HomeInte'lGUSABA GUKOSORA IMITANGARIZE Y'INKURU ZO KURI WWW.INYANGENEWSS.COM

GUSABA GUKOSORA IMITANGARIZE Y’INKURU ZO KURI WWW.INYANGENEWSS.COM

Nyuma yaho leta y’u Rwanda inaniwe gusenya ikinyamakuru inyangenewss.com,gikorera mubuhungiro,leta y’u Rwanda imaze iminsi myinshi ihiga umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru inyangenewss.com Majeshi Leon,mu migambi y’ubugome bakomeje gutegura bahisemo gukoresha urwego rw’itangaza makuru bivugwa ko rw’igenga kugirango mubugome bwabo bateganya buramutse bugezweho bizabe ko batanze abagabo.Ngaho basomyi b’inyangenewss.com namwe nimwisomere iyi baruwa twandikiwe n’urwego rw’itangaza makuru rwigenga mu Rwanda.

RMC Rwanda <rwandarmc@gmail.com>
to: inyangenewseditor@gmail.com
date: Thu, Apr 23, 2015 at 12:58 AM

Bwana muyobozi w’urubuga www.inyangenewss.com,

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) rufite zimwe mu nshingano zarwo kunoza amahame ndangamyitwarire agenga umwuga w’itangazamakuru rubandikiye rubamenyesha ko zimwe mu nkuru zitangazwa ku rubuga rwanyu www.inyangenewss.com zitubahiriza amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda,kandi tubasaba ko mwayakosora bityo tukabasha gukora itangazamakuru mu buryo bwa kinyamwuga.

Amwe mu makosa agenda agaragara muri izo nkuru  ni aya akurikira:Kudaha ijambo abarebwa n’inkuru,kudatandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru n’ayandi (Nkuko twabigaragaje.

 Ingingo zatangajwe ziri mu mahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru ni izi zikurikira

INGINGO YA 13: Gutandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru

Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kwerekana aho ahagaze ku kibazo icyo ari cyo cyose. Afite inshingano zo gutandukanya inkuru n’ibitekerezo bye bwite.

INGINGO YA 14: Guha ijambo abarebwa n’inkuru

Umunyamakuru agomba kuzirikana guha ijambo impande zose zirebwa n’inkuru atangaza, bijyanye n’amahame remezo.

Bityo,turifuza ko mwakosora uburyo mwandikamo inkuru mukabasha gukora mu buryo bwa kinyamwuga,

INGINGO YA MBERE 1: Guharanira indangagaciro mpuzamahanga  

Umunyamakuru agomba guharanira indangagaciro mpuzamahanga z’amahoro, ubworoherane, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage n’ubusabane bw’abanyagihugu buha agaciro buri muturage, nk’uko biteganywa mu Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu.

INGINGO YA 2: Ubunyangamugayo no guharanira ukuri

Umunyamakuru  yirinda ibinyoma. Afite inshingano yo gutangaza uko ibintu byagenze, agashakisha ukuri, kandi azirikana ko rubanda rufite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y’impamo. Ntakwiye kwirengagiza amakuru y’ingenzi cyangwa ngo ahindure amagambo yavuzwe, cyangwa inyandiko izo arizo zose.

Agomba kumenya ko guharabika, gutukana, gusebanya no gushinja ibinyoma yaba abantu, amatsinda, amasosiyete y’ubucuruzi, amashyirahamwe, imiryango cyangwa ibihugu ari amakosa akomeye y’umwuga.

INGINGO YA 3: Inshingano kuri rubanda

Umunyamakuru agomba kuzirikana inshingano ye kuri rubanda.

Kubera iyo mpamvu, agomba gutangaza cyangwa kwandika amakuru ari uko yamenye aho yaturutse, ko ari ukuri kandi yuzuye. Igihe harimo ugushidikanya na guke agomba kureka kuyatangaza cyangwa akigengesera, akurikije uburyo buteganywa n’umwuga w’itangazamakuru.

N.B:Ku mugereka(attached) hariho agatabo k’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda(Rwanada journalists and media practioners’Code of ethics).

Murakoze

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments