HomeNewsEse umukiristo arwana intambara atazi?

Ese umukiristo arwana intambara atazi?

Bene data bakundwa muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi,sinifuza yuko mutamenya ibyihishukirwa kuko ari ryo shingiro ry’ibyo kwizera.Murabizi neza ko twigishijwe nabafarisayo ubwo twari tukiri abakamere ko tugomba kurwana intambara na satani.

Nyamara ntushobora kurwana intambara utazi ubwoko bwazo,harabigize ko arabahanga mu kurwana zino ntambara.Ariko ndagirango mbamenyeshe yuko buri cyintu cyose kijyanye n’umwuka ,gikorerwa mu mwuka.

Igihe cyose idini ridafite umwuka w’Imana ndetse ritanateganya kuzabona uwo mwuka ni kibazo gikomeye cyane abakiristu bahura nacyo.None se warwana ute intambara zo mu mwuka kandi utazi iby’umwuka?Niba ugira amayerekwa ukaba utazi ayo mayerekwa cyangwa inzozi nk’uko twabibonye ubushize,ubwo urumva uzarwana gute n’umwanzi?

Mbere na mbere ukwiye kuba usoma ijambo ry’Imana mbere y’ibindi byose,ibindi bakaba accessorie, cyangwa bigaheruka,murabizi neza yuko ijambo ry’Imana rivuga ko,abayoborwa n’umwuka ari bo bana b’Imana.Ese uyoborwa n’umwuka?Gute?Niki kikubwira ko uyoborwa n’umwuka w’Imana?

Ni kangahe Imana ivugana nawe ukamenya ko ar’Uwiteka muvuanye?Kuko ijambo ry’Imana muri Yohana ibice 14 havuga ko,data azenda ku mwuka wanjye akaeubaha bityo akababera umufashe azabamenyesha ibigiye kubao byose bivuga ngo udafite uwo mwuka ntushobora kumenya ibizabaho cyangwa ibyabayeho.

Ese ufite umwuka w’Imana?Ese niba utawufite,urateganya iki?Niryari wumva uzagira umwuka w’Imana? Ese umuntu awubona gute?Ngikizwa twagiye mugiterane cy’Urubyiruko ahitwa Dodoma muri Tanzania, maze tumarayo icyumweru baradusengera ngo twuzure umwuka w’Imana.

Ubwo umupastori umwe araza aransengera arambwira ati vuga aya magambo uyasubiramo urahita wuzura umwuka w’Imana”Yesu Yesu Yesu,ngeraho nsigara mvuga Suuu!Suuuu!Suuuu! Nyamara ntabwo nari nuzuye umwuka wera nk’uko bari babimbwiye.

Uhereye icyo gihe natangiye gukemanga idini ry’abarokore,ariko kubera ko,na none nari maze gushwana na mama wacu ambujije kwiga kuko yari yanze kunyishyurira maze mubwira ko Umwami yesu azanyushurira ubwo twahise dutandukana nza mugiterane cy’Urubyiruko ntandukanye nuwo mama wacu.

Urumva ko,nahise ngira ibibazo ntangira gutekereza kuba nareka gukizwa cyangwa se nkava mu idini ry’abarokore bityo nkisubirira muri kiliziya gatolika nkareba ko nazarangiza amashuri yanjye nifuzaga kwiga.Ariko numva ngize kwizera ntazi aho kwaturutse ko Umwami Yesu har’icyo azankorera nyamara nuwo kwizerwa koko yaje kubikora nyuma y’imyaka 12.

Ntabwo ukeneye kwigishwa ibintu byinshi wigishwa nabafarisayo,ahubwo icyo ukeneye n’ukumenya uko wabigenza kugirango ubashe kumenya ubushake bw’Imana kubugingo bwawe.Mbere na mbere ndizera ko ufite bibiliya nk’intwaro yawe.

Urasabwa kuyisoma buri munsi udasimbugurika ibyo bita urutaru taru,kandi ukayisoma atarumuhango ahubwo ukayisoma ubukunze kuko Uwiteka areba mu mutima.Uko usoma ijambo ry’Imana ni nako umucyo w’ijambo ry’Imana ugenda ugwira uba mwinshi muri wowe kugeza ubwo izo mbaraga z’umwijima ziba muri wowe zikagutera integer nke zizarangira muri wowe.

Gufata amasengesho yo kwiyiriza nk’uko twabibonye ushobora gufata amasengesho y’igice cy’umunsi ubwo nukuvuga 12hrs,ushobora gufata umunsi wose bivuze ko aramasaha 24hrs,ndetse ushobora gukomeza kugirango urusheho kugira imbaraga mu by’umwuka.

Iyo usoma ijambo ry’Imana hanyuma ukagira inzozi cyangwa iyerekwa,umwuka w’ijambo ry’Imana riri muri wowe ubasha kugufasha ukagusobanurira cyane cyane ku bantu bafite impano z’inzozi kuko inzozi ar’igice kimwe cy’impano y’ubuhanuzi.

Inkozi zibibi zitinya inzozi,abarozi iyo bakuroga ikintu cya mbere babanza gukora n’ugutwara inzozi zawe kugirango utazigera umenya uwaguhumanije uwari we.Kuko bazi neza ko Imana ivugira mu nzozi kandi ikavugana n’abantu bayo.

Ku bantu barwaye indwara zananiranye babigenza gute ngo izo ndwara zibashe gukira?

Ntushobora kugira ukwizera ugifite ubushobozi,bisaba ko ubwo bushobozi bubanza gushira,cyangwa ukabufata nkaho butariho usibye ko ibyo bikomeye cyane ku mwana w’umuntu ushobora kwemera kubabara ngo yizeye Imana nyamara afite ubushobozi.

2002 nari ntuye ku KIMISAGARA maze nza kurwara indwara narinsanganywe imyaka myishi,ariko kubera ko mugisoda bari barampaye imiti ikaze ntabwo nari ngitekereza yuko nkigifite icyo kibazo.Narwaraga urwagashya bakunze kwita IKIBARE giterwa n’amazi mabi cyangwa kunywa amata adatse.

Ubwo burwayi bwaje kugaruka bumerera nabi cyane,dore ko nari maze kureka umwuga wigisirikare,nari mfite ibihumbi 5000frw byo nyine kandi hari ku wa gatanu,nagiye kwamuganga barampima nishyura ibihumbi 3000 frw urumva nasigaranye 2000 frw banyandikira umuti w’ibihumbi 4000 wibuke ko nasigaranye 2000 kandi ari kuri weekend ntahandi nateganyaga gukura ayandi ndetse nta n’umuntu wari kumpa ayo yandi yaburagaho.

Ubwo nabwiye Imana nti,ngize amahirwe wenda ubu burwayi wabona bubaye igare ryanjye kuko numva ndambiwe kuba ku isi.Ubwo naragiye ninywera akarere ndangije nditahira mbwira Imana mu isengesho ryanjye nti,rwose sinzongera ku kugora ngusaba ngo unkize kuko nabigusabye kenshi ntiwabikora ubanza byarakunaniye bityo rero sinzongera kujya kwa muganga nzategereza nipfire.

Nyuma yiryo sengesho sinongeye kwitekerezaho kuko umutima wanjye twari tumaze kwemeranya ko igisigaye ari urupfu.Yewe nategereje ko nzapfa cyangwa nongera kurwara na magingo aya narahebye!

Ubwo burwayi sinshobora kuba nakubwira igihe bwakiriye,gusa icyo nzi ni uko,nakize kandi nkaba ntazi igihe nakiriye mbeshye navuga ngo niki gihe iki niki? Umutima wanjye numvaga nkunze Imana cyane nyamara ikaba itaboneka kumaso ya bana bab’abantu gusa naagezeho nibwira yuko nshobora kuba ntakaza umwanya wanjye kuba nkunda Imana kandi itaboneka ngo umuntu ayibone cyangwa yo imubone bityo mpitamo kuba ibyo gukizwa numva nabireka nkishakira ubutunzi bw’isi kuko narimaze kumenya ibanga ry’abapastor ko badakizwa ahubwo bakurikira imibereho maze bakabyita ko bakora umurimo w’Imana.

Nibibwiwe niki?Ni uko ijambo ry’Imana ridusaba kugira urukundo,nyamara ugasanga murusengero ariho huzuye ubugambanyi namagambo ataba no mu bapagani,ikindi iyo urebye abapagani,babana neza,binyewera inzoga nawe bikanga,agasambana ntawe yikanga mbese usanga ibyabo byose barabisangirakandi bakabyumvikanaho.

Nitegereje abakore,mbona yaba agakiza ntako bagira,yaba urukundo rwagipagani narwo ntarwo bagira,numva ndiyanze mpitamo kuba nabahunga nkaba najya ahandi hantu baba batanzi kuko ntifuzaga ko haruwamenya ko navuye mu byuburokore kubera ahari ubupfura niyumvagamo nibwo bwanteraga kwiyumva gutyo.

Naje gufata bibiliya ndayisoma rwose pee!Maze mfata ikibiriti na petrol ndabyiyegereza kugirango nimara gusenga ntarabona Imana mpite ntwika bibiliya hehe no gukizwa,ku munsi wa (5) nibwo ahagana saa cyenda zamanywa nibwo Umwami Yesu yamanukaga ansanga mu nzu nabagamo mbona inzu yose ihindutse umwotsi mukanya gato mbona umugabo mure mure wimfura ufite m 2.5 ampagaze iruhande .

Maze arambwira ngo:Majeshi,nuba muri jye,nanjye nzaba muri wowe,icyo uzasaba cyose mu izina ryanjye data azakiguha,aransohora anjyana hanze ku zuba,maze atunga agatoki izuba mbona izuba rirahunze ndetse n’ukwezi n’inyenyeri nyamara hari kumanywa butari bwira ariko izuba ryahise rizima hahinduka icuraburindi.Ubwo yaje kunsubiza mu nzu arigendera amaze kugendaa nibuka ko ntamusabye akazi,amafaranga nibindi nifuzaga.

Ubwo natangiye intambara yo kuba muri Yesu,niho natahuye ko ushobora kuba muri Yesu ariko ataba muri wowe niwitegereza neza urasanga ariko umeze kuko ntashobora kuba muri wowe ngo urwaragurike ahubwo ushobora gusanga umubiri wawe warabaye inzu yabadayimoni’

Kuva (Exodus) 23:25 You must serve only the Lord your God.If you do,I will bless you with food and water, and I will protect you from illness. There will be no miscarriages or infertility in your land , and I will give you long ,full lives.Ahangaha urabonako Uwiteka Imana yadusezeranije ko ndwara azakura mu mibiri yacu!

None kuki ukijijwe hanyuma umubiri wawe ukaba warabaye stock y’indwara?Ese koko waba ubanye neza n’Imana hanyuma Imana ikirengagiza ijambo ryayo?Urasabwa kwigenzura ukareba imibanira yawe n’Umwami wawe.Niba ugendera kunyigisho z’abantu ukaba nta mwuka w’Imana uba muri wowe birumvikana yuko umuriro utazima ukuri hafi.

Abo bakwigisha basoma ijambo ry’Imana nawe ushobora kurisoma ndetse ukaba wabigisha nawe,kuki wisuzugura?Ese wbwirako Kristo azagaruka gufpa inshuro ya kabiri? Shaka Imana kuruta uko ushaka amafaranga kuko ubutunzi bw’umuntu aho buri ninaho umutima we uba uri.

Imana iruta amafaranga kuko Numara kuyibona uzahita ubona n’amafaranga,ariko niba ushaka amafaranga kurusha uko ushaka Imana,birumvikana ko uzayabona ariko ntabwo amafaranga yagufasha gushaka Imana urumva rero ukwiye guhitamo ikiruta ikindi reka uyu munsi tugarukirize aha tuzabonana ubutaha Uwiteka Imana abiteho kandi abagirire neza bujyanye n’ubushake bwe.

 

Inzitizi zo kwizera!

Kudasoma ijambo ry’Imana ni kimwe mu ndwara umukiristu arwara mu buryo bw’umwuka bigatuma atangira kuba kure y’Imana,aho amakuru ajyanye n’ijuru usanga ayumvisha amatwi ya kure,mu gihe ya kabaye ariwe utanga ayo makuru.Iyo umaze kurwara indwara yo kutizera utangira gushidikanya ku Mana yo mu ijuru.

Aha niho usanga bamwe bavuga ko barota inzozi mbi,nyamara nta nzozi mbi zibaho,ahubwo byose bijyana n’ubuzima bwo mu mwuka ubamo,nizo bamwe bita inzozi z’imiruho.Igitangaje usanga bemera ko barushye cyangwa bazarua aha rero niho ubona uburiganya bwa satani aho yemeza abantu ko bazaruha nabo bakabyemera!

Ariko iyo ukoze isesengura,cyangwa ukagenzura neza,ushobora gusanga Imana irimo ikwereka ko,ugiye kuruha nyamara bitayiturutseho,ahubwo ugiye kuruha kubera kutumvira kwawe no kutita ku ijambo ry’Imana uko bikwiriye niyompamvu uzasanga ijambo ry’Imana muri Yobu ibice 33:14-18 rikubwira ko Imana ivuga rimwe ndetse kabiri nubwo umwana w’umuntu atabyitaho!

Ntabwo waba ukijijwe ufite agakiza muri wowe ngo maze indwara zibane nagakiza mu mubiri wawe,ibyo ntibishoboka kuko indwara zituruka kubadayimoni nazo ubwazo nabadayimoni.Nigute rero umwana w’Imana ukijijwe ufite Kristo mu bugingo bwe,yatunga abadayimoni muri we?Ibyo ntabwo bibaho!Iyo bibayeho uba ufite ikibazo mu bugingo bwawe.

Nigute umuntu w’Imana atanga umugisha?

Ijambo ry’Imana mu gitabo cyanditswe n’umugaragu w’Uwiteka Moses,wabaye umwizerwa mu nzu y’Uwiteka,dore uko yabwiwe n’Imana we na AARON uko bazajya bahesha umugisha abisrayeli :

Numbers 6:23-27 (Kubara)

23 “Speak to Aaron and his sons, saying, Thus you shall bless the people of Israel: you shall say to them,

24 The Lord bless you and keep you;
25 The Lord make his face to shine upon you and be gracious to you;
26 The Lord lift up his countenance[a] upon you and give you peace.

27 “So shall they put my name upon the people of Israel, and I will bless them.”

  • Vugana na AARON hamwe n’abana be,maze ubabwire uti,uku niko muzajya muhesha umugisha ubwoko bwanjye bwa Israel muzajya mubabwira muti:
  • Uwiteka abahe umugisha kandi abiteho ndetse abarinde ;
  • Ubwiza bw’Uwiteka bwo mu maso he,bubabeho,hamwe n’ubuntu bwe bube kuri mwe;
  • Uwiteka abashyire hejuru,kandi abahe kuba abanyamahoro;
  • Nuko izina ryanjye nimurishyira hejuru mu b’Israel,nanjye nzaha umugisha ubwoko bwanjye

None se nshuti y’Imana,hejuru yay a magambo ubonye ari mu ijambo ry’Imana,urabona koko Uwiteka ya yarengaho akaguha umuvumo kandi yaravuze ngo muzajye muha umugisha ubwoko bwanjye?Ninde mukozi w’Imana waba yaraguhesheje umugisha akoresheje aya magombo cyangwa ibi byanditswe?Hari n’igihe baba batazi aho ibi byanditswe biherereye baba bibereye mugutekereza amaturo na kimwe cya cumi bashaka uburyo babakura ibyinyo!

Uyu mugisha ushobora kuwuhabwa n’umugaragu wahamagawe n’Uwiteka,aha simvuga ababyigize cyangwa babigizwe n’amashuri bize,Oya!Aha ndavuga abakozi b’Imana bahamagawe n’Uwiteka Imana yukuri yo mu ijuru.Ariko se bazabahesha umugisha gute,kandi namwe mutabahesha umugisha ?

Ujya gushaka umuntu w’Imana ngo agusengere ukuagenda amara masa,ubwo uba utekereza ko,uwo muntu yaguhesha umugisha koko?usibye kugenda ugasanga Ubuntu bw’Imana bumuriho ubanza ubundi nta mugisha wamuturukaho.Koko umutima unezerewe ntubura gutanga umugisha.Ariko umutima ubabaye wuzuye amaganya ntabwo ushobora gutanga umugisha habe nagato.

Reka mbabwiz’ukuri,umuntu iyo anyitayeho nanjye simbura kumwitaho mu mutima wanjye,detse ntibisaba ko musengera kuko amagambo yo nyine natura muvuga mbwira Imana uburyo na nejejwe na runaka ubwo se uwo muntu yabura ate umugisha?

