HomeNewsMu ngire inama uko nabigenza,nabonye mwebwe mubimenyereye!!!

Mu ngire inama uko nabigenza,nabonye mwebwe mubimenyereye!!!

Amakuru akomeje guturuka muri republika iharanira demokarasi ya Kongo,aravuga ko imyigaragambyo yo kwamagana umukuru w’igihugu Josepf Kabila wiganye abanyagitugu kutava ku butegetsi,kandi igihe cye kikaba kirimo guhumuza kuko kuwa 20 ukuboza 2016 azaba arangije mandate ye,ariko yanze gutegura gahunda ya matora uzamusimbura nyuma yuko igihe cye kizaba kirangiye.

abanyeCongo mur’iki cyumweru bakoze imyigaragambyo yo kwamagana umukuru w’igihugu Joseph Kabila,kandiabanyagihugu bakaba bafatanije nabanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila ikigaragara haba hagiye kwaduka intambara idasanzwe izaba ivanzemo abaturage n’ingabo.

Kugeza ubu abanyeCongo biragaragara yuko barusha abanyarwanda gutinyuka no kurengera uburenganzira bwabo.Ikindi ni uko abanyepoitike baho ubona ko bazi demokarasi icyari cyo,mugihe abanyarwanda usanga bavugira mu matamatama bose usanga batinya uretse Me Ntaganda Bernard wemeye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR akabizira agafungwa imyaka [4] we na Ingabire Umuhoza Victoire bagaragaje yuko bahanira uburenganzira bwabo nkabanyarwanda.

Iyo baza kubona abaturage babajya inyuma amoko yombi,batitaye ku bya moko,ubutegetsi bw’umwakagara buba bwaravuyeho cyera cyane.Ariko kubera iturufu umwakagara yakoresheje yo guhanura indege bikavamo genocide byatumye ubumwe bw’abanyarwanda butatana ku buryo bizagorana cyane kuzabona amoko yombi ashyira hamwe igihe cyose FPR izaba ikiri kubutegetsi kuko ihora yitwaza genocide n’ingengabitekerezo.

Amakuru aturutse I Kigali mu murwa mukuru w’uRwanda,avuga ko,ngo Kabila yitabaje ingabo zituruka mu Rwanda akaba yavuganye na Gen.James Kabarebe akaba na ministiri w’ingabo akaba agiye kohereza ingabo zigiye kurwanira Joseph Kabila kugirango agume kubutegetsi kugirango abone uko azahindura itegekonshinga maze yiyongeze indi mandate agume kubutgetsi ngo kuko akiri muto akaba afite imyaka [44]

Birumvikana ko akiri mutoya cyane ariko ibyo ntibisobanura yuko agomba kuva kubutegetsi kandi amaze kuyobora imyaka irenga [10] kuko hariho imyaka ya yoboye nyuma yurupf rwa papa we Kabila Desire hanyuma hakurukiraho gutegura amatora abayobozi b’Africa bigaragara yuko barozwe ntabwo ari bazima bavuga demokarasi mu magambo byagera mubikorwa bikaba ibindibindi.

Nk’uko amakuru aturuka mu biro by’ubutasi bw’urwagasabo bya NSS aravugako,ingabo zirimo gutegurwa zikaba zamaze guhabwa unform z’igisirikare za Congo,bakaba bitwa abanyeCongo bo mu bwoko bw’Abanyamurenge bagiye kulinda umukuru w’igihugu Josepf Kabila.

Izi ntambara zikomeje gushorwa n’Umwakagara mu gihugu cya baturanyi cya Congo,muzaba mu mbwira ikizabivamo.Burya iyo ushaka amahoro,ubana neza na baturanyi muhuje imbibe,kugeza magingo aya,nta gihugu na kimwe wavuga ko kibanye n’Umwakagara neza,ahubwo usanga impande zose ar’intambara zidafite igihe kizarangiriza aho usanga abanyarwanda barabaye ruvumwe mu bindi bihugu kubera guteza intambara mu bihugu by’abaturanyi.

Reba Uburundi,Tanzania,Congo,Uganda yo ni bamwe iyo bashwanye bamenya ho bongera guhurira bakumvikana habayeho umuhuza ariko nabo bashobora guhindukana umwanya uwari wo wose hanyuma umbwire ngo igihugu kizagira iterambere mu gihe kidafite amahoro n’umutekano birmabye!

Umwakagara ntashobora kureka intambara kuko yazibonyemo ubucuruzi bukomeye akibonera imari z’ubusa ataruhiye abana b’uRwanda bakahisiga agatwe kumaherere y’ubusa.Ndababwiz’ukuri,kuba FDLR itaratashye byabaye iturufu rikomeye cyane kumwakagara ndetse yanabigizemo uruhare rwo kubuza FDLR gutaha kugirango atazabura impamvu izajya imutwara muri Congo gusahura amabuye yagaciro.Uwo mugambi akaba auhiryeho na Joseph Kabila utifuza yuko Congo yabona amahoro kugirango ntazave kubuteegtsi.

Nibyabindi nababwiye yuko ntamwanzi ubaho muri politike ndetse nta ninshuti ibaho,ahubwo hahoraho inyungu zishingiye kuri politike buri gihe.Uramutse ubaze amafaranga umwakagara yakoresheje mu ntambara uhereye 1996 muri congo,ukabara nabanyarwanda bahisize ubuzima hamwe na baCongo wakumirwa ayo mafaranga yose uyafashe ukayashyira hamwe ushobora gusanga buri munyarwanda wese muri miliyoni [12] nta mukene ubasigayemo.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments