Home News Gutanga k’Umwami-Kazi Elizabeth ll w’UBWONGEREZA!!!

Gutanga k’Umwami-Kazi Elizabeth ll w’UBWONGEREZA!!!

0

Aug 30,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona njya mu gihugu cy’UBWONGEREZA kiyoborwa n’Umwami-Kazi,Elzabeth ll maze mbona ndimo gutanga isoko ku bantu batsindiye isoko ryo gukora decoration ya za motor no gukora Filme.Abari batsinze isoko (Tender) bari [2] umugore yari ukuze yari yatsindiye isoko ryo gukora za decoration ya za motor.Naho umusore umwe nawe yatsindiye gufata camera video y’igikorwa nyirizina.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami-Kazi wo mu BWONGEREZA agiye gutanga kuko igihe cye cyo gutaha gisohoye.None andika umenyeshe amahanga yuko Umwami-Kazi Elizabeth ll atanze kugirango bamenye yuko umwuka w’Uwiteka ari muri wowe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa Yoweri Kaguta Museven ategura intambara ashiyira intwaro za rutura kumisozi itandukanye yiteguriye urugamba rw’abantu atazi bagiye kumutera bakamugabaho ibitero.Mbona arimo kwikundisha kubasirikare barasa ibitwaro bya rutura bita imizingo.Nuko mbona bamwe mubasirikare banejejwe nuko abaganiriza neza ariko ntibamenya yuko kamubayeho intambara yamwegereye akaba arimo gushaka buryo bwo kubanezeza ngo bajye kumashana kurugamba.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cy’umwana w’UMUSITA kirageze ngo ibyahanuwe bimusohoreho nk’uko Uwiteka Imana ya bakiranutsi yabivugiye mu kanwa k’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana nyiringabo niko avuga.Nuko mbona ni zindi ntwaro za muzinga zidafite abazirashisha ariko ziteguye kumisozi inyuranye aho yibwira yuko hazaturuka umwanzi maze ndabwirwa ngo ibyo yibwira sibyo Uwiteka yibwira kuko agiye kuzatungurwa akamenya yuko ubutegetsi yahawe bwaturutse mu maboko y’Uhoraho butaturutse mukuboko ku mwana w’umuntu cyangwa mu mbaraga z’inkozi z’ibibi nk’uko abyibwira uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa mbona abantu barabuze ibisubizo mbona abasore basenga ariko ntibasubizwe.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu igihe kirageze ngo usengera abantu kugirango basuzizwe bamenye yuko mu Ijuru har’Imana yumva gusenga kw’abakiranutsi kandi na badayimoni bamenye yuko igihe cyo gusuzugura ubwoko bw’Uwiteka cyarangiye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uhawe imirimo mishya kandi dore ugiye gukora ikizamini cya kazi kugirango utangire imirimo mishya Uwiteka yakubwiye kuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka yakuvuzeho igihe cyaro kigeze ngo risohoze umurimo waryo niko Uwiteka avuga.Ijambo ryongera kungarukaho ku nshuro ya kabiri maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegurire guhabwa imirimo mishya kuko ibizamini wakoze by’akazi bigiye gusohoka kandi warabitsinze none uhawe imirimo mishya.Nuko rero witegurire kujya gutangira akazi kimirimo mishya wahawe kandi watsindiye kugirango utazatungurwa ubwo uzahamagarwa kujya gutangira akazi kawe uko niko Uwiteka avuga.

Dore uhawe imigisha myinshi cyane kandi Uwiteka arikumwe nawe kugirango ubashishwe gusohoza gukiranuka kose mu mirimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho avuga!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar