
Umushinjacyaha yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umusirikare w’ipeti rya koloneli muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yatawe muri yombi bijyanye n’iyicwa rw’impuguke ebyiri z’umuryango w’abibumbye akaba abaye uwa mbere wo mu nzego z’umutekano za Kongo utawe muri yombi.
Zaida Catalán,wakomokaga muri Suède, na Michael Sharp, wakomokaga muri Leta Zunze Ubumwez’Amerika, bishwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize wa 2017.
Barimo bakora iperereza ku makuru yavugaga ku bwicanyi ndenga kamere bwabaye mugihe cy’amakimbirane yo mu ntara ya Kasai, hagati y’ingabo za Kongo n’umutwew’inyeshyamba wa Kamwina Nsapu.
Ebola yo muri Kongo ni’iya kabiri ikaze cyane ibayeho mu mateka’
Abahoze muri FDLR,birukanwe na Kongo, bakomeje gutaha mu Rwanda
Umukandida ushyigikiwe naPerezida Kabila yiyamamaje imburagihe
Ku ikubitiro, abategetsi ba Kongo begetse ubwo bwicanyi ku nyeshyamba zaKamwina Nsapu, bata muri yombi abarwanyi babarirwa mu macumi nuko babashinjakugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Nyuma leta ya Kongo yaje gutangaza koitakuraho ko bishoboka ko intasi zayo zaba zarabugizemo uruhare.
Timothée Mukuntu, umushinjacyaha uyoboye iyi dosiye, ku wa gatanu yabwiyeReuters ko Koloneli Jean de Dieu Mambweni yatawe muri yombi ariko ko nta byahaarashinjwa ku mugaragaro.
Reuters yagerageje guhamagara Koloneli Mambweni kuri telefone ye izwi arikontiyacamo, kandi ntibyahise bimenyekana niba yaba yari afite umwunganizi mumategeko. Mu bihe byashize, Koloneli Mambweni yahakanye avuga ko nta ruhare naruto yagize mu rupfu rwa Sharp na Catalán bari impuguke za ONU.
Umushinjacyaha yavuze ko Koloneli Mambweni yatawe muri yombi nyuma y’iburanisharyabaye ku wa kane rya bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba wa Kamwina Nsapu.
Amajwi yafashwe
Abanyamategeko bo ku ruhande rw’ubwunganizi bavuze ko mu iburanisha ryo ku wakane ryabereye mu mujyi wa Kananga rwagati muri Kongo, abashinjacyahabumvishije urukiko amajwi yafashwe bavuga ko yumvikanamo Koloneli Mambweniakorana inama n’izo zari impuguke za ONU iminsi ibiri mbere y’urupfu rwazo.
Abanyamategeko babiri b’ubwunganizi babwiye Reuters ko muri ayo majwi yafashwena Catalán, Koloneli Mambweni yumvikana aha izo zari impuguke za ONU nimero yatelefone y’umusemuzi wo kwifashisha mu gihe bari kuba bari mu rugendo rwaborw’akazi aho i Kasai.
Bavuze ko nyuma Koloneli Mambweni yumvikana ahamagara uwo musemuzi ubwe.
Mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko, KoloneliMambweni yahakanye avuga ko atigeze ahuza izo zari impuguke za ONU n’umusemuzicyangwa ngo agire uruhare urwo ari rwo rwose mu rugendo rw’akazi zateguragacyangwa mu rupfu rwazo.
Trésor Kabangu, umunyamategeko wo ku ruhande rw’ubwunganizi, yavuze ko itsindarye ryanasabye urukiko guhamagaza Emmanuel Ramazani Shadary, wari minisitiriw’ubutegetsi bw’igihugu wa Kongo icyo gihe ubwo bwicanyi bwakorwaga.
Yavuze ko itsinda rye ryifuza ko Bwana Shadary asobanurira urukiko ku biganiroyagiranye n’abahagarariye umutwe w’inyeshyamba wa Kamwina Nsapu.
Bwana Shadary ubu ni we mukandida Perezida Joseph Kabila wa Kongo yifuza koyamusimbura ku butegetsi, mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.
Umuvugizi wa Bwana Shadary ntabwo yahise asubiza ku busabe bwo kugira icyoavuga ku byo uwo ahagarariye avugwaho.