Home News BISHOP RUGAGI:Ubu ngiye kuzazana indi modoka iyirenzeho, ndetse n’indege namaze kubaza abamvuga...

BISHOP RUGAGI:Ubu ngiye kuzazana indi modoka iyirenzeho, ndetse n’indege namaze kubaza abamvuga bazahora!

0

Umushumba w’ itorero Abacunguwe Bishop Innocent Rugagi warumaze iminsi yaragiye mu bihugu by’Uburayi gusangiza abanyarwanda bariyo impano yahawe yo gukora ibitangaza , akanabonerayo umugisha wo guhabwa impano y’imodoka, yatangaje ko uretse kuzana indi modoka afite gahunda yo kuzana indege mu Rwanda.

Bishop Rugagi nyuma yo guhabwa urufunguzo rw’imodoka, yatangaje ko bitamutunguye kuko byose ari ibihembo by’Imana akorera kandi ko ikirenze ho afite ikindi kintu yasezeranyijwe n’Imana kiri mu nzira kiza.

Bishop Rugagi yagize ati: “ Ntabwo umukozi w’Imana ariwe ukwiye kuba insuzugurwa ngo agaragare nabi, ahubwo niwe ukwiye kubaho neza kurusha abandi bose kuko Imana ihemba neza. Muvuga Ranger Rover ? Ubu ngiye kuzazana indi modoka iyirenzeho, ndetse n’indege namaze kubaza ibiciro byayo. Mutegereze gato gusa.”

Yakomeje avuga uburyo bwo kuba yaraherewe urufunguzo rw’imodoka imbere y’imbaga y’abakirisito ko ntakidasanzwe kirimo , kuko ari igihembo cy’Imana yamugeneye kuko nawe yigeze kubikora.

Aya magambo Bishop yayagarutseho ashaka kwibutsa abantu uko Imana yamwituye bidatinze nawe ibyo yakoreye mugenzi we Bishop Karebu wo mu gihugu cya Congo, ubwo yamuhaga imodoka kuko yamubwiye ko yayikunze.

Ubwo byari kuwa kane tariki 17 Kanama 2017 nibwo Bishop Karebu yakiriye impano ye yari yaremerewe na Bishop Rugagi Innocent.

Imodoka ya Bishop Rugagi ifite ikirango cya 777 avuga ko uyu mubare ari ikimenyetso cya Yesu Kiristu nk’ uko Satani afite 666 .

Imodoka ya Bishop Rugagi ifite ikirango cya 777 avuga ko uyu mubare ari ikimenyetso cya Yesu Kiristu nk’ uko Satani afite 666 .

Imodoka yaguzwe na Bishop Rugagi Innocent

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar