Abanyarwanda iyo witegereje amateka yabo,yakabaye afite icyo abigisha haba mu banyapolitike cyangwa muri rubanda rw’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Uhereye igihe ubwami bwaviriye ku ngoma bugasimburwa na republika itemewe n’amategeko,yayobowe na Grigoire Kayibada.
Waje gusimburwa na Habyarimana IKINANI wamaze kubutegetsi imyaka [21] yaje kwitura ibyo Kayibanda yakoreye ubwami bw’uRwanda.Nawe yaje kwishyurwa n’Umwakagara amumanura mukirere aho yibwiraga yuko yananiye abagome nabagambanyi.Nyuma ye,yasimbuwe n’Umwakagara amennye amaraso y’inzirakarengane yamubereye ikiraro kimugeza kubutegetsi.
Ubutegetsi abumazeho imyaka [22] none nawe agiye gukurwa kubutegetsi hamenetse amaraso,byumvikane yuko hagiye kwicwa abandi barenga miliyoni yabanyarwanda yishwe muri 1994 kuko noneho abanyarwanda ubu babaye abahanga nincakura kubera kuruha cyane nuguhora biruka amahanga.
Ikibazo gikomeye ni uko badashobora gusubiza amaso inyuma ngo barebe ikinyoma aho cyabagejeje ngo nibura bisubireho,ahubwo bakomeje gushing imizi muinyoma cya politike yamaco yinda atarimo ubwenge nagato ahubwo huzuyemo ubuswa nubugome bukabije!
Ariko noneho Uwiteka agiye gusohoza ibyo bifuza mu mitima yabo kugirango irari ry’ikinyoma gishingiye kumaco yinda ricibwe burundu muri gakondo yabakiranutsi.Nibyo Umwakagara agiye gukurwa ku ngoma nk’uko Uwiteka Imana yabivuze!Ariko noneho igitangaje ni uko bishimira ivanwaho ry’umwakagara hanyuma ntibibaze impamvu Uhoraho amukuyeho kuko adashobora gukuraho umuntu kubutegetsi adafite impamvu.
Ibyo ntibashaka kubimenya ahubwo barashaka guhita bafatirana bagahita bishyira kubutegetsi nk’uko Umwakagara yabigenje.Kandi ibyo bitazongera ndetse no kuba yarishyize ku ngoma ni uko Umwami Mana yabyemeye!Gen.Nyamwasa arigukora ibishoboka byose ngo arebe yuko yasimbura umwakagara nyamara ntabwo bishoboka habe namba!
Nyamwasa yamennye amaraso afatanije numwakagara ntabwo yayobora gakondo ya bakiranutsi.FDLR idashobora kubona ubutegetsi habe nagato dore imyaka ibaye myinshi cyane bari mu mashyamba ya Congo baharanira uko bakuraho Umwakagara ariko birangiye baburiyemo ndetse ubu hakaba nta byiringiro yuko inzozi bari bafite zizasohoza kuko ijmabo ry’Uhoraho ryabaciriyeho iteka yuko badashobora guhabwa gakondo ya bakiranutsi ngo bayiyobore kuko bamennye maraso yabatariho urubanza!
Muri ikipe y’Umwakagara nta numwe uzamusimbura ngo ajye kubutegetsi,kuko ijambo ry’Uhoraho ntaho rivuga yuko azasimburwa numwe mubo bakorana.Nubwo benshi babyifuza ariko ntabwo bazabikozaho amaso ahubwo bazabirebesha amaso ariko ntabwo bazibikozaho imitwe y’intoke!
Kuko mwanze kumvira ijambo ry’Uhoraho,ahubwo aho kumvira Uwiteka ahubwo urushaho gukiranirwa mucura imigambi mibi idahuye nubushake bw’Uhoraho.Nyamara dore Uwiteka agiye gukora icyintu gishya muri gakondo ya bakiranutsi abarwanya ubutegetsi dore mugiye kwica abanyarwanda benshi batagira ingano ninayompamvu RNC igiye kwihisha inyuma ya Barundi kugirango intambara izitirirwa yuko Umwakagara arwanye n’igihugu cy’Abaturanyi cy’Uburundi kugirango mutazajyanwa mubutabera mukabazwa amaraso yabanyarwanda agiye kumeneka.
Kubigaragara uwo mugambi usa n’uwubwenge,ariko ntabwo muzatinda kubona yuko mwibeshye!Uko biriko se Uwiteka azi imigambi yanyu ninayompamvu adahwema gushyira ahagaragara imigambi yanyu kugirango muzagira uwo mubeshya ukibwira yuko murabahanga cyane nyamara ubwoko bw’Uhoraho,bwamaze kwizera ijambo ry’Uhoraho rivigirwa mukanwa k’Umuhanuzi nubwo hariho benshi bashinzwe kuvangira ubwoko bw’Uhoraho ariko abanyamwuka ntibashobora kuvangirwa ahubwo bazarushaho gusobanukirwa ubwiru bw’Uhoraho mu mugambi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
RNC mufite uburiganya bwinshi cyane,ubanza mubwira yuko abanyarwanda bakiri impumyi nka cyera muri iki gihe ntabwo tukiri muri za 1990 abantu bahumutse amaso kandi bamenye ukuri ntabwo bagipfukiranwa kuko Uwiteka yagize neza atuzanira ikoranabuhanga maze ikinyoma gikubitirwa ahareba inzega.
Bizabagora cyane gushimangira ikinyoma cyanyu ngo cyemerwe na rubanda rw’Umwami kuko bidashoboka yuko mwabeshya inshuro ebyeri zose nkaho abanarwanda nta matwi bagira.Murabona yuko RNC yamaze gusenyuka kuvaho Col.Karegeya itabiye Imana,imbaraga zayo zararangiye!Bigiye gucika Theogene na Nyamwasa baba barahwanye nimbaraga zari zisigaye ziba zirangiyemo burundu.
RNC ubu isigaranye akaguru kamwe gusa kitwa igisirikare gusa ariko politike yo yararangiye,ibi byose bakundwa n’Imana irimo kubikora kuko Imana yavuze yuko Nyamwasa azakorwa nisoni kugeza ubwo azemera kuyoboka Uwiteka Imana Umuhanuzi Majeshi Leon akorera uko niko Imana yavuze!!!
Umwakagara we yararangiye asigaje gukuraho Nkurunziza ubundi akatubisa kuko adashobora kuvaho adasohoje ibyahanuwe n’ijambo ry’Uwiteka yahamagariwe gutunganya mu gihe cye cyo gukiranirwa!
Namara kurangiza inshingano ze,azahita acibwa igihanga,ubwo nibwo ba RNC bazamanuka bajya kurwana nibisigazwa by’umwakagara no kugirango irangize inshingano zayo yamahagariwe mu buhnauzi mu ijambo ry’Uhoraho ryahumekewe mu kanwa kumuhanuzi!Abahutu bo barasa nabibagiranye ariko baracyahari kandi nabo bagomba gusohoza ibyahanuwe.Nibamara kubona ibyahanuwe bimaze gusohora no gukora umurimo wabo,bazahitamo umugisha cyangwa umuvumo!
Bamwe nabamara kubona Umwami yimye ingoma,bazanga gutahuka bagume mu mahanga aho niho Ijambo ry’Uhoraho ryavuze yuko bazahita bavumwa kuko bazaba bagomee ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana.ndetse na yagahunda Uhoraho yarabafiteho yo kuzabagira ubwoko izahita iburizwamo no kutumvir akwabo.
Gakondo ya bakiranutsi ntabwo ikiri mu maboko ya banyabyaha,ahubwo yamaze gusubira mu maboko y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Niyompamvu abiyita abahanuzi barimo Esther Marie Murebwayire,Bosco,Choral izacuranga bakwiye kwisubiraho bakagenzura ubuhanuzi batanga babuha ubwoko bw’Imana.Ntushobora kvuga ngo BUYOYA niwe ugiye gusimbura Nkurunziza maze ubyite ubuhanuzi kandi ari byo wasomye kuri bbc gahuza mirango cyangwa nibindi bitangaza makuru.
Uwavuze yuko Umwakagara azacibwa igihanga muri 2013 muri Nyakanga ngirango nawe yabonye yuko bitabaye!Biratangaje kubona ashobora kubona izindi mbaraga zo kongera guhanura abeshya abantu kandi azi neza yuko nibyo yahanuye mbere bitasohoye!?Birababaje cyane kubona uwahanuye yuko mu Burundi hazaba intambara izamara amezi [3] none ubu tukaba tugiye kumara imyaka [2] mbese nimba mwiga guhanura mwabanje mukajya mu ishuri maze mwarirangiza mukabona kuza kuri field mu gahanura!?
Uwavuze yuko Rusesabagina ngo ari we uzaba ministiri w’intebe ku ngoma y’Umwami nawe akwiye gusubira mu ishuri ry’Ubuhanuzi.Cyeretse nimba Umwami w’uRwanda azaba amuhembeye yuko yakoresheje izina ry’abacika cumu muri filme ye yakoze akambura abacika cumu akayabo kamadollar atagira ingano kumakuru bamuhaye ubwo yakinaga filme.Uwo nawe akwiye gusubira mu ishuri ry’Ubuhanuzi kuko Uwiteka arera kanda arakiranuka ntabwo ashobora gukora ibyo gukiranirwa kandi yitwa uwera!
Ese muzaruha ryali kubesha no gukoresha ikinyoma mugambiriye kumenyekana?Ese byabamarira ki kumenyekana hanyuma mukazarimbuka?Niki mutekereza mbese muzi yuko nyuma yubu buzima hari ubundi buzima?Another life?!!Be carefully my dear ibyo muvuga byose mujye mwibuka yuko muzabibazwa naho mushaka kumeyekana ndetse mukagira icyubahiro kiruta icyumwakagara,ariko mumenye yuko nyuma yubu buzima hari ubundi buzima ntampamvu rero yo kwishyira akagozi mukaniganika ngo murashaka kumenyekana.Ese ko umwakagara Imana yamazamuye ikamugeza mubushorishori byamubujije yuko bamurongorera umugore bakamusuzugura kandi ar’Umwami utinyitse?!Niki gituma mwiyahura mukishyira mu by’ubu bugingo kandi mubishobora?!Icyo cyonyine nicyo nshaka ko mumbwira!
Bakundwa bene data ntampamvu yo kwirahuriraho amakara ngo murarwanira icyubahiro kuko gituruka k’Uhoraho wenyine iyo ataguhaye icyubahiro ugashaka kucyiha ku ngufu,byanze bikunze ntibizabura kubagiraho ingaruka.Nimureke abavuzwe n’ijambo ry’Uhoraho,bakore umurimo wabo.Ariko nimba mushaka kubigana,muzahura nakaga kuko mutahamagariwe uwo murimo.
Ese mutekereza mute?Iyo Karegeya aza kumvira ubuhanuzi ugirango yari gucibwa igihanga?Nkumugome wese?Ariko kuko yarwanije ijambo ry’Uhoraho,yahise acirwaho iteka maze ijambo ry’Uhoraho riramanuka italiki 06 ukubona 2013 ko agiye gucibwa igihanga nibwo kuwa 31 mutarama 2014 yahise acibwa igihanga n’umwakagara.Nyamara byaturutse k’Uwiteka kuko yarwanije ijambo ry’Uhoraho ravugiwe mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon.
Ariko kuko amatwi arimo urupfu atumva,niyompamvu imiburo y’Uwiteka mutadashobora kuyumva kuko mwamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Ijambo ry’Uhoraho ryavuze yuko Theogene azavuga amagambo menshi cyane akamera nk’umusazi none byarasohoye yatandukanye na bene wabo yirirwa yisobanura ashaka abayoboke adashobora kuzapfa abonye kuko ijambo ry’Uhoraho ryamaze kumuciraho iteka.Sinzi impamvu mutumva kandi muhabwa ingero zose zishoboka ahubwo mukirirwa mwihimbira gukiranuka kwanyukudashobora kugira icyo kubamarira habe nagato?!!





