April 12, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Abega batetse amafunguro,bayatekesheje amamesa,ariko bo bakavuga yuko batekesheje amavuta y’INKA (umutego wabadayimoni) nerekwa mbona bashaka kungaburira amafunguro adahiye kandi yamaze no gushirira munsi kuko bashyizemo ibirungo bikiri bibisi bitarashya!Mbona bafata ayo mamesa bayahindura amavuta y’Inka akuze!Kandi amamesa atajya akura nka mavuta y’inka.
Mbona bakaseho igice kinini kandi kirekire barakimpereza,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inko z’ibibi z’Abega za magigiri ijambo ry’Uhoraho rizigeze ahaga,kuko bamaze gukomererwa kandi baremerewe cyane.None dore bagiye kugutega umutego wa mamesa babeshya ngo ni amavuta y’Inka (butter) ariko se bo iyo batageze nta nubwo bagereranya?
Koko babona amamesa bayagereranya na mavuta y’inka?Niki gitumye babura ubwenge bigez’aho? Niko ijambo ry’uhoraho Uwiteka Nyiringabo ribaza! Nuko rero urabe umunyabwenge kandi umenye yuko umwanzi akugenda runono kugirango arimbure ubugingo bwawe kuko mukanya aribwo barangije inama batekereza icyo bakora ngo bagute muri yombi.Ariko ubabaze uti,cya gihe ko mwantaye muli yombi mukananirwa mbari mu maboko mbese ubu hoho mwanshyira mu maboko yanyu byabakundira?Uko niko Uwiteka ababaza!Uwakoze birya ntaho yagiye niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’umusinga wanze gusigiza Uhoraho,yaguteze akamanyu kumutsima kugirango ufatirwe muri uwo mutego,ariko umwihorere kugirango yibwire yuko utamutahuye,hanyuma ntuzabure kumwanika kurubuga rwikimenya bose kugirango amenyekane mu isi ya bazima kugirango isi imumenye yuko yavukiye gukiranirwa kugirango acirwe ho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.
Dore baguteguriye ubugome bwinshi cyane kuko bahagaritse umutima cyane kubw’ijambo ry’ubuhanuzi,hamwe na makuru ugeza kuri rubanda rw’Umwami w’uRwanda kuko bamaze kubona kurimbuka kwabo kubegereye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera uvume izo nkozi z’ibibi,uko zizajya zigutega imitego,uzajye ubavuma kugirango guhirwa kwabo kugabanuke,uwarufite umugisha uhinduke umuvumo kugirango bamenye yuko wahamagawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akakumenya mu izina uko niko Uwiteka avuga.
Yewe mwana w’umuntu ugambaniye umugaragu w’Uhoraho,uzahura nishyano rikomeye cyane kuko inzira zawe z’umwijima,nta gihe na kimwe zizigera zihinduka umucyo,kandi umucyo wawe uzahora ar’umwijima iteka ryose kuko wagambiriye kugira nabi ariko ntabwo imigambi yawe izigera isohoza mu mahoro kuko wagambaniye utariho urubanza!
Dore ibyawe byose bizahinduka inzira z’umwijima,umucyo wawe uzaba ubwirakabiri.Ineza yawe izahinduka umwijima gusa gusa! Irembo ry’imbabazi zawe rizahinduka umwirare kuko wagambairiye kumena amaraso y’umukiranutsi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo utariho urubanza!
Wigize umunyabwenge,ariko ubwenge bwawe buzahinduka igicumbi cy’ubujiji kuzageza ku iherezo wibwiye yuko uri umuhanga,ariko imbabazi zo mu gicuku cya ni njoro reka zizaguhindukire umwijima kandi uzajye uhinga hasarure abandi, ibyo wabibye wiyushye icyuya, kugirango umenye neza yuko mu Ijuru har’Imana ica imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Ubugome wonse mu mashereka azaguhindukire imfabusa,umurava wawe uzakubere umwijima,guhirwa kwawe bizakujye kure nk’ukwezi,umucyo wawe warashe igihe wavukaga hamwe ni Nyenyeri yakumurikiye icyo gihe, bizaguhindukire umwijima mu gihe cyo kunezerwa kugirango umenye yuko Uhoraho aca imanza zitabera.
Kandi yuko ajya yita kubakiranutsi.Icyo gihugu ubundarayemo wibwira yuko ari kure cyane nkigisiga cyaritse hejeuru ku Ijuru, kizakubera ubwihisho bw’umwijima butagira urumuli kugirango umenye yuko naho wakwarika icyari cyawe mubushorishori bw’Inyenyeri,ko naho Uwiteka azahakumanura akagukubita hasi kugirango umenye yuko ntaho Uwiteka atagera kuko ariwe waremye Ijuru nisi nibirimo byose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Abazagukomokaho bose uko bangana bazagendere mu nzira z’umwijima kuko ariyo nzira wabageneye cyangwa wabateguriye mu maso h’Uhorao hazababere kure cyane umucyo w’Uwiteka uzaba ikizira kuri bo,kugirango inzira zabo zizarangirire mu irimbukiro batabonye umucyo w’Uwiteka Imana Nyiringabo Imana yanjye.
Kuko wagenje nabi ugambirira ikibi ushaka kuguca igihanga cy’umugaragu w’Uhoraho maze ibyari umugisha byose biguhindukire umuvumo kugirango imbabazi utagize zizakube kure cyane maze urukiryi rwawe ntiruzigire rubona umucyo washyizweho n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana abitegetse,kandi niko avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,za magigiri zapanuwe uzihorere zibanze zumirwe nizimara kubura icyerekezo zirahita zinanirwa zigende naho aya masaha ziracyari mu nzira ziracyafite ibyiringiro bikomeye yuko ziri bukubone uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zintegereje mu nzira nyabagendwa, kugirango bayimfatiremo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore zamagigiri zihuye nakaga gakomeye kuko zananiwe umurimo zahawe wo kuguta muri yombi kandi zaremeye yuko byanze bikunze zizaguta muri yombi dore zanahawe na mafaranga atubutse yo kuguhiga kugirango byanze bikunze bagute muri yombi ariko noneho baciriweho iteka kuko ibyo bifuzaga atariko byagenze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
April 13, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka wikinyoma uturuka mu banyamadini bashyigikiye ikinyoma cya leta y’umwakagara uzamuka uturutse mundiba y’umutima,kubera ubwoba no guhisha ukuri bagatinya guhamya Umwami wabakiranutsi bavuga yuko bizeye.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo unzaho ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore ikinyoma kidashyitse kiravutse,ariko nubwo kivutse ntambaraga zihagije gifite kuko abantu bazahita bakibona batahure yuko ari ikinyoma kivutse kandi ko gituturutse mu banyamadini bakorana na leta y’umwakagara kugirango bimakaze umuco w’ikinyoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa bohereza umwuka wikinyoma k’Umuhanuzi kugirango ahanure ibinyoma,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zaraye ziterekera zikoherereza umwuka wikinyoma kugirang uhanure ibinyoma maze abasoma ijambo ry’ubuhanuzi bareke kujya bakurikira ijambo ry’ubuhanuzi bajye bavuga yuko ngo uhanura ibinyoma none biriya ubwiwe ndetswe weretswe bisobanura umwuka wikinyoma wohererejwe ntubisobanure ukundi utagwa mu mutego w’umwanzi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imirwano ikomeye cyane hagati y’Umwakagara na Gen.Nyamwasa ingabo zirahura zirasakirana bikomeye cyane,aho barwaniye nta bwatsi bwongeye kuhamera.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho imirwano ikomeye cyane hagati ya batutsi n’Umwakagara wigize ingunge kubutegetsi,nyamara igihuru kigiye kubyara igihunyira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa mbona abatutsi bitotombera Umwakagara yuko yabatakarije igihe,akabateza intambara zitari ngombwa kubera gukunda ubutetegetsi bwigitugu.Akongera kubateza intambara igiye kubamarira imiryango yabo,ndetse nibintu byabo.
Mbona kumpande zombi bashyira abana mu gisirikare kandi bibujijwe na mategeko,ariko kuko hari ikibazo cyihutirwa cyo gukuraho Umwakagara byabaye ngombwa yuko babashyira mu ngabo zihanganye kumpande zombi,mbona inkomere nabaguye kurugamba kuruhande rwabarwanya Umwakagara ari benshi cyane kuko banyuze mubirunga bagatunguka Ruhengeri bashyirwa ahantu mu nzu yabigenewe babakorera ubulinzi bukomeye kugirango bazashyingurwe mu cyubahiro nyuma y’urugamba rwo gukuraho Umwakagara.
Maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,ubwire General uti izo nzira nuzinyuramo ntabwo uzahirwa,ahubwo uzanyure izndi nzira zitarizo utapfusha ingabo nyinshi kandi bitari bicyenewe niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nta bwo ibintu byoroshye kuko hasigaye ingabo nyinshi zarwaniraga gakondo yabakiranutsi kuko zose ziyifiteho umugabane ariko abakagara bagashaka kuyiharira bonyine kandi atari umwandu wabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,buri Gen.Nyamwasa yuko naramuka anyuze muruhengeri azahsiga ingabo nyinshi zizahitanwa niz’Umwakagara.Nuko nahindure ashake iyindi nzira nyabagendwa itariyo muruhengeri kugirango atazatakaza ingabo nyinshi kumpamvu zidasobanutse uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.