Ijambo ry’Imana mu Migani 8:17 riravuga ngo nkunda abakunda,ubwo se Imana niba ikunda abayikunda,bizagenda gute niba inkunda,ntizarushaho ku nkundira abankunda?Ndetse ikabaha umugisha.1998 Uwiteka yarambwiye ngo nkugize umunyamugisha ndetse uwo uzaha umugisha nanjye nzamuha umugisha,kandi uwo uzavuma nanjye nzamuvuma.

Muri 2009 Uwiteka arambwira ati rero Leon ntugapfe gutanga umugisha uko wiboneye kuko uzawuha nabatawukwiriye,kuko abantu benshi bakoresha ijambo ngo:Uwiteka aguhe umugisha nyamara babivuga bitavuye kumutima ninayo mpamvu batajya babona umugisha.

Ariko weho ho,siko bizagenda,kuko naguhaye ubwo burenganzira,jy’ubanza witegereze uwo ugiye guha umugisha kuko ijambo ryanjye ritazabura kubana nawe nk;uko uzaba ubivuze! Abantu benshi nkiri mu butayu,ntibigeze bashaka kumpesha umugisha,nyamara bansabaga kubasengera,ariko se umuntu ari mu butayu ndsetse arabivuga kugira uwamugirira impuhwe abe yagabanya ubutayu ariko ukumva ngo nsengera!?

Abantu bafite kwikunda mu buryo bukabije,nyamara ijambo ry’Imana muri Yohana uhereye ibice 12,13,14,15,hadusaba ko dukundana nk’uko Umwami Yesu yadukunze,ariko se niba udakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda nshuti y’Imana urumva Uwiteka muzajya imbizi?

Igihe cyose ugendera kure y’ijambo ry’Imana,byanze bikunze bizakugiraho ingaruka!Icyo ubiba nicyo usarura,iyo ubibye amagambo masa,usarura amagambo masa,wabiba ibikorwa ugasarura ibikorwa,wabiba urukundo ugasarura imbaraga!Ijambo ry’Imana rivuga ko,udafite azamburwa nicyo yarafite,ese yakumburwa gute icyo adafite?Bishatse kuvuga ko,nicyo wakagombye kuba wakabonye nacyo utazagihabwa!Niyompamvu kera abantu bajyaga kumutambyi gusaba guhongerwa ibyaha byabo,umucyene wa nyuma yatwaraga inuma y’intungura kuko atabaga yemerewe kujyenda amara masa.tekereza inuma itari yayindi nini ahubwo twatundi duto umuntu wabaga adafite ako kanuma koko urumva uwo muntu atarabaga yarapfuye byararangiye!?

Reka ndangize nshimira Uwiteka Imana ko yampaye umwana w’umusore uba mu gihugu cy’UBWONGEREZA,uwo ni Rwongera wanjye wa kabiri,kuko yamaze ubukene bwose nari mfite bwo kubagezaho amakuru binyuze mu kinyamakuru inyengeNews.Uwo Uwiteka amuhe umugisha adahinnye ukuboko kuko yakoze uko ijambo ry’Imana rivuga.Uwiteka amuhe ubwenge,ubumenyi,ubuhanga,no guhishukirwa bitangwa n’Uwiteka Imana.Kandi Uwiteka amurinde,amwiteho ubwiza bw’Uwiteka ntibuzabure kumugaragaraho n’igitinyiro cy’Uwiteka Imana kimubeho kuko Uwiteka yamuhisemo akamukoresha iby’ubutwari.

Benshi musoma ibyo nandika,ariko niba nandika cyangwa mpanura,ni uko har’uwo Uwiteka yakoresheje mu gihe gisa nk’iki.Byavuye kuki?Naratekereje umunsi umwe nsanga Uwiteka yarampaye amadollar,amaeuro,nsanga atarampa amapound,nuko ndasenga mbwira Imana ngo ndasaba amapound nayo angere mubiganza ndakubwiz’ukuri nta kwezi kwa shize amapound yahise aza aturutse muri UK kuri uwo mwene data.Igihe cyose uri mu mugambi w’Imana ntabwo wasabi Uwiteka ngo abure ku kugirira neza ngo abure kumva gusenga kwawe.

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments