May 17, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwo nari ndimo kugendagenda ku nkengero z’ubutayu bugufiya ngo nirebere ibigiye gukorerwa umwakagara hamwe n’umwana w’umusita,nibwo nahuraga na wagore ushinzwe gutabara abagaragu b’Uhoraho(Abahanuzi)maze mubona amanuka mu butayu bugufiya nanjye ntambika ku mbibe z’ubwo butayu nuko niko kumbwira ati,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yarakuntumyeho ngo nkubwire ubwire Umuhanuzi mukuru wibyasezeranijwe yitegure kwakira ya mpano yasezeranijwe vuba bishoboka arayigezwaho maze abone uko azajya akorera Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Kandi urajye umuba hafi kuko ari wowe umenyereye uwo mwuga kugirango musohoze gukiranuka kose kandi ubwoko bw’Uhoraho butazagira icyo bwitwaza buvuga ko butamenyeshejwe akaba ariyo mpamvu bazitwaza kugirango basimbuke ubutabera bw’Uhoraho uko niko Uhoraho avuga.
Mpita nibuka yuko iryo sezerano yarihawe vuba cyane ku gice cya [31] cy’Ubuhanuzi twashoje mu minsi [15] maze mbonako ibyahanuwe koko bivuga ukuri ngo igihe nikegereza ibyahanuriwe abakiranutsi bizihuta cyane kugirango barokorwe imigambi yumubi kuko iminsi yabo itihutishijwe gutabarwa kwabo kwagorana
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ya gahunda wajyaga ukora buri wa gatatu uyihindure kuko umwanzi yamaze kugutegerayo dore kumunsi wejo bazohereza nyampinga wo mu bwoko bw’Abararo azaza yivugisha cyangwa yibarisha inkuru zitarizo kugirango ahamye neza yuko wagiye muri gahunda yawe kugirango za nkozi zikibi zabuze icyerekezo cyawe zibone uko zitunganya mugambi wabo mubisha uko niko Uhoraho avuga.
Kandi dore gahunda zawe zose ndazitunganije kugirango ubashe kwinjira muri gahunda y’Uhoraho yaguteguriye kuko ibyahanuwe wahanuye bivuga ko umwakagara asigaje iminota [5] gusa, kandi ibyahanuwe bivuga ko uzinjira mu masezerano hasigaye amaezi [3] ngo umwakagara akurwe ku ngoma aho niho bamwe bazamanuka nawe utambagira ikirere munda y’inyoni kugirango ibyahanuwe bibashe gusohora uko niko Uwiteka avuga.
Ubwami bw’uRwanda buhabwa umugisha n’Uhoraho
Mwana w’umuntu,dore ibyo ukwiye kumenya nibi,ni uko leta y’umwakagara ihangayitse cyane bikomeye kuba itazi icyerekezo cyawe kuko bakoze ibishoboka byose ngo bashobore kumenya ikirekezo cyawe ariko bibabera ingume.None bahagaritse umutima bikomeye kuko badafite umuntu ukugenza ngo amenye aho uherereye kubera wakoresheje ikoranabuhaga rikomeye ribabemerera kuba bashobora kuguTrackinga kugirango bamenye gahunda zawe kuko bakomeje guhura nibibazo bikomeye kubera batubaha Imana kandi bakaba badashaka ko bishyirwa ahagaragara akaba ariyompamvu balimo biga uburyo bundi bushya bakoresha kuko ubwo bakoresheje mbere wabutahuye bwose uko niko Uwiteka akubiriye.
Dore uwitwa Joyce Olang’u umunsi ahura na wuhaze ari madame wawe agiye ku kuzanira ibintu muri hotel ku murwa w’IBABYLON, nibwo bamwicaje hasi bamuha gahunda zose uko ziteye ndetse bamusezeranya intonorano nibwo yagambanye atangira kujya akugenza nawe agatanga gahunda nibwo umuhanuzi uba mu gihugu cy’Ububiligi yaguhanuriraga ko ya bonye inzoka ziza kunywa amazi meza ku iriba rya mazi apfutse!
Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe uti,usigaje igihe gito ukimuka mur’iyo nzu utuyemo kuko igihe wahawe kirangiye none haguruka ushakishe iyindi nzu yo kubamo kugirango uzatungurwa ubwo igihe cyawe kizaba kirangiye kugirango utazagwa muruzi urwita ikiziba uko niko Uhoraho avuga.
Nuko nerekwa inkozi zikibi [2]zigerageza kubikira uuhanuzi mukuru kugirango zimenye imigenzereze ye maze zibone uko zisohoza umugambi wazo,maze zituruka inyuma yurugo mu gihe Umuhanuzi mukuru we yari yamaze gusohoka zihageze zisanga yamaze kwimuka yagiye kwishyura aho azimukira murindi cumbi ubwo gahunda yazo ziburizwamo n’Uhoraho basigara bitotombera kuba buri gihe umugambi wabo utajya ushyirwa mubikorwa kuko ubulizwamo n’Uwiteka Imana ilinda abakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse!
Nongera kubona intabwa y’umutambyi mukuru yasigaye muri gakondo yabakiranutsi,mbona imbabazi z’Uhoraho ziyimanukira mbona ikuweho karande y’igisuzuguriro maze imyuka mibi yose yari ihambiriye ubugingo bwe,yose ikurwaho n’imbaraga z’Uhoraho ihinduka imbohere maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire ubwoko bwanjye yuko igihe cy’abakiranutsi nabambuwe amasezerano yabo cyasohoye nuko rero bitunganye kuko udatunganye ataazinjira muri ayo masezerano uko niko Uhorahonavuze.
Abashumba (Pastor’s)mu bugambanyi bw’intama z’Uwiteka
Bose mbona ko basa nabahumanijwe,maze inama irangiye mbona buri umwe aranyura ukwe intatane kugirango bitamenyekana ko bavuye mu nama ariko sibose bakoze ibyo,ahubwo bamwe mu ba Pastor bagize uruhare rwo guhumanya bagenzi babo bakekwaho kuba bashyigikiye impinduka murwagasabo nibo bahawe utuzi twa munyuza iyabugufi.
Nuko nitegereje cya kibaya cy’ubutayu buguifiya,mbona nacyo ubutayu bwacyo burasa nuburangira,ahubwo haguyemo imvura mbona ubwatsi hamwe na hamwe butangiye gutaho ariko mbona b’Abadayimoni bahahungiye bongeye guhura nakaga gakomeye cyane muri ubwo butayu bugufiya.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira bene so bari muri gakondo cyane abasengera munsengero z’abaPastor baturutse Uganda ubabwire uti,muririwe ntimuraye kuko mwagambaniwe none umunyabwenge niyifate areke kujya munsengero kuko ubu bimeze nabi kumenya umwanzi numukunzi kuko igihe cya gakondo yabakiranutsi cyamaze gusohora uko niko Uwiteka avuga.
Abanyamasengesho ba ADEPR mu butayu bugufiya!
Kuko umutima we waramushutse yishyira hejuru kubera ubutunzi afite yibwira yuko yabubonye kubera imbaraga ze, n’ubwenge bwe,bituma yishyira hejuru yimanika mu cyari cyo ku ijuru hagati y’Inyenyeri z’ijuru ariko ndabwirwa ngo naho yajya mu bushori shori bwazo akarikamo hagati ntakabuza yuko Uhoraho atazabura kumuhanura akamukubita hasi kugirango amenye yuko Uhoraho ariwe munyembaraga mu isi no mu ijuru uko niko Uwiteka avuga.Iri yerekwa ryabaye insobane kuko rifatanye nubugingo bw’umuhanuzi ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,tegereza gatoya uraza kubisobanukirwa kuko Uwiteka adashimishwa nuko umuntu yaba mubujiji niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanurira abadamu basenya ingo zabandi bakoreseheje imibiri yabo,no guhumanya (Amarozi) bakigarurira abagabo batarababo ikigeretse kur’ibyo bakanga kwihana dore Uwiteka akoze umukwabu mu bagore abahungiye kure y’igihugu banze kwihana niko nabo kwihana kwabo kuzababera kure kugirango babashe kwihana bakize ubugingo bwabo.Kandi kubona Umuhanuzi uzabasengera bizabahenda cyane uko niko Uhoraho ababuriye!
Gen.James Kabarebe yaguze Gen.Nyamwasa!
Nuko mbona agize amahirwe yo kumufata maze amutwara imbere ya banyarwanda bose amukuramo imyenda atangira kumucagaguramo ibice bice kugirango nawe ubwe yizere ko yapfuye ndetse ribe isomo mubandi bageneral baba bifuza gugunga uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hasigarie Gen.Kayonga Charles burya bamwohereje mu Bushinwa kubera kumwikanga no kutamwizera,nawe niwe ugiye kuzakurikiraho akaba uko Gen.Nyamwasa Kayumba yabaye none shyira ahagaragara iyo migambi maze uzizera iryo jambo azakize ubugingo bwe uko nikoUwiteka avuga.
Gen.James Kabarebe
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane nerekwa kandi mbona abarwanya Umuhanuzi Majeshi Leon bakoresheje ikoranabuhanga mbona ko batsinzwe ahubwo mbona umukuru wabo abategetse kumureka maze ashakisha contact z’umuhanuzi kugirango amuhe intonorano maze areke kujya yandika amabanga yabo uko niko Uhoraho avuga.
Hagiye kwaduka undi muhanuzi!
Mbona hadutse undi muhanuzi wahunze gakondo yabakiranutsi kugirango aticwa n’umwakagara akaba amaze igihe yihishahisha za magigiri ambwira ko nawe ahanura kandi ko ibyo nahanuye nawe ari byo yahanuye namubonaga avugako ibyo yahanuye buvuga ko Nyir’uRwanda azongera kwima ingoma mbona nawe abishyize ahagaragara kurubuga ntabashije kwibuka izina ry’urubuga yashyizeho ubwo butumwa uwo muhanuzi akaba akomoka mu bwoko bw’abatutsi.Ariko numva anteye amatsiko yo gushaka kureba no kumenya ibyo yahanuye niba koko yaba atumwe n’Uhoraho atari nyirakaziteramo nuko andangira urwo rubuga ariko ndarwibagirwa bituma numva ko nza gukora ubushakashatsi kugirango menye ibyo byahanuwe.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu munsi umwanzi yateje impanuka ikomeye kandi iyo mpanuka uraza kuba uyirimo none gahunda zose izisubike ntutarabuke ahubwo wiruhukire kugirango umwanzi akorwe nisoni kuko ahize ubugingo bwawe inshuro nyinshi ariko bukaba buhishanywe na Kristo mu Mana uko niko Uhoraho avuga.
Umwami w’uRwanda bagiye kumutegera murugendo!?
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mugambanyi wihishe mu nteko y’ubwami wahanuwe nubuhanuzi igihe cye kigie kugera kandi ntabwo azabasha kwihishira kuko Uhoraho yagambirie kumushyira ahagaragara kugirango ijambo ry’Uwiteka ribe ryuzuye!None burira Nyir’uRwanda umubwire uti,urwo rugendo ugiye kugira umwe mubagize inteko yawe yamaze kugambana ariko ntuttinye ngo urusubike kuko ar’urw’umugisha nutajyenda ntabwo uzamenya abakugambanira kuko jambo ry’Uwiteka ririnze ibirenge byawe nuko ugende uzi neza ko watezwe ariko umutego urashibukana nyirawo uko niko Uhoraho avuga kuko ugiye kumenya umwanzi wawe wakwihishemo kugirango wemere yuko umuhanuzi yari hagati muri mwe.