HomeNewsGakwaya Jean Marie ashizwe ivuganye Umwami w’uRwanda KIGELI V Ndahindurwa!!!

Gakwaya Jean Marie ashizwe ivuganye Umwami w’uRwanda KIGELI V Ndahindurwa!!!

 

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,afite za giamya,aravuga ko,Umwega w’Umwakagara Gakwaya Jean Marie utuye muri CANADA, afatanije na Marie Claire KIBUKAYIRE,akaba atuye muri state ya CALFONIA,n’uwitwa DOROCELLA,wahoze mu kibikira,akaza kwirukanwa kubera imyifatire mibi,akaba afite imyaka 65 y’amavuko,n’umwana w’umusore wabanaga n’Umwami w’uRwanda witwa CHRISTIAN.

Abo nibo bahitanye Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Bakaba barakoresheje umusore witwa CHRISTIAN akaba ariwe wamushiriyemo twa tuzi twa Col.DAN MUYUZA,uburozi buzwi ku izina rya RASINE buturuka mu gihugu cy’UBUSHINWA.Uyu musore wabanaga n’Umwami w’uRwanda murugo rwe akaba yaramaze iminsi akorana inama na za magigiri zo muri amabsade y’uRwanda maze amushyiriramo mu byo kurya nibwo yahise afatwa n’umutima nimpyiko.

KibukayireUyu mugambi ukaba watunganijwe na Marie Claire KIBUKAYIRE ubwo yajyaga gusura  Umwami mukwezi kwa kanama 2016,muri buka ko twabyanditseho cyane bigatuma ndetse tutumvikana na Nyir’uRwanda kubera gushyigikira Abega ngo kuko bamuzanira amaturo.Bimwe mu bintu bari bimujyanye gusura Umwami,ngo yashakaga ko ashyirwa kuri kuri konti ya “KIGELI FOUNDATION” nk’umubitsi,ariko Chancellor w’Umwami  BENZINGE arabyanga kuko byari binyuranye na mategeko agenga KIGELI FOUNDATION.

 Akaba ariyo mpamvu yatumye yanga kwinjira mu isabukuru ya mavuko ye,nibwo yahise atanga amakuru I Kigali ko Maj.HigiroRobert na Dr.David HIMBARA baje mu isabukuru ya mavuko ya BENZINGE kugirango b’abasabe ko babafasha kumenyana na bazungu bakomeye bakabatera inkunga kugirango ishyaka rya RNC ribone uko ryatangiza intambara yo gukuraho Umwakagara.Iyo nkuru muribuka yuko yatangajwe muri rushyarushya I Kigali.

Amakuru avuga ko,hashize iminsi micye,kuva KIBUKAYIRE yava gusura Umwami w’uRwanda mu minsi yashize nk’uko twabibagejejeho,nibwo CHRISTIAN wabanaga n’Umwami, yatangiye kuzajya ajya muri AMBASADE y’uRwanda kujya guhura na za magigiri kugirango bigire hamwe uburyo bazahitana Umwami Kigeli.Amakuru yose ajyanye no kugambanira Umwami w’Urwanda yarayamenyeshejwe ariko abyima amatwi.

Ndetse n’ubuhanuzi ubwa bwo bwagezeho bumuburira ariko yanga kumva!Igice cya (40) cy’ubuhanuzi cyagaragaje ko,hagiye kwima undi Mwami ugiye gusimbura Kigeli V Ndahindurwa!Ariko abantu ntibigeze babyitaho,kuko muba mugomba gusoma ubuhanuzi mukumva icyo Umwuka w’Imana avuga,byabananira kumenya uko biteye mukabaza Umuhanuzi wabihanuye!Umwami hamwe na Chancellor we,nababwiye kenshi Umwami azataha kwima ingoma wenyine,ndetse mubwira yuko Uwiteka yavuze yuko,nta bantu afite b’abajyanama,abazima bashobora kutamugambanira batarenze [3]; abandi basigae bose batazatinya  kumugambanira?

Amakuru avuga ko,bamuhaye utuzi twa Munyuza twamunyujije iyabugufi,nibwo ku gatanu taliki ya 14 ukwakira 2016 yavuganye nikinyamakuru inyangeNews ameze neza nta kibazo afite habe na gito.Amakuru avuga yuko,inteko y’ibwami imaze kumenya yuko CHRISTIAN amaze iminsi ajya muri ambasade,bitewe ni uko Gakwaya yari yaraciyemo inteko y’Umwami ibice,igice cyamaganaga Gakwaya ntabwo Umwami yarakibumvira inama zose bamugiraga ntabwo yazihaga agaciro.

Nibwo ikinyamakuru inyangeNews cyashyize ahagaragara ubugambanyi bukorerwa mu nteko y’ibwami twabyanditseho inshuro nyinshi ndetse biza gutuma tutumvikana na Nyir’uRwanda,kuko twamugiraga inama akanga kuzumva ahubwo akiringira abega ibyo bamubwira bamaze kudutandukanya nawe kubera amaturo bamuzaniraga nibwo bahise bamwigarurira none bamucie igihanga atimye ingoma.

Undi uvugwa kuba yaragize uruhare rwo guhitana Umwami KIgeli,numucyecuru ushaje witwa DOROCELLA wahoze mukibikira,nyuma aza kucyirukanwamo nabi kubera imyitwarire mibi.Nibwo yaje kubura aho aba,ajya gucumbika kwa Chancellor BENZINGE BONIFACE umwiru mukuru w’Ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.

Amakuru avuga ko,Dorocella we yatumwe na Ministiri PATRICIAN Hajebakiga,kuko biganye mu gihugu cya Tanzania,hanyuma ava mukibikira,ayoboka politike,hanyuma amaze kugera muri America nibwo bamuhaye ikiraka cyo gutandukanya Umwiru mukuru BONIFACE BENZINGE n’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Uyu mubikira akaba yarafite murumuna we washakanye na mwene wabo na BENZINGE muyandi mugambo akaba yari muramu we!Undi murimo Dorocella yarafite,kwari ugushakisha uburyo yakumvisha BENZINGE ko yasubirana na madamu we batandukanye cyera kubera imico mibi.

Akaba ari we warwaje nyina w’Umwakagara mukuru Paul Kagame warwariye mu BWONGEREZA kandi uwahoze ari madamu wa BENZINGE akaba atuye mu BWONGEREZA akaba nyuma y’urupfu rwa nyina w’Umwakagara yaragororewe inzu INYARUTARAMA ifite agaciro kibihumbi $400 by’idollar.

Nyuma y’urupfu nibwo Dorocella yitwaje ngo ko yahoze mukibikira,ngo yasabaga BENZINGE yuko yasubirana na madamu we.Ariko Chancellor amubera ibamba,nibwo abonye ibyo bidafashe yahise akaza umurego wo kumutadukanya n’Umwami w’uRwanda atwara utugambo two kubatandukanya bigeraho BENZINGE ananirwa kugira inama Umwami kuko yari atakimwizera ahubwo yizera za magigiri.

Benzinge akimara kumenya amakuru yuko ari magigiri,nibwo yahise amwirukana iwe,none ubu akaba arimo gukora umurimo w’ubuyaya ariko urumva gahunda ye,yarayirnagije.Amakuru avuga yuko,Umwami Kigeli akimara gutanga,ako kanya bahise bahamagara Gakwaya Jean Marie bamuha amakuru ko gahunda yagenze neza,nibwo nawe yahise atanga amakuru I Kigali bahita bayandika mukinyamakuru IGIHE.COMO gikorera ubwami bw’Abakagara.

Itangazo ryatanzwe n’umuryango wa KIGELI FOUNDATION ushinzwe ibikorwa by’ubwami bw’uRwanda,ni uko,imirimo y’ubwami ikomeza nk’uko bisanzwe,umubiri w’Umwami Kigeli ugashyirwa mu buhurukiro ukumishwa,hanyuma Chancellor akaba ari we ukomeza kuyobora ibikorwa by’ubwami bw’Urwanda,hanyuma akazakorana inama na leta zunz’ubumwe z’America,nyuma yaho,inteko y’ibwami ikazaterana kugirango ushake undi Mwami usimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Nyuma yizo gahunda zose zirangiye,inteko y’ibwami ikazatangariza abanyarwanda Umwami watowe uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Ntabwo gahuda zihagaragara kuko na Gen.Gisa Rwigema yarapfuye urugamba rurakomeza!Abanyarwanda rero musabwe gutuza kugirango muzamenyeshwe gahunda uko ziteye kandi twizeye neza tutadashidikanya yuko gahunda z’ubwami bw’uRwanda zikomeza neza,kuko hatanze Umwami,ntabwo hatatanze ubwami!!!

Ubuhanuzi bwavuze yuko,Umwami natumvira ijambo ry’Ubuhanuzi bwahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,yuko Umwami Kigeli V Ndahindurwa,azataha wenyine,akazaherekezwa na bantu batarenze [2] ubwo buhanuzi bwasohotse muri 2014,kandi bwahawe nyirabwo ariko yanga kumvira umwuka w’uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ubu rero wa Mwami wa ll ugomba gusimbura Ndahindurwa nneho wemeye guhindurwa,akaba ar’igihe cye cyo kwima ingoma.

Abanyarwanda rero mukinisha ijambo ry’Uwiteka mwigireho gutanga kwa Ndahindurwa,kubabere urugero maze mwige kumvira Uwiteka Imana kuko niwe mugenga wa byose.Nuko rero mutegereze gahunda z’uko bigiye kugenda,Umwami ugiye gusimbura Ndahindurwa,mukaba muzatangarizwa iyima rye hanyuma,igihe nikigera mukazabitangarizwa kumu itangaza makuru.

Mugerageze gusesengura kugirango mushobore kumenya imvugo y’ubuhanuzi,ubwo rero urugendo Umwami yarateganirijwe,akaba yarugiyemo ubwo tuzamushyingura muri gakondo ubwami bumaze kwima ingoma. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba kuko ijambo ry’Uwiteka ritazabura gukora umurimo waryo!Umwami w’uRwanda atanze afite imyaka [80] ya mavuko abanyarwanda benshi bafite byinshi bibaza cyane ku Mwami w’uRwanda, ariko ibyo byose muzabimenya hanyuma ya gahunda zose zijyanye no kwimika undi Mwami uzasimbura Kigeli V ndahindurwa.

NB:Umwami ntashobora gushyingurwa muri repubulika itemewe n’amategeko,kandi ntiyashyingurwa hatariho ubwami.Ibyo Igihe cyanditse,ni nzozi barota kumanwa yihangu.Iyo baza kuba babanye neza,barikwakira JOHN KERRY neza ntabwo yari kwakirwa na AMBASADE yabo!!!Ubu rero hakaba hagiye gukurikiraho gutegereza gahunda yo kwimika undi Mwami nyuma yo gukora iperereza hakamenyekana uburyo bwakoreshejwe mukwica Umwami w’uRwanda.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments