Home Inte'l Gen.Nziza yaba agiye kuyobora FPR,abibwiraga ko yirukanywe muri RDF,musubize amerwe mu isaho!

Gen.Nziza yaba agiye kuyobora FPR,abibwiraga ko yirukanywe muri RDF,musubize amerwe mu isaho!

0

Jack Nziza ngo yaba agiye gutegeka ishyaka rya FPR inkotanyi cyangwa agashyirwa muri government nshya Mu kwezi gushize kwa nyakanga ku itariki 18, 2017 nibwo MINADEF yasezereye abasirikare 817 barimo na ruharwa mu kwica ariwe Gen Nziza.

Maze rubanda bicinya icyara ko shebuja yaba amuhaze nk’abandi bose, gusa abahanga mu gusesengura iby’ ikinamico z’ umwakagara babiteye utwatsi bivuye inyuma.

Amakuru yizewe atugeraho nuko Nziza atirukanywe na shebuja nkuko bamwe mwabyibwiraga ahubwo yahinduriwe imirimo ndetse twavuga ko yazamuwe mu ntera kuko nibwo agiye kubonana n’abasivile.

Habanje gukinwa agakinamico ngo we na Karenzi birukanwe ariko hari hagamijwe kumwinjiza mu cyama nyirizina kuko ntiyari kwinjira muri FPRakiri umusirikare kandi amategeko atabimwemerera.

Gusa andi makuru dufite nuko ashobora kudahita ashyirwa mu FPR cyangwagovernment kubera ko rubanda rwinshi rwabimenye ariko nubundi uzayobora FPR wese azagendera ku mabwiriza ya Nziza kuko nicyobumwakagara yamukuriye muri RDF kugira ngo noneho amwicire benshi kuruta.

Impamvu Jack ashyizwe muri FPR ntayindi nuko FPR ariyo iyoboye izindi nzego zose z’ igihugu, ubwo rero ba minisitiri,ba mayors n’ abacuruzi cyane cyane mumenye ko sekibi yiyiziye ku kibuga arabamara nimudatanga ibya cumi n’amaturo neza.

 Naho Gen.Karenzi Karake we nta makuru afatika yahoo bazamushyira,biraashoboka ko,bazamushakira umwanya wa nyirarushwa icyangombwa ni uko bamucungira hafi kugirango atazabacika akajyana amabanga yabo nkuko Gen.Nyamwasa yabacitse.

kuko amakuru dufite afite za gihamya avuga ko ngo Umwakagara yarahiye ko nta mu General uzongera kumucika ngo ahubwo azajya abatuma iwabo wa twese mbere yuko bamucika kuko ntawuburana numupfu aho kugirango ajye kumutamaza mu mahanga kandi azi neza yuko bizamugiraho ingaruka.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar