Amakuru yageze ku kinyamakuru inyyangeNews.com,aturuka kuri Radio ya bbc humvikanye ijwi ry’umukuru wishyaka ritavuga rumwe nubutegetsi bwa Kigali ishyaka rya Geen Part rishyigikiye ibidukikije rikaba rihagarariwe na Dr.Habineza Frank mu Rwanda.
Uyu mutwe wa politike wagaragaje ko udashyigikiye guhindura itegekonshinga ry’uRwanda ariko bikaza gufata ubusa,nubwo ryari rishingiye kumategeko ntibyatumye leta y’umwakagara idasohoza umugambi wayo.
Green part n’ishyaka rikorera mubihugu byinshi byo ku isi bakaba nabacuruzi ba petrol bakaba barahanganye n’umukuru w’uRwanda kugeza yemeye ko iryo shyaka ribaho byanze bikunze ndetse na Dr.Frank Habineza wari yarahunze leta y’umwakagara agahungira muri Norway cyangwa Norvege yaje kugaruka mu gihugu kubera izo mbaraga zabo banyembaraga bahuriraga n’umwakagara mu bucyuruzi bituma umwakagara abona ko inyungu ze zitazagerwaho maze ahitamo kumuzana yemera iryo shyaka rye ariko ntibyanamubuza no kurihindura agakingiriza muri politike.
Dr.Habineza Frank ari mu bantu bahangayitse cyane ko,ubwami bw’uRwanda bwasubira ku ngoma,maze icyitwa Repubulika kibagirana burundu niyompamvu yatanze ikiganiro kuri radio bbc gahuza miryango akavuga ko ngo Nyir’uRwanda akwiye gutaha mu rwagasabo ariko akemera kuba Umwami Traditional nyamara arirengagiza yuko ubwami bw’uRwanda ari Constitutional Monarchy.Ubwami bugendera ku itegekonshinga bukaba butandukanye nubwami bwa Uganda arimo avuga.
Ibyo byose nta kindi kiri kubitera ahubwo nubwoba abanyapolitike bo mu bwoko bw’Abarepublike Abahutu,n’Abatutsi bagizwe nagatsiko kitwa (Extremest)abanyamoko muyandi magambo bahora bishakira indamu zabo zidashingiye kunyungu zabaturage.
Ikinyamakuru inyangeNews kimaze kumenya ayo makuru yashyizwe ahagaragara n’itangaza makuru rya bbc gahuza miryango ikinyamakuru inyangeNews cyagize amatsiko yo kumenya icyo ibwami inzego zishinzwe gukorana na Nyir’uRWanda zibivugaho maze duhamagara umwe mubagize inteko y’ubwami tuvugana nawe adusobanurira neza ibyo Chancellar w’Umwami Boniface Benzinge yasobanuriye bbc Gahuza miryango.
Yatubwiye ko,ubwami bw’uRwanda ar’ubwami butandukanye nubundi bwami ko,Umwami Mutara lll Rudahigwa ariwe watangije gahunda y’ubwami bugendera ku itegekonshinga akaba ari nayo mpamvu yishwe nababiligi nyuma yo kumenya uwo mugambi yaramaze gutegura hamwe n’Abanyamerica waje kurangizwa ukanashyirwa mubikorwa n’Umwami wamusimbuye Kigeli V Ndahindurwa akaba ari nawe washakiye ubwigenge igihugu cy’uRWanda hamwe n’Uburundi.
Uku kwikanga ubwami bw’uRwanda kwa hato na hato,bifite ikibyihishe inyuma umuntu aramutse asesenguye neza,kuko ntibyumvikana ukuntu Dr.Frank Habineza ashobora gusaba umwakagara ko yakwemera ko,Umwami w’uRwanda yatahuka ariko agataha ar’Umwami traditional kandi azi neza ko ibyo avuga atari byo ko ubwami bw’uRwanda ari Constitutional Monarchy.
Ntibikiri ibanga Dr.Frank Habineza amaze kuba igikoresho cy’umwakagara umurimo we nugukoreshwa akaba umuzindaro w’umwakagara kugirango bigaregare yuko ar’umunyapolitike ufite inararibaonye ariko sinzi niba icyifuzo cye gishobora kugira agaciro kurusha kuba umwakagara yatumye intumwa nyinshi kuva yafata ubutegetsi aho yasabaga Umwami gutaha ariko akaba atitirirwa ubwami niba byagira imbaraga kurusha iza sebuja.
Ikinyamakuru inyangeNews cyahamagaye abantu basanzwe baduha ibitekerezo kuri politike yo mukarere maze tubabaza uko babumvise ikifuzo cya Dr.Habineza kugirango bagire icyo batubwira maze badusubuza muri aya magambo.Biragaragara yuko Habineza afite ikindi agamije kuko n’umukuru w’igihugu cy’uRwanda(Kagame) nawe arabizi neza yuko ubwami bw’uRwanda ar’ubwami bugendera ku itegekonshinga Constitutional Monarchy.
