Igice cya [11] havuga inkuru z’intambara uburyo umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Imana JOSHUA yarwanye intambara akarwanya abami bari bishyize hamwe kugirango barwanye ubwoko bw’Uwiteka Imana ikiranuka ariko barangiye batsinzwe urugamba maze igihugu cyabo Uwiteka akigabira ubwoko bwayo bwa Israeli.
Igice cya [12] havuga intambara yabereye mu majyepfo ya CANNAN,barangije iyo ntambara yo majyepfo bahise bakomerezaho batangira iyindi yo mu burasira zuba,barayirwanye batsinda abami cumin a batandatu [16]
Umwami w’IYERICHO,Umwami wa AI,hafi y’IBETHEL,Umwami w’IYERUSALEM,Umwami w’HEBRON,Umwami wa JARMUTH,Umwami w’LACHISH,Umwami wa EGLON,Umwami wa GEZER,Umwami wa DEBIR,Umwami wa GEDER,Umwami wa HORMAH,Umwami wa ARAD,Umwami wa LIBNAH,Umwami w’Adullam,Umwami wa Makkedah,Umwami w’BETHEL,Umwami wa TAPPUAH,Umwami w’HEPHER,Umwami w’APHEK,Umwami wa LASHARON,Umwami wa madon,Umwami wa HAZOR,Umwami wa SHIMRON-meron,Umwami w’ACSHAPH,Umwami wa TAANAH,Umwami wa MEGIDDO,Umwami wa KEDESH,Umwami wa JOKNEAM muri CARMEL,Umwami wa DOR mu murwa wa NAPHOTH-dor,Umwami wa GOYIM muri GILGAL,Umwami wa TIRZAH aba bami bose niko batsinzwe n’ubwoko bw’Uhoraho bwa Israel.
Igice cya [13] havuga itangwa rya gakondo buri muryango wa Israel wahawe gakondo yawo,ariko JOSHUA yaje kwima gakondo umugaragu w’Uwiteka bafatanije urugamba ndetse bakaba barajyanye kujya gutata igihugu cya CANNAN KAREBO nyuma y’imyaka [7] barwana na banzi babo ubwo bari bamaze kwinjira muri gakondo ya masezerano barabatsinda nibwo yatangiye gutanga imigabane ya gakondo y’uwiteka ihabwa ubwoko bw’Uhoraho.
Igice cya [14] havuga ko ABALEWI hamwe na CAREB,batigeze bahabwa imigabane yabo ariko abalewi bo bari barahawe imigabane yo kugabura iby’Uwiteka.Ibijyanye nibutaka ntabwo byari ibyabo,ahubwo imiryango yose ya Israel uko ari [11] bagombaga kuzajya bazana kimwe cy’icumi na mature kugirango babasengere Imana babeho mu mahoro ndetse bahabwe umugisha.Ndibutsa ko umuryango wa balewi ugizwe nabakomoka kuri MOSES na Aaron nibo bitwa abalewi.
Umva amagambo ababaje kandi ateye agahinda CALEB yavugiye imbere ya JOSHUA ayoboye abagize umuryango wa YUDA,ibuka uko Uwiteka yavuze ubwo yavugiraga mu mugaragu we MOSES ubwo twari I KEDESH y’IBARNEA,narimfite imyaka [40] ubwo umugaragu w’Uhoraho yanyoherezaga kujya gutata igihugu,kandi naragarutse ntanga amakuru meza afatika,nyamara bene data twajyanye bagarutse bakura abantu imtima niyompamvu mugaragu w’Uwiteka Moses yansezeranije kuzahabwa umugabane muri gakondo y’ubwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nk’uko ubibona dore hashize imyaka [45] umugaragu w’Uwiteka avuze aya magambo nyamara imbaraga narimfite ubwo narimfite imyaka [40] nanubu nizo ngifte,uyu munsi mfite [85] nyamara ndacyakomeye!
None dore watanze imigabane nyamara njyewe ntacyo wampaye,ndakwinginze ngo unyemerere umpe uburenganzira njye kurwanya bariya banaki bahungiye mu misozi kuko nzi neza yuko Uhoraho Uwiteka Imana ya MOSES itazabura kubana nanjye nuko JOSHUA aramwemerera amuha uburenganzira CALEB ajya gutangira indi ntambara kandi ntabwo JOSHUA yigeze ayimufasha nk’uko yamushije aragenda abana n’Uwiteka ararwana aranesha.Uwiteka amuha umugisha nyamara abantu mu bandi sibeza ngirango ubu abagande nabatanzania cyangwa abarundi bafashije FPR intambara ibi bashobora kubyumva neza cyane kuko birukanywe ntacyo bahawe nyamara barafashije kurwana intambara ndetse bamwe banayiguyemo.
Tekereza uburyo ushobora gufasha umuntu mugatangira intambara runaka cyangwa se itorero runaka mwamara kugera kumusaruro akakwirukana mugatandukana ukajya gutangira ubundi buzima.Ubwo buhemu mwibwira yuko Uwiteka atabubona?Ubwo se ko CALEB agize Imana akabana n’Uhoraho akamugirirraho umugisha iyo Imana itaza kubana nawe yari kuba uwande?Nibangahe wahemukiye muri ubwo buryo?Nibangahe baguhemukiye muri ubwo buryo?Ese imanza z’Uhoraho uzazikizwa niki?Ubwo buhemu,uwo muvumo uzawukizwa niki?Wibwira yuko watunganiwe nibyo kumaso ya bantu bisa naho watunganiwe,ariko imbere y’Uhoraho urumuhemu!!!
Igice cya [15] havuga uburyo CALEB amaze gufatanya numuryango wa YUDA,bagafata imisozi abanaki bari bahungiyemo,Uhoraho yategetse JOSHUA amaubwira yuko abayuda bakwiye guha igice cyitwa cya gakondo ye ahitwa KIARITH-ARBA,ubwo CALEB umugabo w’Imana aba abonye gakondo ye gutyo!
Hari benshi bizeye Umwami wabakiranutsi “Kristo” kandi babaye abizerwa,ushobora kuba uri muri abo bantu,mbese utekereza ute?Nimba udafite gakondo (aho urambika umutwe) wumva bizagenda gute kugirango uzayigereho?Nimba udashatse mu maso h’Uwiteka Imana ya bakiranutsi? Jyewe maze kumenya yuko Uhoraho ari we utanga gakondo nibwo natangiye gushaka mu mas h’Uwiteka Imana ariko nabikoraga mubinga ryanjye ntawe mbibwiye,maze Uhoraho arambwira ati,humura nzaguha gakondo izakubera umwandu wawe.
Abantu benshi biringira imbaraga zabo na maboko yabo,kuzageza igihe basaziye ntacyo barageraho,ariko iyo usabye Uhoraho ko agucira imaza zitabera,kandi akaguha gakondo yawe,ndakubwiz’ukuri,azaruka ari uko akugiriye neza.Abantu benshi biringira ubwenge bwabo,bagashaka uburyo berekeza mu mahanga ya kure bibwira yuko bashobora kuzahabona umugisha,ariko har’igihe bamara kugerayo,bagasanga ibyo bibwiraga binyuranye nuko babitekerezaga.
Tekereza nka bantu bagiye kwirukanwa muri America bagera kuri miliyoni [2] batagira ibyangombwa,nyamara bahabaye igihe kitari gito,bashaka ubuzima.Ndetse bari baranabubonye,ubu se nibamara kwirukanwa bakagaruka aho bibwiraga ko,batazagaruka bizagenda gute?Ndababwiz’ukuri igihe ki kinyoma kirimo kugera kwiherezo!Bwira Uhoraho aguhe gakondo kandi niyumva gusenga kwawe,ntakabuza ntazabura ku kugirira neza.
Tekereza bene wacu twafatanije gushaka igihugu bamara ku kibona bakatubera nka JOSHUA bakatwima imigabane ya gakondo,ahubwo gakondo yose bakayigarurira.Maze babona aho barambika umusaya naho twebwe dukomeza kurindagira,reba ubutunzi birundikanijeho kugeza magingo aya,babuze naho babushyira kuko bwababanye bwinshi none bagiye kubusiga.Ubwo se byabamariye iki?Niho rero mu gitabo cy’UMUBWIRIZA cyanditswe n’Umwami SALOMON,yaravuze ngo,ubutunzi bw’abakire buribwa na bakene bataburuhiye.
Utekereza ko miliyari zigera kuri [400] z’amafaranga y’uRwanda umwakagara yibitseho,namara kuva kubutegetsi,zizaba izande?wibwira ko hari umwana we uzazigiraho uruhare.Ahubwo se intambara ibasatiriye izabasiga?Urabona se ibyo yaruhiye byose yaba amazu,amafaranga,amadege,nibindi byinshi bitazaribwa nabatarabiruhiye!?
Wowe shaka mu maso h’Uhoraho umusabe aguhe ubutabera kandi aguhe gakondo yawe,kugirango ubone kuruhuka nk’uko Israel barangije intambara bahawe gakondo kandi bahabwa ituze bararuhuka nyuma y’imyaka myinshi bahanganye nabanzi babo kugirango babone gakondo izababera umwandu!
Igice cya [16] kugeza igice cya [21] aho hose havuga uburyo buri muryango wahawe gakondo yawo,nimbago zayo,kugeza ku miryango yari yarasigaye hakurya ya JORDAN imaze gufasha bene wabo kubona gakondo isubirayo isiga yubatse igicaniro cy’urwibutso hakuno ya JORDAN ruzibutsa abana babo icyo bapfana nabo hakurya!!!
Hagaragaramo amazu yubakiwe abatambyi aribo BALEWI bazajya babatambira ibitambo imbere y’Uwiteka Imana.Babahaye nimijyi yabo (Centre) bigengaho iyo niyo gakondo bahawe kugirango bashobore gutunganya umurimo w’Uhoraho bafite uburuhukiro aho baruhukira badahagaritse umutima.Umuntu wubaha Imana,ahabwa gakondo kandi agahabwa ihumure kugirango azayibemo mu mahoro adafite abanzi hirya no hino.
Igice cya [22] kugeza [24] ari nacyo gice cya nyuma cya JOSHUA avuga uburyo JOSHUA yahamagariye imiryango yose ya Israel abayikuriye bose akabibutsa uburyo Uwiteka yabanye nabo,nuko yagendanye nabo kandi ko yabagiriye neza.Abibutsa yuko bakwiye gusubiramo amasezerano bakarahirira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ko batazamuhemukira bakica amategeko ye.Abibutsa intambara barwanye ubwo JOSHUA yaramaze kugera muzabukuru amaze gusaza,abasaba kwita cyane ku mategeko bahawe n’Uwiteka Imana kugrango bazabashe kuramira muri gakondo bahaweho umwandu.
Nawe uyu munsi ushobora kuba ushaje,mbese niki usigiye abagukomokaho?Nimba utarigeze wubaha Uwiteka,wibwira yuko bazamwubaha utarigeze ubabera urugero rwiza?Niki wakoze kurangiza abanzi bawe kugirango abakomokaho batazagwa mu mutego wabo?Niki Uhoraho yaba yaravuganye nawe?Nibyo ubasigiye ubutunzi buhagije,ariko se waba uzi yuko bushobora kuyoyoka akanya gato bagasagara amara masa! Ubasigiye abanzi bawe,wongereho na banzi babo iyo ntambara usize urumva ingana iki?Ese bazayishobora niba badashobojwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo!?
Ese wowe iherezo ryawe nirihe?ushaje warekeza hehe?Ugiye kwande?Ikuzimu kwa nyamutezi niho ugiye?igihe cyose wabayeho niki wakoreye Uwiteka ku buryo yazakwakira akagushyira mu bandi bakiranutse?Niyihe mirimo wakoze izaguherekeza?Abantu warenganije kubera ubutunzi bwawe ugakoresha imbaraga zawe zose kuko batari bafite kirengera,waba warabasabye imbabazi?Ubwo se nib anta cyo wakoze warashatse kugaragaza imbaraga nk’umwakagara,amaherezo yawe urabona atari ikuzimu kwa nyamutezi aho inkozi zose ziruhukira zigategereza kuzacirwa urubanza rwabazima na bapfuye!
Umwakagara agiye kuva kubutegetsi,yaguoresheje kwica abantu nawe uremera,ubwo se uzihanira hehe?Nuramuka urokotse uzacirwa urubanza wenda bagukatire Burundi y’umwihariko wakatiye abandi,ubwo koko urabona warakoze iki?Hanyuma se ubwo wakoraga ibyo,watekerezaga iki?Ko umwakagara yigendeye se uzafashwa nande kandi niyo azakuba ahari ko atagufasha urumva wararuhiye iki?You have to think your future before leave this world!Ubwo se uzavuga ngo ntiwamenye ikiza nikibi?Uzavuga se wakoreshejwe kumbaraga za leta?Uzavuga ko utaruzi Imana?Cyangwa utaruzi ibyo wakoraga?Niki uzireguza ko akaba kabaye kandi kakubayeho byose bizashyirwa imbere yawe uko bingana ukazabura icyo wireguza?
Ubutunzi washakaga ugiye kubusiga,kuko umuyaga ubuhuha uraje kandi wihuta aho ugiye kwisanga ntacyo bukumariye kuko abagiye kugukuraho ubwo butunzi amaso yabo nibwo arangamiye!Nuko rero hama hamwe uhure nibyo witeganirije kuko ariwo mugabane wawe wishakiye ubwo twashakaga mu maso h’Uwiteka wowe warukomeye cyane udashobora no gusenga ngo ushimire iyo Mana yanatumye ugera ahongaho hama hamwe urwishigishiye ararusoma!!!
Reka rero tuzahurire mu gitabo cy’abacamanza kuko igitabo cya JOSHUA turakirangije twizere yuko mwafashijwe,kandi hari inigisho mwashoboye gukuramo kuko ibi tubikorana umutima ukunze kugirango ubashe gusobanukirwa ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Reka tubashimire mwebwe mwese twabanye muri iki kigisho ubwo rero nahubutaha mu bacamanza mwarikumwe n’Umuhanuzi Uhoraho Uwiteka abane namwe.
Umuhanuzi:Majeshi Leon
Save
