Amakuru aturuka ku murwa w’uRwagasabo Kigali ,mu nzego zishinzwe umutekano NIS/RDF,baravuga ko,umwagara yaba agiye kohereza Gen.Nziza kuba ambassador mu gihugu kugeza kitaramenyekana.
Impamvu itumye umwakagara ashaka kwigizayo uwo mwicanyi ruharwa,ngo birakekwa ko ashobora gutegura kudeta mbere yuko amatora ya 2017 agera ngo kuko byamaze kugaragara ko Nyiramongi Jezebel ngo atagishaka Gen.Nziza nyuma yuko abavuye Uganda bashyirwa mugatebo kabanzi b’igihugu cya gakondo yabakiranutsi
Kuba agiye kugirwa ambassador ngo n’ukumwigizayo gato kugirango atamenye ibigiye gukorwa mu gikorwa cya manda ya lll.Birakekwa ko ,umukuru w’ingabo afatanije na Dire.cab ariwe Gen.Jack Nziza ko bashobora guhitana umwakagara
Amakuru aravuga yuko ubu abo bagabo babiri twavuze hejuru ngo baba batakirebwa neza na shebuja kubera igitutu cy’amahanga arimo gushyira ku umwakagara kugirango afungure radio ya bbc gahuza miryango yakoze umurimo ukomeye wo guhuza abantu mu gihe cy’intambara ya jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994
Amakuru akomeza avuga yuko ubu ibyegera bya fpr bifite ubwoba bukomeye kubijyanye nuburyo bwo guhindura itegeko nshinga kugirango umwakagara abone manda ya lll,bakaba bafite impungenge kubera bamaze kubona ibiri kubera mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi kuko nabo bahuje ikibazo n’umwakagara cya manda ya lll itemewe nitegeko nmshinga
Bikaba bimaze kugaragara ko iby’Uburundi bishobora kutamera neza kubera ko amahanga ashyigikiye ko ibwiriza shingiro ry’abarundi ryakubahirizwa bityo hakaboneka amahoro mukarere kose,naho ibyo Nkurunziza avuga ko,abamurwanya ari 1%,ntashingiro bifite kuko iyo 1% niba ishobora kuba isaba ibijyanye nibyo bahabwa uburenganzira bw’ibwirizwa shingiro baba bafite ukuri kurwanya Pierre
Sikibazo cya nyamuke ahubwo nikibazo cy’amategeko atubahirizwa nk’uko itegeko shinga ryashyizweho nabaturage ritubahirizwa kubera inda nini yabanyapolitike bo mu bwoko bw’abarepubulike
Niba rero repubulika idashobora kubahiriza amategeko Abarundi nibahabwe uburenganzira basubizeho ubwami bugendera ku itegeko nshinga,kuko nibwo bwonyine bushobora kubera igisubizo abaturage.