Gusa kubigaragara birashoboka ko,wa mugani niwe mujya mutugezaho amakuru mutubwira aho gahunda yitahuka ry’Umwami igeze(Ikinyamakuru InyangeNewss.com) bivuga ngo,abarepubulike bigaragara yuko bamaze kugira ubwoba bukomeye ko Nyir’uRwanda yaba agiye gusubira muri gakondo ye agakomeza imirimo ye yarashinzwe nk’uko yabirahiriye ajya kuba Umwami w’ubwami bugendera ku itegekonshinga.
Ubwoba rero abarepublike bafite,barabona yuko umwanya wa perezida wa repulika uzaba utakiriho murwgasabo kuko bose niwo baharanira,kugirango barebe yuko barwanya uwo mugambi nubwo bwami bukomeje gutuma abanyapolitike bataryama nyuma y’imyaka nimyanika ubwami bukorera mubuhungiro bwicecekeye.
Aha rero niho abanyarwanda tubonera ko burya koko bya bintu bivugwa ko ar’ukuri.Bigaragara yuko ubwami bw’uRwanda butakiryamye nka cyera ahubwo bwahagurutse bukaba burimo gukora kuburyo budasanzwe nubwo abanyarwanda batazi uko gahunda zirimo gukorwa,ariko iyo urebye ukanumva ibyo abanyapolitike b’Abanyarwanda bavuga kubijyanye nubwami usanga hari ikibyihishe inyuma nawe wakwibaza uti,Umwami w’uRwand anta ngabo afite zo gutera igihugu nk’uko twumva bavuga RNC cyangwa FDLR.
Ubwoba se bafite nubwiki?Niba nta kintu kirimo gukorwa ngo,ubwami bw’uRwanda bugarurwe murwagasabo!Yewe twanumvise ko Umwami ntamafaranga yigirira kugeza nubwo umwakagara yivugiye we ubwe ngo Umwami nib anta ticket imucyura azayimwohereza ibyo yabivuze muri 2006 ubwo yabazwaga kukibazo cy’ubumwe nubwiyunge bwabanyarwanda kandi Umwami w’uRwanda akaba numubyeyi w’uRwanda Father of the Nation aheze mubuhungiro ubwo se bwaba ari ubwiyunge ki?
Maze umwakagara azabiranywa nuburakari nibwo yausbizaga nagasuzuguro kenshi cyane avuga yihenura ngo twavuganye nawe ariko yanze gutaha kandi agomba gutaha nkabandi bose none bigezeho noneho bamusaba kudataha nkabandi bose ahubwo bamaze gutera intambwe yo kwemera ko yataha nk’Umwami traditional absolute.
Ikigaragara aho bucyera baraza kuzemera ko ar’Umwami Constitutional Monarchy ubwo bamaze gutera indi ntabwe bemera ko yataha afite iryo grade kuko mbere ho nta nubwo bashakaga kumva ko yataha yitwa Umwami ariko uko bucya bukira ninako bagenda batsindwa bahura ningaruka zikomeye z’ikinyoma bakagenda bacika intege gahoro gahoro nirwo rugendo reka tureba aho byerekera uko niko abasesenguzi ba politike bavuganye nikinyamakuru inyangeNews baba kugabane w’Iburayi basoje ikiganiro twagiranye kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri taliki ya 1 Kamena 2016
Banyarwanda banyarwanda kazi,ikinyoma ntabwo kirara bushyitsi uko niko twasanze abakuru baca umugani,ikinyoma kiraramba ariko ntikirama igihe kiragera ukuri ku kajya ahabona maze ukuri kugasubirana intebe yako reka twitegure gutahana n’Umwami kuri mwe mwese muri mubuhungiro
Dr.Habineza nawe numunyakinyoma nkabandi bose birumvikana ko nta cyiza yavuga ubwami bw’uRwanda cyangwa ngo abe yakwifuriza ineza abanyarwanda cyaneko, kuba aharanira republika itemewe namategeko akaba yirengagiza ko ubwami bw’uRwanda bwemewe namategeko kandi akongera akirengagiza ko mu Rwanda hagiye haba kamarampaka zitemewe namategeko nabyo bigaragza uwari we!
Akaba yarahisemo kuba umuzindaro w’umwakagara kugirango yibonere indonke ahasigaye abanyarwanda bazikomereze umwiryane kuko ari bwo abifitemo inyungu aho guharanira amahoro arambye yazatuma abanyarwanda baruhuka umuruho batewe nibisambo byabanyapolitike bafata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare bya burigihe.





