Home Inte'l Gutwika gereza ya 1930,birimo gukungura!?

Gutwika gereza ya 1930,birimo gukungura!?

0

Amakuru aturuka mu za magigiri za Kigali zikorana bya hafi n’Umwakagara,zahaye amakuru ikinyamakuru inyangeNews nk’uko zisanzwe ziyatanga,zabwiye inyangeNews ko,ngo gereza ya Kigali yatwitswe na basirikare ba RDF,ngo kuko Umwakagara yamaze kubona amakuru avuga ko,ngo bashaka kumuca igihanga ako kanya bagahita babohoza gereza ya 1930 yarifite abanyururu barenga ibihumbi 3000.

Umugambi wo kubohoza iyo gereza ngo,byari biteganijwe yuko bazabohoza gereza ya 1930,kugirango hazaboneke manpower izajya gufasha ingabo zizahita zitera igihugu ako kanya Umwakagara akimara gucibwa igihanga,uwo mugambi Umwakagara akimara kuwumenya ngo yahise ako kanya ategeka ko batwika gereza ya 1930 kuburyo butunguranye ngo kuko batashakaga ko imiryango mpuzamahanga yazabaza ibibazo impamvu bimuye abanyururu mu buryo butunguranye kandi budasobanutse.

Bakimara gutegura uwo mugambi bahise bahageza abasirikare uburyo bahageze bavuga ko baje gutabara,byagaragaye ko uwo mugambi bari bawuzi,kuko uburyo batabayemo byatumye nta makuru na macye yaabshije kumenyekana yaba kubaturage baaturiye cyangwa se abanyamakuru nta bwo bemereraga umuntu uwari we wese kuba yahakandagizaga akarenge kugirango ibanga ritajya ahagaragara.

Indi mpamvu yatumye batwika iyo gereza,biravugwa ko,kandi ngo bashakaga uburyo bwo guhitana abanyururu bamwe na bamwe ariko bakabura uko babanyuruza,bityo bahitamo gutwika gereza kugrango bazabone uko batanga ripoti yuko ngo haba harimo bamwe batorotse nyamara barabishe kuko imiryango mpuzamahanga itazabona uko ishinja leta y’Umwakagara na FPR,ko bishe abanyururu.

Amakuru avuga yuko babimuriye muri gereza za gisirikare ziri hirya no hino mu Rwanda,kandi izo kuzinjiramo bikaba bitoroshye kugirango bazapfe kuzamenya amakuru nyayo kuko kugeza ubu bitaramenyekana abapfuye uko bangana nubwo JOHNSON Businge yanze gutangaza amakuru nyayo ariko buriya uzumva mu minsi ya vuba bavuga ko ngo hari abishwe n’umuriro bamaze kubona imiryango mpuzamahanga ikomeje gukurikirana iyimurwa rya banyururu nibaumubare wabo waba wuzuye.

Ntibiramenyekana niba abanyapolitike balimo Ingabire niba baba babahitanye,cyangwa niba bakiriho,kuko abaduhaye amakuru batubwiye uburyo umugambi wacuzwe,ariko batatubwiye ababa bishwe kuko bikomeje kugirwa ibanga rikomeye ariko mu minsi micye tuzabagezaho amakuru uko azatugeraho namwe niko azahita abageraho kuko nubundi nayanyu nimwe dukorera.

Ikigaragara itanga ry’Umwami w’uRwanda Ndahindurwa,na matora ya 2017,byaba bifitanye isano,nubwo bwose batapfa kwemezwa 100%,ariko kuba reba kure ndete banakurikiranira hafi ibya politike yo mukarere kibiyaga bigari,bavuga ko bisa naho bifite icyo byaba bipfana cyangwa icyo bihuriyeho.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar