HomeNewsGen.Nyamvumba Patrick yarusimbutse!

Gen.Nyamvumba Patrick yarusimbutse!

Amakuru aturuka I Kigali agera ku kinyamakuru inyangenews,aravuga yuko umugaba mukuru w’ingabo za RDF,LT.Gen.Nyamvumba Patrick muri uku kwezi yarusimbutse! Amakuru afite gihamya,aturuka mu nzego z’ubutasi z’uRwanda,aravuga yuko umwakagara ngo yaba yaramaze kumenya umugambi wakumukura kubutegetsi hakoreshejwe umugaba mukuru w’ingabo.

Amakuru akomeza avuga yuko,nyuma yo gukeka uwo mugambi,nawe ngo yahise atanguranwa ashaka insore nsore z’Abakagara badashobora kumuvamo,abaha umukoro wo guhitana Patrick Nyamvumba uzwiho ubuhanga bukomeye mu byingabo zirwanira kubutaka.

Bivugwa yuko umwakagara yamutumiye mu nama agirango amubaze uburyo bakemura ikibazo cya Congo kimaze kubabare imbogamizi,maze iyo nama yarigizwe na Minisitiri w’ingabo Gen.James Kabarebe ,Gen.Nziza, na danny Munyuza,nibindi bikomerezwa bya FPR/RDF,iyo nama ikaba yaramaze amasahaa (4);mu nzu y’umuturirwa ya MDF ibarizwa ku kimihurura.

Iyo nama bivugwa yuko yarangiye ahagana mu masaa mu nani zijoro,aho Gen.Nyamvumba yatashye iwe murugo ariko akaza kuburirwa na mucuti we Gen.James ko adakwiye kwerekeza murugo iwe kuko amayira atameze neza.

Bivugwa yukop abakagara bakomeje gutegereza kugirango bamuce igihanga maze babeshyere umutwe wa RNC ko ariwo wakoze icyo gikorwa kugirango barusheho kubona impamvu zo guta muriyombi abandi baba bakekwa ko baba bakorana na RNC batuye mu Rwanda.

Gusa bikaba bivugwa yuko abo bakekwa ngo arabadashyigikiye ko umwakagara yakongera kwiyamamariza manda ya lll biciye mu guhindura itegeko nshinga.Abadashyigikiye ko umwakagara yakongera kwiyamariza uwo mwanya murabe maso kuko liste yakozwe yo guta muri yombi abadashyigikiye ihindurwa ry’itegeko nshinga bene ngango barabarariye.

Amakuru aravuga ko Gen.Patrick Nyamvumba ashobora kugirwa Ambassaderi mu gihugu cy’UBUHINDE,aho agomba kujya kwiga kubana na leta y’Abega,ndetse na Gen.James Kabarebe bikavugwa yuko ashobora kumukurikira akoherezwa mu gihugu cy’UBWONGEREZA.

Amakuru akomeza avuga yuko Patrick Nyamvumba ashobora gusimbuzwa Gen.Jean Bosco Kazura wakoreraga umuryango wabibumbye mu gihugu cya Mali mu mutwe wa LONI witwa “MUNUSMA”.

Uwo akaba yaraturutse mu gihugu cy’UBURUNDI akaba ariwe umaze kugirirwa ikizere kuburyo budaubirwaho,naho Gen.James Kabarebe akaba azasimburwa na Col.Willy uvugwa cyane gusigara kurugo iyo umukuru w’igihugu adahari,cyangwa akaba yasimburwa na Brig.Nzabamwita Josepf,cyangwa Col.Happy Emmanuel Ruvusha nyuma yuko bazaba bamae guhabwa amapeti yo kurwego rwa General kugirango babashe guhabwa uwo mwanya.

Ibi byose bikaba bije nyuma yahoo filime yitwa untold story yashyizwe ahagaragara nikinyamakuru cya bbc,kigaragaza ko Kagame nagatsiko ke ka RPF aribo bagize uruhare runini mugutegura umugambi wa jennocide yahitanye abatutsi batagira ingano.

Ikindi cyivugw ani uko abasirikare bose bakomeye baturutse mu gihugu cya Uganda ngo haba harumugambi wo kubica abandi bagafungwa murwego rwogushaka uburyo umwakagara yazasimburwa n’umuhungu we Ivan Cyomoro kuko abo bakuru b’ingabo ngo baba badashyigikiye uwo mugambi ndetse bakavuga yuko nabo bakagombye guhabwa amahirwe yo kuyobora igihugu ngo kuko barwaniye igihugu bityo bakaba badakwiye kuyoborwa nuruhinja ruzaza kubategesha igitugu cya Se.

Ibintu rero uko bwije uko bucyeye niko bigenda bihinduka aho usanga imbaraga zahoranye abatutsi bavuye Uganda zigenda ziba nkeya zigahabwa abatutsi baturutse mu gihugu cy’UBURUNDI bashyigikiye ingoma y’Abega.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments