HomeInte'lHagati y'uRwanda n'amahanga ninde wakoze genocide?

Hagati y’uRwanda n’amahanga ninde wakoze genocide?

Utazi ikimuhatse,areba ubwambure bwa…….igitsure,guhangana kuri hagati y’uRwanda na leta y’umwakagara birakomeje mu gihe FPR,yamaze gutegura umugambi wa genocide bagiye gushyira mubikorwa none babigeretse kubanyamahanga kuko bananiwe gusangira umutungo wa Congo-Kinshasa.Ntawurwana n’Intare!

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ko amahanga akomeje gukurikirana u Rwanda n’Abanyarwanda ashaka gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, kuko batsinzwe mu Rwanda ariko umugambi wabo bakawimurira ahandi.

Mu biganiro byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri iki cyumweru, Gen. Kabarebe yavuze ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rugikomeje.

Yagize ati “Umunyarwanda wakwibeshya, ni uwakwibeshya ko kubohora igihugu ari uguhagarika Jenoside byarangiye burundu kuko nta ntambara yabyo ihari […] Abatsinzwe hano bacura umugambi wa Jenoside banayikora, icyo bakoze ni ukwimuka gusa bagahunga, ibirindiro barabyimuye, ariko umugambi uracyakomeza.”

Yakomeje avuga ko abashaka gusubukura Jenoside, bakomeje kwisuganya kuko ngo uko batsindwa ariko bashaka indi migambi mishya.

Ati “Umugambi wa bariya bantu ntabwo bawutezukaho, uko batsindwa uko ariko kose, bajya ku kindi cyiciro.”

Ku birego by’umucamanza Bruguière

Kuri Raporo zashyizwe ahagaragara n’Umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière zishinja ibyaha bitandukanye abasirikare 9 bakuru b’u Rwanda, Minisitiri Kabarebe yavuze ko zari mu mugambi wo gukomeza Jenoside ariko ngo hari abatarabimenye.

Kabarebe yagize ati “Iyo lisiti yagiyeho abantu barwana nayo, ariko Abanyarwanda ntibabibone ko ari wa mugambi wo gukomeza Jenoside. Ntibabihuze na Zone Turquoise n’intambara y’abacengezi. Ni inzira imwe yo kongera kugarura Jenoside.”

Ibirego by’umucamanza wo muri Esipanye

Kabarebe yakomeje agira ati “Bikiri aho ngaho, Esipanye nayo isohora urundi rutonde, nayo irarega. Abesipanyolo urutonde barukura ku 9 barushyira kuri 40. Muri 40 barega harimo n’abo tutazi batigeze baba mu Nkotanyi, batigeze baba no muri RPA tudashobora no kumenya n’abo aribo, n’aho bavuye.”

Kabarebe yavuze ko ibi byose bifitanye isano, kuko ngo bashakaga kugaragaza ko ikibazo k’u Rwanda kidafitwe n’u Bufaransa gusa ahubwo na Esipanye.

Mu bari inyuma uwo mugambo wa Jenoside, ngo harimo abantu ku giti cyabo, ibihugu n’imiryango itari iya leta.

Yakomeje avuga ko ku rutonde rw’umucamanza wo muri Esipanye, muri 40 baregwaga harimo Col Patrick Karegeya atarapfa. Amaze guhungira muri Afurika y’Epfo, ngo bamusimbuje Jacques Musemakweli utari urimo mbere, ashyirwamo kubera ko yari amaze kuba Jenerali.

Kabarebe yakomeje agira ati “Mu minsi yashize babonye Gen.Nyamvumba agizwe Umuyobozi w’ingabo za Loni i Darfur, babonye Gen. Kazura abaye Umuyobozi w’ingabo za Loni muri Mali, baranditse basaba ko nabo bajya ku rutonde […] Ni ukuvuga ko aho bazajya bashakira buri Munyarwanda wese, n’abatari bariho, bazajya barujyaho.”

 

 Raporo y’ubwicanyi bwo muri Congo

Mu mwaka wa 2009 haje raporo (Mapping report), yashinjaga ingabo z’u Rwanda kwica abaturage bagera kuri miliyoni enye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 1997 na 2002, raporo nayo Minisitiri Kabarebe avuga ko iri mu mugambi umwe na Zone Turquoise n’izi ntonde, ku buryo nta wagira icyo atandukanya n’ikindi.

Avuga ko iyi raporo yari igamije kubangamira amatora y’Umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2010, kuko n’izi miliyoni nta wigeze agaragaza aho bagiye, kandi n’abashyizwe muri aside muri Jenoside yakorewe Abayahudi barerekanwe.

Intambara ya M 23

Gen. Kabarebe yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2012 haje ikibazo cya M23, maze bamwe baza mu Rwanda barusaba gufata Gen. Bosco Ntaganda, narwo rubasubiza ko bakwiye kujya kubibaza Congo kuko “ariho yabaga, n’ikimenyimenyi ngo yabaga ari kumwe na Monusco mu tubyiniro i Goma, bakina tennis, muri 2011 akaba yaratwaraga umugore wa Perezida Kabila mu bikorwa byo kwiyamamaza.”

Bukeye ngo bitwaje Ntaganda, bagamije ko nafatwa batera ikibazo mu Burasirazuba bwa Congo, Abatutsi bari muri CNDP barwana, bagacura umugambi wo kubamara.
Gen. Kabarebe ati “Kubamara, ntabwo ari uko ari Abatutsi; Nabyo birimo; byari ukugira ngo bahave (Mu burasirazuba bwa Congo), kugira ngo FDLR ibone uko yisanzura nta muntu uyibona, ari nta muntu uyirasa.”

Yakomeje agira ati “Abakoze amalisiti ya ba Bourgiere, abakoze Zone Turquoise, aba bafata ba Gen. Karenzi Karake, aba ba Mapping report, nibo FDLR nkuru. Naho FDLR iriya y’abasirikare bagiye gupfira muri ariya mashyamba, iyo ntacyo ivuze.”

Intambara ya M23 itangira ngo bashatse uko bayikururamo u Rwanda, bavuga ko uwo mutwe ugizwe n’abasore b’Abatutsi, kuko ngo bavugaga ko u Rwanda rusanzwe rujya muri Congo kurengera Abatutsi, ngo babone uko Isi yose yamagana u Rwanda.

Icyo gihe Loni ngo irwana na M23 yakoresheje umujinya w’umuranduranzuzi n’intwaro zidasanzwe, harimo kwihimura bavuga ngo ‘twarababuze mu Rwanda reka tubabonere muri Congo’, no kugira ngo FDLR ibone urubuga yisanzuyemo yonyine.

Icyo Kabarebe avuga kuri Filimi ya BBC n’ifatwa rya Gen. Karenzi Karake

Mu mwaka wa 2014 ngo haje Filimi ya BBC yiswe ‘Rwanda’s Untold Story’ Kabarebe yavuze ko izi ntonde n’iyi filimi kimwe na raporo yo muri Congo ari uruhererekane rw’abashaka kugarura Jenoside mu Rwanda.

Ku ifatwa rya Gen. Karenzi Karake, Kabarebe yagize ati “rifatanye n’ibi byose. Ni nko kwihimura, ni nko kuvuga ngo twarababuze reka dufate uyu nguyu waje.”

Yakomeje avuga ko iki aricyo cyiciro cy’intambara u Rwanda rugomba kurwana kandi rukayitsinda kuko ngo ibyangombwa byo gutsinda iyi ntambara byose bihari.

Kabarebe kandi yavuze ko aho u Rwanda rugeze n’abakoze Jenoside baje mu Rwanda, rwabashyiraho urubanza bagafatwa, ariko ngo abazwi ntibajya baza mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko amahanga akomeje gushyigikira abakoze Jenoside ndetse ngo akaba ahangayikishijwe n’ubufasha yatanze ariko abo yafashije bakanga bagatsindwa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments