April 8, 2017 njynwa mu iyrekwa mbona ibigiye gukorerwa mu isi yabazima,mbona umunyapolitike ukomeye mu gihugu cy’ibabylon witwa RAILA Odinga ahanganye bikomeye cyane n’umukuru w’igihugu uriho ubu ngubu witwa Uhuru Kenyatta mbona atinze amatora y’umukuru w’igihugu ariko Uhuru Kwemera yuko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu biramugora kubyemera kandi yatsinzwe amatora ku buryo bukomeye!
Nerekwa Gen.Nyamwasa Kayumba ari mu myiteguro ikomeye yo gutera Umwakagara ngo amukure ku ngoma.Mbona Gen.Kayumba Nywamwasa aciye bugufiya cyane yumvikana nabo bakorana ariko mbona abamukorera basa naho bashaka kumumenyera(batamwubaha)kandi ariwe muyobozi wabo mukuru.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abakorana na Gen.Kayumba Nyamwasa uti,kwicisha bugufiya ntabwo bitera gusuzugurwa ahubwo bitera icyubahiro kizahoraho.
Nuko rero mu menye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we warinze Gen.Kayumba Nyamwasa kugirango azakoreshwe ibikomeye mu isi ya bazima.Nuko rero mu mwubahe kugirango mutazacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka afite impamvu yatumye amurinda kugirango azakore icyatumye imurinda.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Gen.Kayumba Nyamwasa uti,mwana w’umuntu,iki nicyo gihe Uwiteka yavuze yuko uzatereramo Umwakagara,nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kandi ntuhagarike umutima kubw’intambara zikuri imbere ugiye guhura nazo.
Ahubwo witegure neza kandi udahubutse ariko kandi umenye yuko iyo ntambara itazarwanwa na maboko ya bana b’abantu,ahubwo dore ingabo zose ufite Uwiteka Nyiringabo azazijya imbere kandi Uwiteka azazigira nyinshi imbere y’iz’Umwakagara kuko iz’Umwakagara azazikuramo umutima w’ubutwari wa kigabo akaziha umutima w’ubwoba no gutinya gukomeye cyane kuko zitazaguhagarara imbere ngo zihangane nawe.
Nuko rero komera kandi wikomeze k’Uhoraho Uwiteka Imana yawe yagukijije urya munsi wa makuba ubwo Umwakagara yari yaguteze ikigozi cy’umugoyi ashaka kuguca igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nnamwe ngabo z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo zirikumwe n’Ingabo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Gen.Kayumba Nyamwasa mu mwumvire kandi mucishe macye cyane imbere yewe kuko yababereye umuyobozi,kandi azababera umugisha nimumwubaha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore Gen.Kayumba Nyamwasa yaciye bugufiya cyane,yamenye yuko Uwiteka ariwe wimika kandi agashyira umuntu ku ngoma.None amaze kumenya yuko Uwiteka ariwe nyiribihe byose kandi akomeye kurusha imbaraga zindi zose ziba kwisi ya bazima.Nuko rero mwana w’umuntu burira general uti iki nicyo gihe cya cyindi Uwiteka yavuze,kandi wikomereze k’Uwiteka kuko atazabura kugucira inzira kandi imitego yose yatezwe n’Umwakagara uzayisimbuka kuko Uwiteka ariwe wabivuze uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Nuko rero ntiwikomereze kumbaraga zabanyembaraga ahubwo wikomereze k’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo kuko ariwe uzagutsindishiriza intambara z’umwanzi wawe uko niko Uwiteka avuga.Dore wemeye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kandi Uhoraho yarebye umutima wawe wicishije bugufiya niyompamvu uyu munsi yongeye kuvuga kubyawe kugirango agukomeze umutima kandi akwambike imbaraga kugirango umenye yuko Uwiteka ya kumenye utabaho kwisi ya bazima.
Ngaho rero ambara imbaraga kandi wambare imyenda ya kigabo maze witegurire kujya kumashana n’umwanzi w’ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo kuko igihe gisohoye mu nzira zo gukiranukira Uwiteka nyiringabo kugirango bimenyekane yuko Uwiteka yitaye kubwoko bwe no kubukomeza umutima niko Uwiteka Imana yanjye avuze!Dore Uwiteka azabajya imbere kandi azabarwanirira kuburyo bukomeye Umwakagara atabakangisha ibitwaro bikomeye kuko ziriya ntwaro ntaho zizarwanira cyangwa zizabone aho zizarashishwa kuko Uwiteka ari we uzirwanira akikorera imirimo yo gukiranuka niko Uwiteka abitegetse!





