Abavugabutumwa benshi ndetse nabashumba bayoboye amadini bakomeje kubeshya abantu benshi cyane ndetse bakabateza nurujijo rudasobanutse kubijyanye no kujya mu ijuru bikunze kwigishwa namadini menshi bavuga ko ngo abantu bazaba mu ijuru naho abayehova bo bakavuga ko ngo ijuru rizajyamo ibihumbi 140,000 byonyine!
Ese hagati yaba bantu bose namadini atandukanye ninde ufite ukuri kuvugwa kubijyanye n’ijuru?Nyamara nubwo abantu bakomeje kwemeza ibitekerezo byabo ndetse bakagerageza kubihuza n’ijambo ry’Uhoraho ariko mu byukuri ntaho ibyo bitekerezo usanga bihuriye ni jambo ry’Imana.
Mbere na mbere Uhoraho amaze kurema umuntu yamugeneye ahantu agomba kuba kugirango abashe kugira umudendezo uhagije ndetse no kwisanzura ibyo byatumye ategura EDEN GARDEN aho yageneye ADAM na EVA maze akajya aza kubasura buri masaha ya nimunsi aho yazaga akabaganiriza ndetse akanababwira ko bakwiye kwilinda kuzarya kuri cya giti cyo kumenyesha ikiza nikibi
Ibyo tubisanga mu gitabo cy’itangiriro ibice 2:1B ariko bibiliya zisanzwe bishobora kuba kumurongo wa [5] cyangwa wa [4] havuga ko Uhoraho amaze kurema Adam na Eva yabashyize muri Eden Garden kuko icyo gihe isi bari bataratangira kuyihinga cyangwa kuyikoreramo icyintu cyose.
Kuva cyera umugambi w’Uhoraho,kwari uko umwana w’umuntu agendera kumabwiriza cyangwa amategeko y’Uhoraho maze akabasha guhabwa umugisha niyompamvu Uhoraho yavuze ngo,nimurya kuri kiriya gito gifite imbuto zo kumenyesha ikiza nikibi no gupfa muzapfa!Urabona ko Uhoraho yababuriye hakiri kare kugirango batazahirahira barya kur’icyo giti kugirango batazapfa kuko Uhoraho yarazi ububi bw’urupfu!!!
Ariko banze kumwumvira maze Eva abasha kuganira n’inzoka nyamara umutware we Adam,yaraho ngaho ntiyigeze amubuza kuganira na umwanzi.Tekereza uramutse usanze umufasha wawe arimo kuvugana n’umuntu utakwifuriza ikiza ese uwo mufasha wamugenza ute?Uko niko Madame yangenje aho yashakaga buri gihe gushyikirana n’umwakagara ngo ni uko ari nyirarume”umwakagara”Ibyo byatumye dutandukana burundu
Ngayo nguko ako karagaciyemo!Igitangaje ni uko Eva yariye kuri rya tunda maze na Adam akemera kuri ryaho kandi azi neza yuko Uhoraho yari yaramuhaye ubutware bwose ndetse akanamushinga iyo ngombyi bita Eden Garden ariko akaba ikigwari akananirwa gutunganya umulimo we yashinzwe n’Uhoraho.Kubera iyo ntegenke batumye abagabo bose bahinduka ba Iresponsible kutita kunshingano wahawe akenshi uzasanga bakubwira yuko ngo urugo ruyoborwa numugore iyo byageze aho ngaho uba wahindutse umugore umugore nawe agahinduka umugabo
Ahangaha urabona yuko wamugambi Uhoraho yarafitiye umwana w’umuntu,satani yabaye nkuwuburizamo ariko kuko Uwiteka atajya ananirwa yitwa tubasha byatumye abirukana muri Eden ariko nubundi akomeza umugambi we wo kuzashyira abakiranutsi muri ya Eden yar yateguriye abamukunda
Mu byahishuwe 7:1-8 havuga uburyo ibihumbi 140,000 by’ab’Israel bizaba biherekeje Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo buri muryango hazavamo ibihumbi 2000 mu miryango 12*2000=140,000 ariko Abayehova bavugako ngo ibyo bihumbi ari byo byonyine bizajya mu ijuru byo nyine abandi bose bakazaba hano ku isi nyamara ntaho bihuriye nibyanditse mu ijambo ry’Imana bibiliya bagerageje guhindura bibiliya biyandikira iyabo bagenda bahinduramo imirongo imwe ni mwe ariko na nubu ikinyoma cyabo ntikibura kujya ahagaragara.
Ibyahishuwe ibice 14:5 naho hasubiramo iby’ibihumbi 140,000 bizajya kwakira cyangwa bizaba biherekeje Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo uzaba aje kurangiza imirimo ya satani nabadayimoni kumuzuko wa mbere ubisoma abisobanukirwe
Hanyuma usomye ibyahishuwe 21:5 ubasha kumva neza uburyo ijuru rya mbere n’Isi ya mbere bizakurwaho kubera yuko Uhoraho azaba agiye kurema ibishya kandi havuga ko ngo byose bizahinduka bishya bivuze ko nta cyintu na kimwe kizasigara kidahinduwe kuko byose bizahinduka bishya ndetse hakazamanuka na Yerusalem nshya yo u ijuru izamanuka ku Isi akaba ariyo tuzaturamo ubusanzwe ijuru bisobanura ahantu haramahoro hatekanye kandi hafitanye ubusabane n’Uwiteka Imana yo mu ijuru
Aha rero abavuga ko abantu bazajya mu ijuru barabeshya kuko ngo tuzaba abantu bayo,nayo izaba Imana yacu kandi ngo tuzaturana.Urabonako ari wamugambi Uhoraho yarafite mbere na mbere wo gushyira Adam na Eva ahantu habo maze akazajya aza kubasura akabaganiriza ariko icyo gihe Kristo niwe uzaba Umwami wacu naho Uhoraho we azakumeza kutubera Imana isumba byose ndetse inashoboye byose nubwo haravugako idashoboye byose ibyo na byo biraza gusobanuka ubwo bazaba barwaniririra kwinjira mu mwinjiro nibwo bazamenya yuko Uhoraho ashobora byose!!!
Bene data bakundwa mukwiye kmenya neza yuko,tuzaba mu isi nshya ariko tukazaba dufitanye ubusabane n’Uhoraho Imana yabakiranutsi.Kuko azaba Imana yacu natwe tukazaba ubwoko bwe kandi tukazamukorera amanywa ni joro ndetse abanesheje bazahabwa izina ritazwi n’umuntu wese cyeretse urihawe wenyine hari nabandi bazagirwa inking yo murusengero rw’Uhoraho
Tekereza rero ubwo uzisanga wateguriwe kuzaba imwe mu nkingi z’urusengero rw’Uhoraho ruzaba ruyobowe n’UMwami wacu Yesu Kristo urumva ubyumva gute?Mbese waba witeguye?Cyangwa ukomeje kwibera mugukiranirwa gusa ndetse utanatekereza uburyo ushobora gukurwa mu isi yabazima ejo ukazisanga waciriweho iteka nubutabera bw’Uhoraho.Umuntu waba afite ibyanditswe bigaragaza neza ko tuzaba mu ijuru yamfasha akanyoherereza wenda wasanga ari bwa buswa wabjye nisanganiwe maze ugansanga nimeza ibintu ntabanje gukorera ubushakashatsi.
Hanyuma ariko s’ukohereza ibyanditswe gusa,ahubwo anatubwire isi nshya niba izaturwamo nabande batari abakiranutsi kandi abyemereshe ibyanditswe byera kuko ubusanzwe jyewe ntabwo nagiriwe Ubuntu bwo kwiga bibiliya muri Theology (bisobanura Theo n’Imana);(naho Ology bisobanura kwiga Imana); mururimi rw’ikilatini.Bibaye atari byo mwanyihanginira nibwa buswa bwanjye navuga ubwo nizere ko ntawe nasitaza.
Ndibwira ko ku bantu bafite umwuka w’Imana babasha guhishukirwa bakabona ko itangiriro ari ryo herezo!Sinzi niba urwo rurimi rw’umvikana ariko icyo nshatse kuvuga cyangwa gusobanura ni uko ijambo lili mu itangiriro ninaryo usanga riheruka kurupapuro rwa 21 rusabanura yuko hazabaho ijuru rishya n’Isi nshya gusa byose nta kibazo kibirimo icyangombwa nuko utazashyirwa mu muriro kuko utazajyanwa mu muriro byanze bikunze aho wamushyira hose habasha kumubera ijuru kuko ntagihwana n’umuriro utazima w’Iteka n’iteka ryose!!!Nuko haranira kuzajyanwa mur’iyo isi nshya cyangwa se reka tunemere yuko tuzajya mu ijuru kuko nabyo ntacyo bitwaye bibaye biramutse ari byo biha abantu mbaraga zo gukiranuka no kureka ibyaha bityo bikabatera gukiranukira Uhoraho kugirango bazajye mu ijuru nta cyo bitwaye kuko ntamategeko abihana ahari.Ariko byari kuba byiza ubaye uramutse umenye ibyanditswe icyo bivuga kubazajya mu ijuru no mu muriro utazima hanyuma ukabasha gufata ibyemezo byo kuriynjiramo maze nawe ukumva ibyiza byo gukiranuka kuko abazajya muri iyo isi cyangwa iryo juru bazahabwa ibihembwa bikomeye cyane kuko bakunze gukiranuka bakanga ubugome ahubwo bagahinduka inshuti zo gukiranuka maze Uhoraho nawe akazabahemba kuzaba mur’iryo juru cyangwa iyo kuko umwanzi wabakiranutsi azaba aciriweho iteka ryose amen.
NB:Ibi byose bibiliya ivuga ko byabereye muburasira zuba bw’isi bita Middle east,bivuze ngo ni mu gihugu cya IRAN na IRAQ mbere gato yuko bihinduka ibihugu [2] byar’gihugu kimwe aho niho Uhoraho yari yarashyize ingombyi yitwa Garen of Eden aho Adam na Eva bari batuye urumva ko ari hano ku isi atari mu ijuru nk’uko bakunze kubivuga kuko bibaye yuko umuntu aajyanwa mu ijuru isi yaba ntakamaro ndetse ntanagaciro yaba igifite!!!





