Home News Gusenga iminsi(3-5 cyangwa 7) udafite kwizera nta cyo byakumarira!?

Gusenga iminsi(3-5 cyangwa 7) udafite kwizera nta cyo byakumarira!?

0

Bene data bakundwa reka twonngere tuganire kubijyanye no kwizera,hari bintu [3] bikomeye cyane kandi bidashobora gusigana murugendo rwo kwizera.Mbere yuko tubishyira ahagaragara reka tubanze tuvuge amagambo akomeye YOHANA umubatiza  nawe yavuze andi magambo [3] yo kwizera asabwa kuba mu mwana w’umuntu kugirango abashe kunezeza Imana.

Yagize ati,Umwami wa bakiranutsi Yesu  Kristo niwe [i] Nzira[ii]Ukuri[iii] kandi niwe bugingo,aya magambo abizera benshi bayumvisha amatwi bigasa nibirangiriye aho,ariko bakaba badashobora kuyagenderamo ngo bayashyire mu bikorwa.

Birashoboka cyane yuko waba muri Yesu ku izina gusa,ariko we atakurimo,birashoboka yuko waba mu nzira y’Umwami wabakiranutsi,ariko udafite ubugingo,birashoboka yuko waba mu Mwami ariko utagira ukuri muri wowe.Aya magambo yose aherekezwa nijambo ryitwa ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo muri wowe.

Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo nawe yavuze andi magambo [2] akomeye cyane,asa naho yihishe ubwenge n’imitima ya bantu.Kunda mugenzi wawe nkuko wikunda,nurangiza gukora gutyo,wongere ukunde umugenzi wawe nkuko Umwami Yesu yagukunze.

Aya magambo akaba afite urufatiro rwo mu mutima ari narwo shingiro rya byose,gukundisha Uwiteka ubwenge bwawe bwose,umutima wawe wose,imbaraga zawe zose,nubugingo bwawe bwose.

Ibintu mvuze haruguru utabashije kubyuzuza ntabwo ushobora kugendana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Cyakora ushobora kwitwa Pastor,bishop,apostle,nandi mazina akomeye ajyanye n’umuhamagaro,usibye ko irya bishop ritaba mu muhamagaro kuko bishop ni tittle nta bwo ari umuhamagaro bisobanura kuba umujyanama.

Iri jambo bishop abanyamadini bashatse gukomeza amazina yabo barikuye kuri kiliziya gatolika kuko bakoresha musenyeri.Kandi bo bakaba batagendana niby’umwuka nubwo babyitirirwa ahubwo bakaba bagendana nibijyanye nubwenge mu rwego rwo kwishakira ubutunzi bwisi ya bazima.

Reka rero dusubire ku kiganiro nyirizina ibyo twashakaga cyangwa twifuzaga kuvuga nibi bikurikira:dushingiye ku ijambo ry’ubuhanuzi ryaturutse mu Ijuru (bible)hakiyongeraho ubuhanuzi bwa none tugezwaho n’umwuka w’Imana ukorera mu bahanuzi cyangwa mu Muhanuzi Kazi.

Hari ibintu byangombwa bisabwa kwitabwaho kandi umuntu wese utabyubahirije,ntabwo ashobora kugera ku ntego ye aba yifuza kugeraho.

Gusenga kutagira kwizera bimeze nkimvura igwa kurutare!Kwizera kutagira gusenga,bimeze nk’inkoko yarakira kurutare cyangwa inyoni cyangwa se igisiga kuko kurutare nta bushyuhe buhaba ahubwo hahora ubukonje gusa.

Kwandika inzozi zitagira kwizera kabona naho waba uzisobanukiwe,ariko ukaba udashobora gushyira mu bikorwa ibyo zigusaba,nabyo bisa no kwiruka utagira uwo musiganwa.Gusenga iminsi [3] ukongera ho gusoma ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ndetse buri munsi ariko udashobora gufata akanya ngo utekereze kubyo Imana iguhishurira ndetse nicyo bisobanura, kugirango bigushoboze gufata umwanzuro,nabyo bisa no kwiruka inyuma yumuyaga kuko ubuzima bwawe budashobora kwiyongera ho icyintu na kimwe, ahubwo uzahora mu bwoba bwa buri gihe aho utazashobora kurwana ni nkozi z’ibibi ngo ubashe kuzinesha maze ugere kumusaruro wawe wifuza kugeraho.

Kubana n’Umuhanuzi  cyangwa gukorana nawe aho uba ushobora kwirebera ibitangaza by’Imana ikora,ntabwo bishobora kuguhesha kwizera ahubwo byatuma urimbuka kuko bigutera kumenyera umwuka w’Imana bikagutera kutayizera kubera kumva yuko ibintu byose bibonerwa Ubuntu utabiruhiye!

Niyompamvu YUDA ISKARIYOTI yiyahuye kuko yamenyereye Umwami wabakiranutsi kandi Umwami atamenyerwa.Niyompamvu Peter yihakanye Umwami wa bakiranutsi yibwira yuko yihakanye umuntu kandi yar’Uwiteka Imana wambaye umubiri wa bantu.Niyompamvu THOMAS witwaga DIDUMO yabwiye Umwami Yesu ngo twereke data wa twese biraba bihagije.

Yaramaze kumva babona data wa twese maze bakaba ariwe bikoranira nawe,aho kugirango bakorane n’umugaragu we Uwiteka Nyiringabo yimikishije amavuta yo kuba Umwami wabari mw’isi yose kandi akaba ari we Mwami wo gukiranuka haba mwisi cyangwa mu Ijuru ndetse ni kuzimu.

Habaho kurota cyangwa kwerekwa,kwandika inzozi werekwa,gusenga iminsi (3-7) gusoma ijambo ry’Imana gusobanukirwa ibyo werekwa n’umwuka w’Imana ariko ibyo byose nta cyo byakumarira igihe cyose udashobora kwizera Uwiteka ushingiye ku byo yagukoreye Bibaye nta byo yaba yaragukoreye byemezwa n’umutima wawe, ko ariyo yabikoze,then waba ufite impamvu yo kutizera Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Umunsi wamwizeye ukagendana nawe,ntabwo azongera kwitwa Uwiteka Imana yabakiranutsi,ahubwo azitwa Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar