June 13th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ba maso kuko umwanzi agiye gukora«Transfer» y’imbaraga z’umwijima zo ku kuvangira kugirango ubuhanuzi ushyira ahagaragara bubemo imvange,kugirango uhitishe ubutumwa bw’abadayimoni uko niko Uwiteka avuga.
Dore ubuhanuzi bumaze kumujegeeja umwanzi kuko ubu ubwoko bw’Uwiteka bwose burimo kuyoborwa n’ijambo ry’Ubuhanuzi,naguhaye gushyira ahagaragara,none ba maso kandi usenge kugirango ubashe kunesha imbaraga z’umwijima bohereje izo mbaraga zitwa «IMVANGE»uko niko Uwiteka avuze.
Kugicamunsi ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore Gen.Karake Kalenzi arimo kwegeranya utwe kugirango azabone uko akuramo akarenge,ariko ntibyoroshye kuko ashaka ko n’inshingano bamuhaye zigabanuka kugirango yibonere umwanya wo kwitunganya uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore gakondo igiye guhabwa banyirubwite none tangira utunganye ibyawe kugirango ubwo izaba imaze kuboneka utazahuzagurika uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore imbaraga z’umwijima ziraje maze uhite uzihamba mu rwina rutarwamo ibitoki bitunganya umutobe,kugirango ikindi gihe izo mbaraga zitazongera kubaho mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuga.Dore abadayimoni bakozwe nisoni kuko ijambo ry’Uwiteka ryavuzwe nubwo hashize igihe kire kire dore rirasohoye uko niko Uwiteka avuze.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,nyuma y’izika y’inzigo,y’inkozi zibibi,dore Uwiteka azaguhamagara mu gihugu cya Issrael aho uzajya guhamya aibyasezeranijwe n’Uwiteka Imana muri gakondo yabakiranutsi.Dore izina ry’Uwiteka rimaze kwamamara kandi rimaze kumenyekana kubabishaka nabatabishaka kugirango Uwiteka asohoze ibyo yakuvuzeho uko niko Uwiteka avuga.
June 14th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze urebe kure yawe gato,maze umbwire icyo ubonye nditegereza,mbona amakipe y’umupira arimo gukina,ikipe ya mbere yari iyo gihugu cya Kenya,iyindi yari iyo mu rwagasabo,niko barakina.iya Kenya ibanza gutsinda umukino maze iy’urwagasabo nayo iza kongera gutsinda igitego,ariko zombie zari zifite amacenga menshi cyane
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,wabonye iki?ndasubiza nti nabonye amaipe akina amacenga!Arambwira ati,yeee!Ayo macenga niyo agiye kubakoraho,kuko kubeshya cyane bisenya urugo,dore igihugu cya Kenya nicyo kizabanza gukina amacenga hanyuma kibone gusenyuka
Hanyuma uRwagasabo nirwo ruzakurikiraho dore ko bakunda amacenga cyane kuruta Kenya,kuko bibwira ko ariho harimo agakiza,nyamara ibyabo bizaba birangiye.Dore mu rwagasabo umwanzi agiye kubasa ko basinya itegeko ryogushakana kw’abahuje ibitsina,uko byagenze bemeza itegeko ryo gukuramo inda,ninako bigiye kugenda ,ibyo bazabikora bibwira ko ngo bagiye kubikora kugirango banezeze abazungu kugirango barebe ko babarekera ku ngoma nyamara bizabamarira kuko ibyavugiwe mukanwa kabahanuzi nta nakimwe cyabihindura uko niko Uwiteka avuga.
Ni uko nerekwa ikigayitse munsi yabazima,nubusanzwe byari bigayitse muri wa muco wabanyagakondorero,nerekwa ko abagabo mbona bakoze ubukwe rwose kukarubanda kumugaragaro umwe yemera kuba umugabo undi yemera kuba umugore ndatangara mbona ibyo bias na byabindi ikizira kigiye guhagaragara ahera!Ibyo na byo mbona bisa no kwiruka inyuma y’umuyaga
Ni uko ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore Uwiteka Imana amanuye ibihano kubashakanye bahuje ibitsina cyangwa babisangiye!Dore hamanutse uburwayi bwo muruti rw’umugongo kandi ubwo burwayi ntabwo bushobora kuzabonerwa umuti kuko bujyanye nibihano by’ibyaha bikorerwa mu isi yabazima uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi avuga
Ubwo burwayi buzajya bufata hagati muri urwo ruti rw’umugongo kuzamuka kugera murutwariro kugirango uwo bufashe ajya ahita akurwa ku isi kuko ntambabazi zizaba zisigaye ku muntu nk’uwo azaba amaze gucirwaho iteka rya burundu hasigaye kwinjira gihinomo uko niko Uwiteka avuga





