Bakundwa bene data mukwiye kumenya yuko mudakwiye guteraganwa numuraba w’inkozi z’ibibi zitwikira ijoro zikababeshya zibabwira yuko ngo zabahesha umugisha ariko nyamara bakaba ntabushobozi babifitiye.Kuko uzasanga hari amagambo menshi cyane akoreshwa nabavugabutumwa cyangwa na bashumba,abigisha,intumwa,bavuga ko ngo babahesha umugisha kandi batabyemerewe.
Mbere yuko tugera kumugisha,dore Uwiteka Imana yavuganye na Miliyamu warumaze kunegura musaza we,Umuhanuzi MOSES wakuye ubwoko bwa Israel mu gihugu cya EGYPT,maze akabanyuza mu butayu kugirango batazahirahira ngo basubire mu misiri nyuma yuko agerageze imitima yabo bakazasubira mu Egypt.
Uhoraho amaze kumva amagambo yo kunegura yuzuyemo ishyari Aaron na Miliyamu bamuvuga ko,ngo ariwe uvugana n’Uwiteka we wenyine,maze Uhoraho azabiranye nuburakari maze nibwo Uhoraho yababwiye ko,ngo azajya avugana na bantu bose mu nzozi no mu mayerekwa,ariko ngo umugaragu we MOSES ukiranuka mu nzu ye,we siko bimeze kuko ngo bajya bivuganira imbone nkubone.
Numbers 12:6-8 “If there were prophets among you, I, the LORD, would reveal me in vision. I would speak to them in dreams. But not my servant MOSES. Of my self-house. He is one I trust. I speak to him face to face. Clearly, and not in riddles! He sees the Lord as he is. So why were you not afraid.To criticize my servant MOSES?”
Murabona yuko Uwiteka Imana avugana na bantu bayo, mu nzozi.Umugaragu w’Uwiteka Imana yavuganye na MOSES wenyine amaso ku maso.Abandi bose avuganira nabo mu mayerekwa no mu nzozi za ninjoro!Aho niho avuganira na bantu bayo,ariko kandi hari ni nzozi ajya yohereza mu bantu bakoresha imyuka mibi ngo agerageze imitima yabo kuko azaba atar’umuhanuzi kuko ibyo azavuga bitazasohora kandi Uhoraho,akazaba ashaka kureba ko mushaka kujya mu bapfumu gupfumuza cyangwa kurahuza kugirango amenye ko imitima yanyu imwezera kandi imwiringira! Deuteronomy 13:2-6 duhindukirire izindi mana ntizemere kuko Uwiteka azaba abagerageza kugirango arebe imitima yanyu.
Bakundwa mukwiye gusoma ijambo ry’Imana neza kugirango mu menye icyo rivuga,dore mu GUTEGEKA KWA KABIRI (Deuteronomy 11:8-12) mwitondere amagambo y’Uwiteka ababwira uyu munsi,kandi ntimuzayibagirwe,ahubwo muyiteho kugirango mubone guheshwa umugisha kuko agiye kubajyana mu gihugu yasezeranije basogokuru ko,urubyaro rwabo azaruha gakondo ho umwandu wabo.Ijambo rikomeye cyane ririmo riravuga ngo,niwubaha kandi ukumvira Uwiteka Imana,igihugu cyanyu azakivubira imvura,ubutaka buzahabwa umugisha kandi ibyo muzahinga byose bizera bitange umuasaruro mwiza kandi amatungo yose azahabwa umugisha kuko Uwiteka azabagwishiriza imvura amatungo akabona ibyo kurya kandi azabyara azagwira kuko Uwiteka yabahaye umugisha.
Ariko nimutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,Uwiteka azasubirana imvura ye,ayitware maze mubure imvura,muzahinga ariko ntabwo muzasarura ahubwo muzuhirira imyaka muzajya mujya kuvomera imyaka nk’uko mwabigenzaga mu Egypt,kubera ko batumviraga Uwiteka Imana yanyu.Ariko mwebweho nimwumvira Uhoraho siko bizagenda kuko Uwiteka azabamanurira imvura ntabwo muzarinda kuhirira.
None se,abaPastor babasabira umugisha kandi bazi neza ko muri mwe harimo abatumvira Imana,ndetse rimwe na rimwe nabo bashumba nabo ubwabo batumvira Imana,uwo mugisha babasabira babanje bakawisabira? Usibyeko batanemerewe kuba hari uwo basabira umugisha kuko uwahawe ubwo butware ar’Umuhanuzi wenyine.Niyompamvu wasangaga abantu bafata urugendo rwo kujya kureba Umuhanuzi kugirango abasabire umugisha.
Ntabwo Umuhanuzi yagusabira umugisha utumvira Imana,gusabirwa umugisha utumvira Imana biguhindukira umuvumo!Usibye ko,uwo mugisha bitanashoboka yuko uwuhabwa kuko nawe ubwe uwugusabira nawe ntawe aba afite.Niyompamvu uzasanga abaPastor benshi bamaze kwihindura abahanuzi kandi nyamara imirimo ya bahanuzi na Pastor itandukanye cyane nimirimo y aba Pastor.Uramutse ubasabye kwandika ibyo bita ubuhanuzi ngo bushyirwe mu nyandiko zijye ahagaragara ntabwo bashobora kukwemerera kuko batizeye yuko ibyo bavuga batabyizeye!!!
Ariko dore uko Uhoraho Uwiteka Nyringabo yabwiye Moses na Aaron,ko bazajya basabira ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo,Numbers 6:22 Then the Lord said to Moses ,”Tell Aaron and his sons to bless the people of Israel with this special blessing:‘May the Lord bless you and protect you, may the Lord smile on you, and be gracious to you, may the Lord show his favor and give you his peace.’
Kumvira Imana kwawe,ubwabyo,bishobora kuguhesha umugisha utiriwe ujya gusengerwa,ariko iyo ugoswe n’imyuka mibi,Umuhanuzi niwe ushobora kubihishukirwa bityo akagusengera akirukana iyo myuka mibi,ariko atar’Umuhanuzi ntabwo bishoboka.Niyompamvu bamwe bashatse imyuka yindi bakorana nabo kugirango mushobore kubizera ko bafite umwuka w’uwiteka nyamara ntawo bafite.
Save