Ku wa 29,2015 Ijwi ry’Uwiteka rimbwira ngo, Perezida Paul Kagame yamaze gukurwa k’ubutegetsi,ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rimbwira riti,mwana w’umuntu itegereze imbere yawe,maze umbwire icyo ubonye,nditegereza,mbona haje umugore aravuga ati ubwo hazajyaho Gen.Kayumba Nyamwasa,nuko nongera kumva ijwi ry’Uwiteka riramusubiza ngo erega Gen Kayumba Nyamwasa ni umwicanyi nk’abandi bose,ati kandi IMANA yamaze kwimika Umwami Kigeli V Ndahindurwa niwe uzayobora URwanda .Ariko muri RNC harimo benshi bize kandi badafite ibiganza biriho amaraso abo nabo Imana izabakoresha.
Nuko nongera nerekwa mbona hari abiringiye amaboko n’ubwenge by’umwana w’umuntu,abiringiye gukoresha intwaro ngo bakureho ubutegesti bw’URwanda nuko haza umuntu arabaseka cyane ngo,dore urugamba si urw’umwana w’umuntu,ahubwo n’urw’Uwiteka Imana yabakiranutsi. Nuko mbona ashyizeho abantu bo kuzenguruka umujyi wa Kigali batanga Bibiliya ijambo ry’Imana ati aha niho honyine harimo amategeko n’amabwiriza yo kuzatsinda intambara.
- Nerekwa mbona mu rwanda nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi buriho hahise haza umuzungu « Malaika » ajya imbere y’abakiranutsi ajya kubereka ahantu mu mulima urimo agashyamba,muri ako gashyamba harimo amabuye yagaciro «Ubutunzi»abantu bakibaza uko ayo mabuye atahishuwe kera ariko bikabayobera,nuko mbona impande ye hahagaze abakobwa badefirije imisatsi kandi bambaye imyenda y’amahenure(mini-jupe) nuko numva abazwa ngo ese abo bakobwa b’imidefirizo nibo bakizwa ,arabasubiza ati abo ntibazinjira mu Itorero ryanjye.
- Nerekwa mbona Iteraniro ry’abagatolika benshi abantu bari sohokamo ari benshi cyane maze rirahungabana hasigaramo bake cyane kubera cyari igihe cy’ububyutse,maze mbona habaye ububyutse bukomeye ariko abantu bari batangiye kuvuga mu ndimi nyinshi no guhanura ?mbona abantu bafite inyota y’ubutumwa bwiza,bakeneye kumva ijambo ry’ukuri,nuko mbona za « hauts parleurs» nyinshi zirangurura,mbona abantu bafite,inyota y’ijambo ry’Imana,nuko hanze hari abacuruzi benshi bacuruza ibyuma by’indangururamajwi,Nuko mbona mu Itorero ry’abadivantiste habayemo kuzura Umwuka Wera ,nuko babatizwa mu Mwuka batangira kuvuga mu ndimi uko niko Uwiteka avuze.
Njyanwa mugikombe cyo kwerekerwamo,ngezeyo, numva ijwi ry’Uwiteka rimbwira ngo, « Nimushakishe ubwami bw’ijuru,Nimushake iby’ubugingo mureke abishimisha bishimishe. »uko niko Uwiteka avuga.Kuko iby’umubiri birashirana nirari rya byo !
Njyanwa mukibaya cyo kwerekerwamo,mbona abanyarwanda bari mu ishuli riri kumusozi aho barimo bigishwa n’Uwiteka kubaha Imana,maze mbona habayeho kwiyoberanya kw’abasilikali ba RDF ,bamwe bigira abasivili batangira kwinjirira abacuruzi n’abikorera ku giti cyabo ngo bafatanye nabo ubushabitsi « business, »nuko mbona babigezeho,ariko abantu batangazwa nuko binjiye muri business nta gishoro batanze kandi nta na « shares » bafiemo,nuko abo basilikali wabonaga ari bamagigiri cyangwa se ba maneko babonye ko babishoboye baribwira bati « Icyo twashaka tukigezeho »
Batangira gukorana n’umusilikare mukuru wa RDF w’umwicanyi kabuhariwe wari wabohereje kwinjirira abo bacuruzi,nuko batangira kuboherezamo abakobwa bo kubakoresha ubusambanyi,kubaneka no kubagambanira kugirango babarimbure kuko icyo gihe RDF/FPR bari bamaze kubona ko igihe cyabo cyo kuva kubutegetsi cyageze.Nuko bahitamo kwica no kurimbura abacuruzi bose bakomeye kugirango batazigera bifatikanya nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda uko niko Uwiteka ababuriye.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu , manuka ujye mukibaya cyo kwerekerwamo maze mvugane nawe.Nuko ndamanuka ngeze mu kibaya cyo kwerekerwamo,ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,zamuka ujye kuri uriya musozi maze ngire icyo nkwereka.
Ndazamuka ngera ku musozi w’ikusi y’uwo musozi.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,erekeza amaso hakurya yawe maze witegereze.Ndahindukira nditegereza mbona ibihugu bitandukanye mbonamo abanyarwanda kazi baba mu mahanga atandukanye,maze ngiye kureba mbona ikintu cyantangaje cyane.Nabonye abo badamu nabanyampinga baba mu mahanga bahinduka nk’abana bato«Bisobanura kuba ibikuri byo mu mwuka»bamaze guhinduka nk’abana bato binjizwa mu ishuli barimo imvange z’abazungu
Bari bavanze (barimo n’abazungu hamwe n’ibisusirane nk’abiga mu kiburamwaka (Gardienne),nuko mbona batangiye kutumvikana no kujya impaka ku bihanurirwa u Rwanda n’ibirimo kuvugwayo,bamwe babyemera abandi babipinga nuko umwe abwira undi ati Noneho uzajyeyo urebe ko bitagusangayo ntugaruke ,ibyawe bikarangirira aho nubwo ntabikwifuriza.
Hagumya kubaho kutumvikana cyane mu bagore b’abapfakazi nuko mbona bararwanye ,mukurwana kwabo mbona bahindutse inkoko z’isake”abadayimoni bingabo” ,nuko izo sake zikomeza kurwana ariko nyuma ziza kurekurana.
Natangajwe no kubona abagore bahinduka isake nibura aho guhinduka inkoko kazi, ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti mwana w’umuntu biriya bubonye nabadayimoni bagiye kwinjira mubagore babanyarwanda kazi,kugirango bababuze kwizera ijambo ry’Uwiteka ry’ubuhanuzi.
Niyompamvu wabonye habaho guhangana gukomeye kugeza ubwo abadayimoni babinjiramo dore abantu benshi ntabwo bifuza ko ibyahanuwe bisohora kubera gutinya ko intambara izahitana ababo ni byabo bari bamaze kugeraho uko niko Uwiteka avuga.
Bamwe bemera ubuhanuzi abandi bakabuhakana, kubera bwa bateye ubwoba,impaka z’abantu barimo kujya hagati yabo, nizo zakinguye umuryango abadayimoni binjiriyemo bamaze kubinjiramo,bahita babahindura ubwenge bwa kimuntu basigara batekereza nk’abadayimoni uko niko Uwiteka avuga.
Ku wa 04, Nyakanga 2015 Nerekwa ko hari umugeni urimo gutegurwamu birori yamaze gutegurirwa,ariko aza kwibuka yuko ibirori bye byahanuwe n’abahanuzi,mu gihe atangiye kwitegura,asanga igihe cyamurenganye kuko yagirango atanguranwe n’ubuhanuzi butazamusohoreraho.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uko niko bigiye kugendekera abasuzuguye ubuhanuzi bakabukerensa bavuga ngo niko byahoze nyamara dore igihe kiraje kandi kirasohoye ngo ibyahanuwe nabahanuzi bisohoze umurimo wabyo uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa muyerekwa kumunsi w’Uwiteka, mbona “Apotre RWANDAMURA Charles” yagambaniye umwe mu bakozi b’Imana maze amucisha igihanga,nuko akomeza kuyobya uburari ngo batamenya ko yapfuye ndetse n’urwo rupfu yapfuye, nuko kubera amagambo menshi yavugaga aza kwinyuramo abantu batahura ko ariwe wamwicishije,nuko mbona abantu barira cyane kubw’uwapfuye!
Maze numva Ijwi ry’uvuga ngo”Mureke uwo Rwandamura araje abone ingororano y’ibyo yakoreye hano mu isi y’abazima kandi biraje vuba ntibitinze”Nabonaga akaga kagiye kugwira URwanda gakomeye ibyago ,amakuba katazamusiga adapfuye uko niko Uwiteka avuga.





