07th Nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tereza amaso hirya y’umusozi w’Ikasikazi y’Iburasira maze umbwire icyo ubonye,nuko vuba na bwangu ntereza amaso Ikasikazi y’Iburasira zuba,nerekwa mbona umuhanuzi mukuru afite Inyenyeri kumaso muruhanga rwe,iyo Nyenyeri igenda imumurikira aho agiye hise,ariko we,ntabwo yari yamenye yuko ar’Inyenyeri ahubwo yaketse yuko ari Torch.
Mbona inkozi zibibi,zose zirahindukiye zitangira kwitegereza uburyo umuhanuzi mukuru yahawe Inyenyeri imumurikira aho agiye hose maze nerekwa ko inkozi zibibi zigize ubwoba kuko yazinyuraga hagati,zikamubererekara akanyuraho kandi nabonaga agenda aguruka adakandagira hasi kubutaka yari yahawe amababa “Spiritual Wings”.
Mbona umwuka w’Inzika umaze igihe kirekire kuva natangira umurimo wo guhanura ngashyira ubutumwa bw’Uwiteka Imana ampa nkabushyira ku karubanda,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iki n’igihe cy’Abakiranutsi Uwiteka yasezeranije abakiranutsi ko bagiye guhabwa umugisha wabo inkozi zibibi zari zarigaruriye.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore har’umuzungu-kazi ugeraniwe ufite ikibazo kitamworoheye nuko rero naramuka akwandikiye umugirire imbabazi maze umugirire neza amenye yuko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwwakagara yamaze kurya Karungu nyuma yuko inzira zose yizeraga zimunaniye z’uburyo yaguca igihanga,ndetse yanagerageje kwinjira muri in box ya E-mail zawe nabyo biramunanira
None ugenze uko usanzwe ubigenza kugirango inkozi zibibi zitangiza gakondo yabakiranutsi umugabane wabakiranutsi ikaba nagakondo y’umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Dore ntakabuza Uwiteka ntazabura gukora ibyo abahanuzi bahanuye nyamara ibyago umwakagara yifuriza abantu b’Uwiteka Imana,niwe bizagaruka.Dore Uwiteka amushyize kumunzani arapimwa asanga atageze hanyuma yitwa MENE MENE TEKERI UFARISINI mwakagara we,dore Uwiteka aragumye asanga utageze niyompamvu ugiye kota umuriro wamahanga uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirakomeza riravuga ngo,dore nta kabuza Uwiteka ntazabura guhana inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abatutsi zigiye guhura nakaga gakomeye cyane kuko ubwo bwoko bwamennye amaraso yabatariho urubanza ndetse zafatanije n’inkozi zikibi zo mu bwoko bw’Abahutu nazo zamennye amaraso yabakiranutsi,ariko nubwo zakoze ibyo,ntabwo zigeze zihakana Uwiteka Imana cyangwa ngo zikure ijambo ry’Uwiteka Imana ishobora byose mu mategeko agenga gakondo yabakiranutsi.
ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho ubwo nari mubuvumo mu gihugu cy’Ibabylon ku murwa mukuru wa SHUSHAN maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imbaraga z’umwakagara z’umwijima hamwe na za magigiri n’inkozi zikibi ziciriweho iteka kubera guhiga umuhanuzi no gutuka ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Dore umwuka wabo w’Inzika y’Inzigo uguhagurukiye,noneho ntabwo ari wowe wahagurukiye wenyine,ahubwo uhagurukiye no kurwanya Uwiteka Imana yabakirnautsi ariko uwo mwuka uhuye nkaga gakomeye cyane,kandi uhuye nuko Uwiteka nawe yamaze kuwufatira icyezo kugirango uwo mwuka awukoze isoni ku manywa y’ihangu kugirango amahanga yose azamenye yuko ubwoko butagonda ijosi bwatutse Uwiteka Imana bubwira amahanga yose yuko Uwiteka Imana yabakiranutsi adashobora byose none dore Uwiteka akoze ikintu gishya kugirango bamenye yuko ashobora byose.
Reka nanjye nanzure mvuga yuko nd’Uwiteka Imana ishobora byose waremye Ijuru n’Isi,kandi nzihesha icyubahiro mu gihe kitari kure kugirango umurengwe wabo nkumareho burundu.Dore nzaheha igihugu nk’uheha umwanda cyangwa amazira ntoki kugirango amahanga yabwiwe yuko ndashobora byose amenye yuko noneho nshobora byose uko niko Uwiteka avuga.
Dore ngiye gukora ikintu gishya kizatangaza amahanga yose yo mu isi,bakazamenya yuko Uwiteka ariwe Mana yabakiranutsi.Mwana w’umuntu dore gakondo yanyu izahinduka igitangariro ariko nimara gusuka umujinya wanjye ku nkozi zibibi zose zishizeho burundu zikibagirana.
Nzongera ngirire imbabazi ubwoko bwanjye muri gakondo yabakiranutsi,nzabasana imitima,nzasana igihugu,nta rubwa ruzongera kuba muri icyo gihugu cy’abakiranutsi,ntawuzongera ku ntuka kumanywa yihangu cyangwa ngo yigishe ubwoko bwanjye gukiranirwa bakorera izindi mana z’amahanga ahubwo bazaramya izina ryanjye ndetse banyubaha kandi bandirimbira bazasenga nanjye nzumva gusenga kwabo nanjye nzabasubiza kugirango bamenye yuko baramya kandi bagasenga Imana ikiranuka yita kubwoko bwayo uko niko Uwiteka avuze.
Mwana w’umuntu,bwira abakiranutsi,ubabwire uti,ibihe bishyize cyera kandi dore bigeze mu irango rya gakondo yabakiranutsi,bashake mu maso h’Uwiteka Imana yo nyine bafite imitima iciye bugufi kugirango mbashe kumva gusenga kwabo maze mbashe kubagirira neza kuko kumvira kuruta yigiciro uko niko Uwiteka avuga.Dore ntakabuza nzabaha igihugu ho umwandu wabakiranutsi kugirango mutegeke kiriya gihugu cyigaruriwe n’inkozi zibibi uko niko Uwiteka avuze.