April 3, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo abasangirangendo b’umwakagara bagiye guhungira mu butayu,ariko ubwo butayu nabonye sibwabundi nsanzwe mbona,kuko bwo bwari buvangavanze ubutayu bugufiya nuburebure byose byasaga nibifatanye byibuze muri ubwo butayu bugufiya barimo harimo nibihuru byo kwihishamo ariko umuntu unyuzeho akababona umugongo n’umutwe.
Mbona Col.DAN Munyuza yihishe muri icyo gihuru gherereye muri ubwo butayu hamwe nabagenzi be,mbona bakoreye inama muri icyo gihuru inama yo guca ibihanga abo bahunganye cyane cyane abo bakoresheje mubwicanyi bwa bantu batandukanye kugirango batazamena amabanga hakazavamo ibimenyetso byo kubshinja mu nkiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda.
Nerekwa ko nta handi hantu bazabona ho kwihisha mu isi ya bazima ngo bahunge ubwicanyi bakoreye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ikibi zakoze izira imbere y’Uwiteka Imana nazo azazirwanya kuzageza azimazeho niko Uwiteka avuga.
Bazahungira mu majyepfo Uwiteka azabasangayo,nibahungira amajyaruguru naho azabasangayo,nibajya IKUSI,naho azabasangayo,nibajya IKASKAZIN,naho azabasangayo.Uwiteka azabatoteza kurusha uko batoteje abantu be,baziheba kandi bazicuza mu mitima yabo yuko ibyo bakoze bitari bikwiye kandi nubwo bazicuza ntabwo bazemera icyaha cyabo nugukiranirwa kwabo niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amaraso ararira kubutaka,kandi akomeje kurira atabaza Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ngo ace imanza zitabera,kugirango nayo ahabwe ubutabera kuko yamennye mu buryo budakwiriye igihe cyayo cyo kumeneka kitari cyagera niko Uwiteka avuga.Itangiriro 4:9-10
Njyanwa mu iyerekwa mbona turi muri gakondo igihugu cyarabonye ihumure,nerekwa abanyamadini batandukanye batangira gucuruza ijambo ry’imana kandi buri dini ryiyita ryiza kurusha ayandi yose.
Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara namara gukurwa ku ngoma,hazaza amadini nutudini kandi bose bazaba bazanywe nugucuruza ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana.Ariko icyiza Uwiteka nawe icyo azaba ahari kugirango ayo madini ayacire imanza zitabera kugirango acirweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo ariyo Mana nkorera uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi amaze igihe aguhigira hasi no hejuru,ariko ntutinye cyangwa ngo uhagarike umutima kuko iyakurinze mu bapfilisitia ninayo yakomeje ku kulindira mu gihugu cy’ibabylon kugeza magingo aya.Dore uhoraho akomeje kuguhisha mu mababa ye,kuko yavuze ngo uzaba mubwihisho bw’Uwiteka,azaba mubwihisho bwisumba byse!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini imitima yabo yagiye mu mitwe barimo gusenga amasengesho yimfabusa adashobora gusubizwa,bavuze yuko ngo bazasenga Imana bagahagarika ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana bwahanuwe n’Umuhanuzi AINESHA Majeshi Leon.
None bamaze kubona amakuru avuga yuko ngo intambara igiye gutangira,imitima yabakutse ntawugisinzira,basigaye birirwa mutunama bashakisha igisubizo bakakibura none byabayobeye bamwe baratekereza guhunaga mbere yuko intambara itangira bagatinya ko bazafatirwa kumipaka babazwa aho bagiye.Batekereza gutegereza intambara nabyo bikaba ikindi kibazo none baheze hagati nkururimi babuze intama nibyuma uko niko Uwiteka avuga.
Dore biringiye Umwakagara bavuga yuko ngo yashyizweho n’Uhoraho Uwiteka Imana,ndetse bararengera bamwita umugaragu w’Uwiteka(Moses)banga kwemera yuko atagiyeho mubushake bw’umwanzi,ahubwo bakirirwa bavuga ko ngo yagiyeho mubushake bw’Imana none Imana irivuguruza uwo yasize amavuta ikamushyira ku ngoma,ninayo igaruka ikamukuraho?Niko Uwiteka abaza!Nuko rero muhame hamwe mwumve icyanga cyibyo mwakoreye kandi munategereze kuzacirwa imanza zanyuma zo mu Ijuru kubera gukiranirwa kwanyu.
Save
