Mu gihe kuri ubu hasigaye amasaha makeya ngo hamenyekane umwari wambikwa Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, abantu benshi bategereje n’amatsiko menshi kumenya hagati ya Bishop Rugagi Innocent na Rev. Past. Kayumba uwahanuye iby’ukuri ku mukobwa yavuze uzambikwa ikamba.
Gutoranya Nyampinga mu Rwanda ni igikorwa kiba buri mwaka aho hatoranywa umukobwa uhiga abandi mu muco, ubwenge ndetse n’ubwiza, gusa muri uyu mwaka wa 2018 iri rushanwa ryajemo impinduka nyinshi zitandukanye ugereranyije n’andi marushanwa yabanje.
Muri izo mpinduka harimo kuba nyaminga azahabwa imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Suzuki Belano ifite agaciro ka Miriyoni zisaga 18 z’amafaranga y’ u Rwanda ndetse akazajya ashyigikirwa mu bikorwa bye bitandukanye bizagirira igihugu akamaro nk’imwe mu migabo n’imigambi aba yarahize kugira ngo agirirwe ikizere.
Nyuma yuko iri rushanwa ritangiye, abantu batandukanye batangiye kugenda batangaza abo bashyigikiye aho twavuga nk’Umunyana Shanitah ushyigikiwe na Bishop Rugagi Innocent ndetse na Rev. Kayumba ushyigikiye Ishimwe Noriella. Kuri ubu abantu benshi baribaza uzegukana ikamba rya nyaminga w’ u Rwanda 2018 hagati ya Shanitah ndetse na Ishimwe Noriella. 
Mu gushyigikira abakobwa bari inyuma, aba Bapasiteri bagerageje kugenda babatoresha mu buryo butandukanye dore ko hari n’abo byanze mu nda batangira kujya bakoresha ibyapa byamamaza bano bakobwa babishyira ku binyabiziga byabo bagenda mu rwego rwo gukomeza kubatoresha mu bayoboke babo bahagarariye.
Dusubiye inyuma gato, twakwibutsa ko Rugagi yasengeye uyu mukobwa ndetse anahanura ko aherutse kugira iyerekwa ko Umunyana Shanitah ariwe uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse azahiga abandi bakobwa bose bahanganye muri aya marushanwa nubwo we yabihakanye avuga ko atamuhanuriye ahubwo yamusengeye.
- Bishop Rugagi ntako atagize ngo yamamaze Umunyana Shanitah yewe no ku modoka ye
Rev. Kayumba nawe nubwo nta byinshi yigeze avuga ku wo yaba yarakabirije inzozi ko azatwara ikamba rya nyaminga gusa yagize ati “ Nimero 22 Ishimwe Noriella) ni we nshyigikiye,..impamvu nagendeyeho ni ubuhamya bwe bwiza, iwabo ni abavandimwe ni inshuti zanjye, ikindi afite abafana. Numva ari we wazahagararira igihugu akaba Miss Rwanda 2018 kuko afite imico myiza, afite igikundiro. Ndi kumusengera, nizeye ko azaba Miss Rwanda, ndabyizeye mu mutima kandi kwizera kurarema”.
Yakomeje agira ati “Iyo Imana ivuganye n’umuntu ikintu ni we mvugisha akazitangira ubuhamya, ubutumwa bw’Imana si ngombwa kubutanga ku karubanda, niba hari ibyo Imana yambwiye ndimo gusenga sinabitangaza. Mfite uburyo mvugana n’Imana.
- Eho hazarara hamenyekanye uwwegukanye Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018
Kuri ubu buri wese aribaza ikibazo kigira kiti “Hagati ya Umunyana Shanitah ushyigikiwe na Bishop Rugagi ndetse na Rev. Kayumba ushyigikiye Ishimwe Noriella ninde usenga Bayari ? ibi bikaba biramenyekana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.