Home News Dr.Rudasingwa Theogene ahisemo gukorera kigali?Cyangwa ubuhanuzi bubageze ahaga?

Dr.Rudasingwa Theogene ahisemo gukorera kigali?Cyangwa ubuhanuzi bubageze ahaga?

0

Amakuru aturuka i kigali muri za magigiri z’umwakagara aravuga yuko,umwakagara yashoboye gutsinda igitego cyo gutandukanya abari abasangirangendo Gen.Nyamwasa na Dr.Rudasingwa uzwi cyane nkiryarya akaba n’umuntu ukorera kujisho wareba nabi akaguca murihumye.Amakuru avuga yuko mbere yuko atandukana na Gen.Nyamwsa yabanje kwemeranya na Kigali muribuka ubwo twabagezagaho inkuru yavugaga yuko RNC iri mu mishyikirano na Kigali.

Ubuhanuzi bukomeje kwesura imihigo yayo busohora uko bucyeye,nibyabindi Ijambo ry’Uhoraho ryavuze ko,nta murepubulike uzongera gutegeka igihugu kuko bakoze ibizira imbere y’Uhoraho.Abanyarwanda rero mushatse mukwiye kwimera yuko Uhoraho ariwe uyobora gakondo ya bakiranutsi kuko nyuma yo kugaragaza ikinyoma cyakoreshwaga na RNC biyitirira Umwami babuze icyo bavuga none bahisemo kwirira intonorano z’umwakagara.

Gen.Nyamwasa yaje kubyanga maze Dr.Rudasingwa wari wamaze kwakira intonorano ahitamo gutandukana na Gen.Nyamwasa Kayumba kugirango yibenere indonke ubungubu akaba afite inshingano z’ukuburizamo ishyaka RNC kugirango icike intege zayo nk’uko byatangajwe na radio ijwi ry’America.Ahoze ari inyabumwe Jenerali Kayumba Nyamwasa na Dogiteri Theogene Rudasingwa bararebana ay’ingwe

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu mahanga RNC-Ihuriro Nyarwanda ryacitsemo ibike hagati y’abakurikira Dogiteri Theogene Rudasingwa wari usanzwe ari umuhuzabikorwa w’iryo shyaka na Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza bimwe mu bibazo abagize iryo shyaka bamazemo iminsi, Rudasingwa yavuze ko bibaye ngombwa ko Ihuriro Nyarwanda RNC ryivugurura mu mizi kugirango rigarure agaciro karyo no kwizerwa, rikaba ryafashe izina ry’“IHURIRO RISHYA”.

Nkuko tubikesha itangazo Radiyo Ijwi ry’Amerika ifitiye kopi, abagize Ihuriro Rishya bashyizeho komite mfatakibanza igizwe na Dr. Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera.

Iyo komite izaba ishinzwe gukurikirana ibikorwa byose by’Ihuriro Rishya mu gihe cy’iminsi itarenga 30. Iryo tangazo kandi rivuga ko bitandukanije na Jenerali Kayumba Nyamwasa n’abayoboke be na bwamwe mu bagize biro ya komite nyobozi bahisemo gukurikira ibyo yishakiye.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’abo bagabo bombi ariko ntirashobora kubabona ku matelefoni yabo kugeze ubu.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar