HomeNewsGusezerana n'umufasha wawe murusengero,bitari mu mugambi w'Uwiteka,mbese byakwitwa ubusambanyi?

Gusezerana n’umufasha wawe murusengero,bitari mu mugambi w’Uwiteka,mbese byakwitwa ubusambanyi?

Wabwirwa niki,ko uri mu mugambi w’Imana?

Abantu benshi cyane muriyisi babayeho mu buryo bunyuranije n’ubushake bw’Imana,kubera umwanzi satani agenda abatega imitego kugeza abagushije bityo bakisanga batakigendera mu mugambi w’Uwiteka Imana ihoraho iteka ryose,ndetse akaba na se w’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.

Dukurikije ubuhanuzi,nibwira ko bishoboka kuba ari mu gice cya (8) cy’ubuhanuzi,niba ntibeshye byaba mu gice cya (9) cy’ubuhanuzi,aho Uwiteka Imana yavuze ko,afite miliyoni (1); gusa yabakiranutsi,mubatuye isi bagera kuri miliyari (7.7); dukurikije imibare y’umwaka ushize yatanzwe nibiro bishinzwe kubarura imibare yabatuye isi.

Ahangaha urabona yuko,Imana itanafite nibura na kimwe cy’icumu mujya mutanaga mu madini yabafarisayo.Tekereza rero niba bishoboka ko,utari muri iyi miliyoni (1);urumva wabigenza ute?Kugirango nibura ubashe kongera umubare wabakiranutsi bagize umubare mucye cyane ukurikije ko,satani afite umubare mwinshi?

Ndagirango nkwibutse yuko,Uwiteka Imana adakeneye umubare mwinshi,ahubwo akeneye gukiranuka”quality”not only quantity,kuko we ubwe nabo bakiranutsi bakeye bagize umubare munini cyane kubera ko Uwiteka we wenyine yihagije kugirango abe yatubura uwo mubare kuburyo waruta abari mwisi yose.

Uwiteka abwira moses ati,urabona ko,ubu bwoko buturuhije cyane,none reka mbice bose,aka kanya ndahita ngutuburamo abandi bakubye inshuro nyinshi cyane abangaba kuko nkeneye abantu abantu bafite umutima nk’uwawe.Moses yarabyanze abwira Imana ngo,aho kugirango ubice,byaruta ko,wanyica.

Nibyo Uwiteka Imana yaje kumwica kubera kubangamira inyungu zayo,ariyo irema igayubya cyangwa igatubura.Ndetse nababandi Moses yanze ko bicwa ntibyabujije Uwiteka kubicira mugihugu cy’ubutayu.

Reka dusubire kumpamvu itumye nandika uru rwandiko,umwuka w’Imana ejo yarambajije ati,mwana w’umuntu,ese,umugabo cyangwa umugore bashakanye binyuranije n’ubushake bw’Uwiteka,bagasezerana murusengero,abo bantu bakwitwa abasambanyi?

Ndagirango umfashe gusubiza iki kibazo,wowe ubibona ute?Ese abashumba basimbura Uwiteka Imana?Ese nikuki abantu babayeho mubushake bw’abadayimoni kandi bitwa abakozi b’Imana?

Reka nizere ko,mugiye kumfashe gushaka igisubizo Uwiteka yabajije kugirango kuwa (6) nzabone icyo musubiza,niba wumva washobora kubona igisubizo,ushobora kwandika ukoresheje e-mail musanzwe muzi nccleon@gmail.com.

Tekereza kuba Uwiteka agufiteho umugambi wogushakana n’umuntu,runaka,kubera umugambi Uwiteka Imana abafiteho,ariko sekibi akaza akitambika bitewe nuko murusengero nta bahanuzi bahari cyangwa bamenya,cyangwa umuntu w’Imana.

Reba rero intambara iri hagati,aho kugirango Uwiteka Imana azagutandukanye nawamudamu mwashakanye,wenda munafite abana,mbwira urwo rugendo rungana iki?Ese wumva witeguye kubahiriza imigambi nubushake bw’Imana muri byose usabwa kugirango ubashe kumvira Imana?

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments