HomeUncategorizedFDLR ibaye bakame muri politike

FDLR ibaye bakame muri politike

Umuryango SADEC w’Africa yamajyaruguru waraye utangaje yuko,fdlr kugez’ubu nta masezerano bigeze bagirana nayo ko bazayihuza na leta y’umwakagara.Ariko kandi banatangaje yuko fdlr kugez’ubu ifite uburenganzira bwo gukora uko ibyumva ngo kuko leta y’umwakagara yanze ko bagirana amasezerano.

SADEC ivuga ko,fdlr yarambitse intwaro hasi,igambiriye gusaba imishyikirano,ariko leta y’uRwanda ikaba yaranze kwemera iyo mishyikirano.FDLR igiye kumara umwaka mu bigo by’impunzi,leta y’umwakagara ikaba idakozwa iby’iyo mishyikirano.

Bivugwa ko,ntabufasha fdlr yigeze ihabwa bwogukomeza kubafasha mugihe bari bategereje yuko,hashyirwa mubikorwa ibyo basabye imiryango mpunzamahanga,ariko kugeza magingo aya hakaba nta nakimwe cyashyizwe mubikorwa.

Amahanga yibaza impamvu fpr yanga imishyikirano kandi yo yarafashijwe kugirango leta ya MRND yemere gushyikirana,ikigaragara nuko,fpr ishaka intamabara kugirango fdlr nimara gufata ahantu runaka ibone kwemera gushyikirana.

Nyamara ibyo byashoboka cyangwa ntibishoboke,usibyeko hashobora kwangirika ibintu byinshi,harimo abaturage kuba bahunga,kwangiza ibikorwa byamajyambere biba byaratwaye akayabo kamafaranga abaturage batariye ngo nibura abagirire umumaro.

Ntibiramenyekana ikigiye gukurikiraho kugirango fdlr isubire mwishyamba,kuko gutaha bamanitse amaboko byo barabihakanye.Ikigaragara fdlr imaze gutera intambwe muri politike aho batakigendera kugisirikare cyo nyine,bigaragara yuko,harabantu babariye akara bakabigisha politke bigaragara ko ariyo bari barabuze.

Kuko burya igisirikare kiza nyuma yuko politike inaniwe hagakoreshwa imbaraga,mu gihe leta y’umwakagara igenda itsinda muri politike mppunza mahanga,fdlr iragenda itsindwa gisirikare,ariko ikazamuka muri politike.Reka turebe ibigiye gukurikiraho kuko abazungu nabahanga bateze umwakagara igihe,”time will tell,” kuko ibibazo byose bagiye babigenza maguru ntege kugirango bizahurirane nigihe cyo gutegura amatora aho azaba afite ibibazo byinshi byihutirwa ntazabone uko abikemura kuko bazi neza yuko bavoma hafi cyane.

Ntiwarwana n’Uburundi,ngo uhangane na diplomasi mpuzamanga,uhangane no guhidnura itegekonshinga,kamarampaka nayo itemewe namategeko ngo hanyuma uzabashe byose kubikora neza mu gihe wirengagije amatgeko agenga amahanga n’ibihugu ngo hanyuma uzavuge ko waba umukuru w’igihugu wizewe mu gihe ibyo wakoze byose urimo gutegura kubisenya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments