HomeNewsHadutse amasega yiyita abahanuzi mu bitondere niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga

Hadutse amasega yiyita abahanuzi mu bitondere niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga

July 30, 2017 njyanwa mu iyerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo,hamwe na ruyoka na Satani,baraza bansanga aho nirambitse kugisasiro,ntangira kwibaza isano riri hagati ya Satani n’umwuka w’Inzika y’Inzigo.Mbona urwo ruyoka rwali runini cyane rushakisha uko rwancocomera,ariko rurambura kuko rwarebaga umutwe w’Inzika y’Inzigo,uwanjye ntirubashe kuwubona.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ibibi za bega zagerageje gukora ibishoboka byose ngo zishake uburyo bwose zakubonamo zitwaje ko zigiye kohereza intonorano,ariko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uba muri wowe uba wabiteye imboni ubushyira ahagaragara.

Ubwo gahunda zabo ziba ziburijwemo nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Dore bamaze iminsi mu Manama bibaza uko bagutega umutego w’intonorano ariko ubuhanuzi burabihanura yuko bagiye gutega imitego y’intonorano.Bamaze kubona yuko ubishyize ahabona,gahunda zabo ziba ziburijwemo n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo(Ubuhanuzi)

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kungarukaho,rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukwiye gucira urubanza umugore witwa SUZANA Thomas wahumanije umwana w’umuhungu w’umugabo witwa ALIAS,yamugize umusazi amuhindura igicumbi cyabadayimoni,akaba uwo mu bene gitori.

None ukwiye kumucira urubanza agahbwa ubutabera bumukwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Mfungura ibitabo by’ubucamanza nshakishamo numero yurubanza maze nsanga naringeze kuri Nº0034/0007/0017.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,uwo mu byeyi yarahemutse cyane nta bwo arabo gusa yahumanije ni benshi yagiriye nabi kandi abana be bose barize baguwe neza,ariko nabo ubutabera bwayo bwayigezeho.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi kumwe na bana b’abasore biyita abahanuzi,banjyana ahantu bajya basengera kandi bahanurira hali igishanga cya mazi.Tuhageze batangira kumpanurira yuko ngo Imana impaye umwana bavuga nibindi byinshi biterekeranye,ariko nyine bari babanje kureba uko nsa kuko nasanga n’umuntu umaze igihe yinywera inshyushyu,bityo babona yuko nshobora kuba mfite uburyo mpagaze,nibwo batangiye guhanura ibyuranije nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ijambo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo ya bakiranutsi hamaze kugwira abahashyi biyita abahanuzi kandi ibyo bahanura byose nibinyoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Burira abantu bose birinde utwo dusore twigize ibyo batari byo,kuko umwuka ubarimo ar’umwuka winda gusa,nta mwuka w’Imana wigeze uba muri bo ndetse nta nuteze kuzababamo kuko atariwo murimo bahamagariwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore musengerwa na masega atarahamagawe na data wo mu Ijuru,niyompamvu ibyifuzo byanyu bidashobora gusubizwa!Igihe cyose uzasengerwa nuwahamagawe mu mulimo wa data byanze bikunze uzasubizwa kuko ijambo rya data riba muri we igihe cyose,kandi iyo ahamagaye mu Ijuru,ririmva ndetse rigasubiza kugirango data yiheshe icyubahiro mu mwana we niko data Nyiringabo abivuga.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona nohererejwe imvitation iriho LOGO y’igihugu runaka,kandi izo imvitation zari [2];maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uhawe ubutumire bwo kujya mu ishyanga rikomeye cyane kandi ryavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Nuko rero rangiza ibisigaye utaratunganya kugirango ubwo butumire nibuza buzasange witeguye kugirango utazabuzwabuzwa ni gihe niko Uwiteka abivuze!

Nkiri muri iryo yerekwa nongra kubona umwuka w’Inzika y’Inzigo uciriweho iteka,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore inkozi zikibi zari zaguhagurukiye ziciriweho iteka n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango zimenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka muri byose niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

SONGS OF SONGS

Ubushize twagarukiye mu gitabo cy’umubwiriza cyanditswe n’Umwami Solomon,akaba umwe mu banyabwenge babayeho babuhawe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Umwaka igitabo cyandikiwemo nta bwo wamenyekanye,ariko bikekwa ko,yaba yaranditse izi ndirimbo akimara kwima ingoma aba Umwami wa Yerusalem mu gihugu cya Israel.

Nd’umukunzi,kandi uwo mukunzi nijyewe jyenyine.Ngayo amagambo Umwami Solomon yatangiye avuga,muri izi ndirimbo havugwamo umushenemo kazi,hamwe naho Umwami Solomon yaratuye(palace) amagambo asa naho yaciweho akarongo(Key People)abantu bavugwamo cyane n’Umwami Solomon n’inshuti ze.

Reka dukomereze mu gitabo cya ISAIAH cyanditswe n’Umuhanuzi ISAIAH cyangwa YESAYA,umwana wa Amoz,iki gitabo cyandikiwe ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo(Jehova)yahamagariraga ab’Israel kugaruka k’Uwiteka Imana Nyiringabo kuko bari barataye Uwiteka bigira muzindi mana zabanyamahanga ababurira yuko muri bo hazavukamo umukiza uzabakiza igitugu cya mahanga(agakiza)

Iki gitabo cyanditswe mu mwaka wa [700]kuko babaraga bamanuka ariko we yabaye Umuhanuzi nyirizina mu mwaka wa [760] mbere yo kuza kwa Kristo umukiza wa bari mw’isi(Israel)

Iki gitabo cy’uyu Muhanuzi gifite chapter’s hagati ya [40-66] ariko ngo yaba yaracyanditse mu mpera z’umwaka wa 681 asa naho amaze gusaza ubuzima bwe burimo bucyendera bwerekera kwa basogukuruza.Bivuze ko umulimo wo guhanura yawukoze imyaka [19] uko niko bibiliya ya bigisha ibigaragaza.

Akenshi ISAIAH aho yakundaga gukorera umurimo we wo guhanura,ni mu murwa mukuru wa Jerusalem,yaravugaga ndetse akanandika ibyo abwiwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Niwe wahanuye yuko tuzahabwa umwana w’Imana uzitwa Imana ikomeye kandi ubutware bwe bukazaba kubitugu bye.

Akazitwa umujyanama,Emmanuel(Imana irikumwe natwe)amarira ye,akaba ariyo kuduhanagura ayo twarize cyangwa twari kuzarira.Yakubiswe inkoni nyinshi nimibyimba myinshi kugirango dukizwe!(53:5)

Yesaya yarafite abana babili gusa[2]umwe yitwaga Shear-Jashub,undi nawe yitwaga Maher-hash-baz.

Uhoraho Uwiteka Nyiringabo arera kandi ni umunyambaraga,arakiranuka muri byose,ntabwo ajya yihanganira ibyaha bikorwa bigambiriwe,ariko kandi agira imbabazi nyinshi ni mpuhwe nyinshi cyane kubashaka kwihana no kuva mu byaha ajya yibuza kubitura uburakari bwe kugirango niba babishaka kandi babikunze bahindukire bave mu byaha no munzira zabo,kuko atanezezwa no kurimbuka k’umwana w’umuntu.

Uwiteka yifuza yuko buri wese yajya atanga ubutabera kuruhande rwe,nkuko wifuza kugirirwa neza,uko abe ari ko nawe ugirira abandi neza,kuko wifuza ibyiza,kandi ibyo byiza bikaba bituruka mu bantu ubana nabo,bityo rero nawe ukwiye gutanga ibyiza kuri babandi uzakeneraho yuko bazaguhesha ibyiza(Justify)

Kuko hazabaho ubucamanza,dukeneye umukiza n’umucunguzi waducungura mu butabera butwegereye,nta muntu uzashobora kwiza umutabera (JUDGEMENT)bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bwatangiye taliki ya 01 01,2013 mu gihugu cy’ibabylon mu murwa mukuru w’ISHUSHAN ubu hashize imyaka [5] ubutabera bw’Uhoraho bwaratangiye mu nzu y’Uwiteka Nyiringabo.

Uwiteka Nyiringabo yohereje umwana we kuza gucungura abantu mw’isi ya bazima,ariko abantu banze kwakira agakiza.Umugambi w’Imana ni uko yamaze gushyiraho ubwami bwe buyobowe na Kristo w’Imana,abatazemera ubwo bwami bazarimbuka kuko bazaba baburwanya.

Abantu benshi batuye ku isi barwanya ubwami bw’Imana,kugendera mu nzira zo gukiranirwa,ukikorera ibyo wishakiye utita ku ijambo ry’Imana,urumwe mu bantu batemera kandi barwanya ubwami bwa Kristo nyamara reka nkwibutse yuko Uhoraho yadusezeranije kuzaduha ubwami butazigera buhanguka bukazabaho iteka niteka ryose amen.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments