M.O: Yego nibyo mu mwaka w’i 2010 Majeshi yaje kumbwira ngo twimukire Uganda tujye gukomerezayo umurimo w’Imana nuko turimuka bigeze taliki ya 22/11/2011 Majeshi yarafunzwe nkomeje kubaza impamvu bamfugiye umugabo nibwo baje kumbwira ko afite ikinyamakuru cyitwa Inyangenews gisebya Leta y’u Rwanda ariko nyuma baje kumufungura nyuma y’amezi atanu.
UKURI: ESE AFUNGURWA WABA WARAMUBAJIJE ICYARI CYIHISHE INYUMA Y’IFUNGWA RYE?
M.O: Majeshi amaze gufungurwa namubajije impamvu zatumye afungwa anyemerera ko afite ikinyamakuru yandikamwo amakuru yo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’ubuhanuzi, ariyo mpamvu bari bamufunze. Icyo gihe akaba yari yazize ko yanditse inkuru k’u Rwanda ivuga intambara ikomeye igiye kuzaba mu Rwanda ndetse yandika no kuri bamwe muba Pastor bo Mu rwanda barimo Ap Masasu,Pastor Straton Gataha na Ap Gitwaza .
UKURI: ESE WABYAKIRIYE GUTE?
M.O: Byarambabaje cyane ndetse ndamwiyama mubwira ko atari byiza gusebya no gutuka abakozi b’Imana no gusebya igihugu tuvukamo cyatubyaye arabinyemerera ambwira ko atazabyongera ko ahubwo agiye kujya akoresha icyo kinyamakuru cye mu kuvuga ubutumwa Bwiza.
UKURI: HARI AMAKURU TWUMVISE KO UMUGABO WAWE ARI UMUPFUMU AKORESHWA N’AMAJINI, URABIVUGAHO IKI?
M.O: Ntabwo navuga ko ari umupfumu kuko ntabyo nigeze mbona akora usibye ko 2012 twaje kwimuka kandi tujya mu gihugu cya Kenya, Nairobi, tubaho mu buzima bugoye cyane, taliki 29/9/2013 Umugabo yatanze ubuhamya ahantu twari turi muri Kenya (Longayi) ko yakoze ikintu gituma atanzongera kuba umukene mu buzima bwe. Icyo kintu ntabwo nkizi ariko kuva ubwo yatangiye kuntera ubwoba. Kuko nibajije icyo kintu ntiyakimbwira ndetse yatangiye guhinduka undi muntu untera ubwoba. Hari naho nibuka yigeze kuvuga ko yagiye Tanzaniya gushaka abapfumu ngo yihorere kubw’abantu bamubuza gutera imbere, avuga ko yagarutse atabikoze ariko yari yabonanye n’umupfumu. Rero sinahamya ko ari umupfumu ahubwo navuga ko yaba yarakoranye n’abapfumu amasezerano cyangwa ko yinjiwemo n’imyuka mibi y’abapfumu.
UKURI: ABANTU BAVUGA KO MWATANDUKANYE NA MAJESHI NIBYO CYANGWA SIBYO?
M.O: Nibyo twaratandukanye ariko agarutse byanshimisha kuko ndacyamukunda urukundo namukundaga.
UKURI: WATUBWIRA MURI MAKE UBURYO MWATANDUKANYE?
M.O: Tariki 19/5/2014 twaje kujyana mu mugi wa Nairobi anta mu mugi aragenda ntiyagaruka muhamagara nkoresheje indi telephone itari iyanjye aranyitaba ambwira nabi cyanee gusa icyo namubwiye nuko yiyambuye kristu akambara ubugome no guhemuka? ntiyansubije ,nyuma y’icyumweru namenye ko yinjiye umugore w’umunya Kenya wo mu bwoko bw’Abakamba w’umukire ufite ifaranga, ubu akaba ariwe bari kumwe ubu.
UKURI: IBYO UMUGABO WAWE YANDIKA KURI RETA Y’URWANDA NDETSE NO KU BAKOZI B’IMANA BAMWE NA BAMWE MU RWANDA NKA GITWAZA, MASASU NA RWANDAMURA, STRATON WABIVUGAHO IKI?
M.O: Birambabaza cyane, maze kumva ko yongeye kwandika inkuru mbi ku Mukozi w’Imana Apostle Paul Gitwaza ko ngo mu rugo rwe ishyamba atari ryeru ngo asigaye yibera mw’isanduka maze kumenya ayo makuru narababaye cyane ukuntu akomeza gutuka abakozi b’Imana ababeshyera, mwandikira iyi message:
1 Leon Ubeshya abana b’abantu ariko ,n’Imana uzayibeshya?niyo yakubwiye ngo unte mu muhanda
2 Leon nta soni ufite zo kwandika ubeshya ngo Mu rugo kwa Apostle Gitwaza Ishyamba si ryeru ,ngo harimwo bombori bombori, asigaye yibera mw’isanduka, agendana n’umugore w’abandi ,wabanje kwitekerezaho, ngo urebe ibyo urimwo?ugirango ibyo urimwo nibyo n’abandi bagabo babamwo, naba nawe urugo rwe ruracyariho!! n’umugore we barikumwe ntabwo yamutaye !!!!!!Wowe uri hehe? wataye umugore wawe none uragira ngo abagabo bose binjiye abagore b’abandi waretse gusebya abakozi b’Imana !!!!!
Nyuma y’iyi message namwandikiye Majeshi yarampamagaye ati uwo Gitwaza uhora uvugira mupfaniki?? Ibyo nkora nibyanjye birandeba ntibikureba .
Birababaje cyane rero kumva abantu baha agaciro umuntu navuga ko utakiri mu murongo, ese umuntu yaba ari umuhanuzi agata umugore we akinjira undi mugore? Simbivuze kuko twatandukanye ariko urebye ibyo yandika nibyo avuga ntabwo byavugwa n’umuntu uri mu murongo w’imana. Gutuka Leta y’u Rwanda abiterwa nuko yananiwe kuyikorera nk’abandi. Bibiliya iravuga ngo: ntawaba umusirikare ngo yishyire mu buzima bwa Gisivile ngo abe akinejeje uwamwanditse mu busirikare; rero ntagitangaje kwandika nabi Leta y’u Rwanda kuko yananiwe kuyikorera.
Naho kubijyanye nibyo yandika ku bakozi b’Imana batandukanye Cyane cyane Apotre Gitwaza Numvise ko hari abantu bari mu Rwanda n’ahandi bafitiye ishyari Gitwaza kubera igikundiro afite mu bantu kandi Imana ikaba ikomeza kumuzamura cyane, bamwoherereza amakuru yo kumusebya ariko kugira ngo abashyirireho izo nkuru ngo hari amafaranga bagomba kumuha. Hari nubwo Nigeze kumva avugana n’umunyamakuru uzwi cyane mu biganiro by’iyobokamana mu Rwanda ndetse wigeze gukora kuri imwe mu ma Radio mashya yaje mu Rwanda ndetse ubu numvise ko asigaye akorera imwe muri Television nshya zaje mu Rwanda (izina rye turacyarigize ibanga) niwe ukunze kumuha inkuru zijyanye no gusebya abapastori.
UKURI: ESE KUKI AYA MAKURU UTARI WARAYATANGAJE MBERE AHO WENDA SI UKUMUSEBYA KUKO YAGUTAYE?
M.O: Oya sibyo,kuva na kera nashatse uburyo nabivuga ariko kubera iterabwoba yanshyiragaho nkatinya kuko yari yarambwiye ngo ntugakinishe umunyamakuru nakwandikaho inkuru nkaguca mu bantu, ndetse nashakishije na Email z’umwe mu bakozi b’Imana yandikaho birangora sinazibona ariko Imana ishimwe ko ubu mbohotse nkaba mbonye aho mbivugira.
UKURI: NI UBUHE BUTUMWA WAHA ABASOMA IBYANDIKWA NA MAJESHI?
M.O: Rero ndagira ngo menyeshe abantu bose basoma ibyandikwa na Majeshi Leon kuri Leta y’U Rwanda n’abakozi b’Imana batandukanye ko ari ibinyoma byambaye ubusa Majeshi Leon ari muri Kenya niho atuye yamenya gute ibibera mu Rwanda ibyo abahatuye batazi ?ntaba mu Rwanda ni Imitwe ye kuko n’umutekamutwe nicyo kimutunze ni ukubeshya abantu gusa, ashaka inyugu ze akura mu bamutuma ngo no gushaka kumenyekana ra!!
Impamvu yandika aya makuru yose y’ibinyoma naramwiyumviye njyenyine ubwanjye avuga ko azamenyekana cyanee ngo akubaka izina mu karere yariho aganira n’uwitwa Nsabagasani ati dushyire ubuhanuzi ku binyamakuru byacu maze ngo urebe ngo turamenyekana twukake izina mu karere, n’amakuru yo mu bihugu bitandukanye.
Nigeze kumwiyumvira na none tukiri kumwe avuga ngo Google yakoze analysis isanga Inkuru ze zikunda gusomwa cyane ariz’ubuhanuzi , n’inkuru, y’ibanga ry’ikuzimu, ahita avuga ati reka aha nzahakure amafranga ,mbese akoresha ikinyoma icyaricyo cyose cyatuma abona inyungu ze.
Rero yandika mu kinyamakuru cye avuga ko napfuye ntakibaho kugira ngo agume abeshya abantu akore ibyo ashaka asebya abantu batamuzi yihishe.
Ntanze iyi nkuru Atari ugusebya Majeshi Leon ahubwo nuko nshaka gufasha abantu bakomeje gukomeretswa n’ibinyoma by’uyu munyabinyoma, abeshyera abantu benshi ibyo batakoze, mutuze mugire amahoro mumenye ukuri aho kuri kandi mumenye uwo ariwe nibyo akora n’impamvu abikora, uwo azongera kwandikaho ntakababare kuko nta gaciro bifite , abamukurikirana bose ku kinyamakuru cye Inyangenews.com bamenye ko ibyo basomaho byose ari ibinyoma, bidafite ishingiro.
Murakoze ndagije nsaba Imbabazi ku muryango wanjye n’inshuti n’abavandimwe n’abasebejwe bose kuko nari naracecetse cyane sinagira icyo mvuga ku bintu uyu muntu yari amaze imyaka akora , Apostle Paul Gitwaza urumubyeyi wacu mu mwuka turagukunda turakubaha wihangane ubabarire ibyo Majeshi yakuvuzeho byose nanjye mumbabarire ko natinze gushyira ukuri ahagarara ariko nabiterwaga n’ubwoba,murakoze .
DORE ZIMWE MU NKURU ZANDITSWE NA MAJESHI LEON:
1. https://inyangenewss.com/?p=239
2. https://inyangenewss.com/?p=3387
3. https://inyangenewss.com/?p=61
Twagerageje numero ya Majeshi Leon incuro nyinshi kugira ngo tubashe kumva icyo abivugaho ariko ntiyatwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ariko amakuru twahawe n’umudamu we ni uko agituye muri Kenya ndetse atubwira n’inzu abamo.Twababwira kandi ko Majeshi Leon afite account nyinshi za Facebook akoresha harimo iyitwa Majeshi Leon,Mageshi Leon,hari n’abandi bakora nkawe nka Magnifique Matabishi,n ‘abandi tuzabagezaho.Hari n’andi makuru ye tugikurikirana tuzabamenyesha vuba.
Iki kiganiro twagikoranye n’ Umudamu wa Majeshi Leon,Murekatete Odette ari nawe watugejejeho aya makuru yose tukaba twasoza tumushimira ko yemeye kuduha aya makuru kandi akaba ari nta gahunda afite yo gusebanya ahubwo akaba ashaka gukura abantu mu rujijo ikindi kandi bikaba byari ngombwa ko Itorero rimenya uyu mugabo tukaba tubasaba aho muri hose kugira ngo muhaguruke mufate akanya ko gusengera uyu Majeshi Leon Imana imuhindure imushyire mu murongo muzima.
Imana ibahe umugisha.
Kora Share abantu benshi bamenye Ukuri.
Ukuriweb
Reka tubafashe tubagereze ubutumwa bwanyu ku bantu benshi kuko mwebwe ntabushobozi mugifite turebe ko mwashira inyota naho ubundi ubanza igihuru kiza kuvamo igihunyira!
