Amakuru agera ku inyangeNews,aturuka ahantu hibanga kandi hizewe,ravuga yuko Dr.Theogene Rudasingwa,yatangiye igikorwa cy’ubwicani bw’Abahutu bamaze guhindura ubucuruzi mur’iyi minsi yinjyana muntu turimo ikomeje kutorohera abanyapolitike nyarwanda babeshya ko batavuga rumwe nubutegetsi bw’Umwakagara.
Nyuma yahoo atandukaniye na Gen.Nyamwasa Kayumba abisabwe na Nyakubahwa Umwakagara,amakuru avuga yuko ngo,Umwakagara yamuhaye agatubutse akamusaba yuko yahamagaza inama y’Abahutu yitwaje ko bakorewe ubwicanyi ariko bikaba byaranze yuko ubwo bwicanyi bwitwa Genocide ya korewe Abahutu.
Iyi nama bikaba bivugwa yuko ngo ar’ukugirango higarurirwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,babacemo ibice bice,bitwaje iyo nama izaba isaba yuko ubwo bwicanyi bwa kwitwa genocide!
Nyamara nk’uko amakuru agera ku inangeNews abyyemeza,avuga yuko,umugambi wiyo nama atari ukuvuganira abahutu,ahubwo bashaka kubagira ingaruzwa muheto.None se,ko Dr.Rudasingwa yivugira yuko Umwakagara yamubwiye yuko ariwe wahanuye indege y’uwahoze ar’umukuru w’igihugu Habyarimana,icyo kiganiro baganiriye na perezida cyari giturutse kuki?Niba ntaruhare yabigizemo!
Ese ko itambara ikirangira yabaye perefe wa Ruhengeri,agakurwayo ajyanwa mur’America kuba Ambasaderi,akaba yarabaye umujyanama w’umwakagara,iyo myanya yapfuye kuyibona gusa ntaruhare yagize mu bwicanyi bwabahutu?Waba utaramennye amaraso umwakagara mukumvikana?Kuba umunyamabanga ubanza atazi icyo bisobanuye!
Amakuru avuga yuko ngo ubwo ar’uburyo bumwe burimo gukoresha kugirango abahutu na batutsi bazapfa bishyize hamwe bagafatanya gukuraho ubutegetsi bw’Umwakagara.Uko biri kose urupfu rwa SETH Sendashonga,na Col.Rizinde nta kuntu Rudasingwa yaba atarufitemo uruhare kandi icyo gihe yari umunyamabanga mukuru wa FPR.
Ese ko yahunze agashinja umwakagara ko ari we wishe abahutu,icyo gihe akaba yarari kumwe na General muri RNC,aho amariye kuva muri RNC,agahita ashinja General ubwicanyi bw’Abahutu,namara kuva muri The New RNC,ninde azashinja ubwicanyi?Ubuhanuzi buvuga yuko Rudasingwa azavuga amagambo menshi ayatewe nubukene cyangwa gukunda agafaranga!Abonye yuko amaze gutakaza ikizere cyo kuba umuyobozi mu rwagasabo,none arimo gikora ibishoboka ngo yikuriremo aye hakiri kare yitwaje ibibazo yateje abanyarwanda yarangiza akigira umwere.
Tekereza niba buri muntu uzajya munama niba azagenda amuryaho amadollar [500],maze uyakube n’igihumbi na Magana atanu 1500×500=750.000 dollar,amakuru avuga ko babuze ayo gushing ishyaka ryabo,maze bahitamo inzira ya bugufi yo gukoresha inama kubwicanyi bwakorewe abahutu kugirango bibonere umugati bari baramenyereye muri RNC.Aho zahinduriye imirshyo,Babura ibyuma n’intama,nibwo bahimbye umutwe wo gukora ishyaka iryo Evode yita BOUTIQUE.
Harya ubwo bakaba ibigoryi,koko hari umuhutu uzahaguruka ngo agiye kumviriza ubucuruzi bw’abantu babo badateze kuzabona ubutabera?Ngo hazatumirwamo nimiryango yigenga iharanira uburenganzira bwa muntu kugirango bizagaragare yuko iyo nama izaba ar’ingira mumaro.Ariko se imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yarananiwe,Rudasingwa niwe ugiye gufasha abahutu kwemeza ubwicanyi bakorewe ko bwitwa genocide?Uwateye genocide ntaho yagiye,kandi uwemeje genocide ya batutsi,ninawe utazemeza iya bahutu!Icyatumye idakomeza kwitwa ITSEMBA BWOKO N’ITSEMBATSEMBA.ninacyo kizatuma hatemezwa ko,abahutu bakorewe genocide,gusa biramutse byemejwe byaba byiza,ariko si bya none.
Birababaza kubona uwakwiciye ariwe ugaruka kukwigisha akubwira abakwiciye abari bo nk’aho utabazi!Bizaba bibabaje niba hazaboneka abahutu bazitabira ubutumire bw’umwicanyi Dr.Rudasingwa Theogene bazajya kugurisha amaraso ya bene wabo,mu ijwi ryo gusaba ko ubwicanyi bakorewe bwakwemezwa ko ari genocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu.Ese ubundi kuki abahutu batavuganirwa na bahutu bene wabo?
Ubu se koko Rudasingwa w’umwicanyi, uzwi na mahanga ko yafatanije n’Umwakagara koreka imbaga y’abanyarwanda bishwe 1994 ni 1996 niwe ushobora kuvuganira abanyarwanda amahanga akamwemera?Nabanze yemere ko yagize uruhare mubwicanyi bwakorewe abanyarwanda hanyuma tubone kumwemera kandi anasabe abanyarwanda I,babazi ko yahemukiye umuryango nyarwanda hanyuma abone gukoresha iyo nama ivuganira abahutu.
Abahutu muzajya muri iyo nama,bizaba bigaragara yuko mwemeye kugurisha amaraso yinzira karengane zazize ubusa kubera politike y’ikinyoma ishingiye kumaco yinda.Kandi bitinde bishyire cyare muzabibazwa,ikinyamakuru inangenews kirasaba abazabishobora bazajya muri iyo nama kuzitegereza neza no gufata amajwi ya bahutu bazitabira iyo nama kugirango bizabe ikimenyetso mu minsi iri mbere ubwo tuzaba tumaze kugera muri gakondo batazigera bahagarara ngo bariyamamaza kandi baragurishije bene wabo.
Save
