Ku itariki ya 24 Gashyantare 2015 nibwo itangazo ryashyizweho umukono na ministiri w’intebe
Bwana Murekezi Anastase ryakwirakwiye hirya no hino mu bitangazamakuru aho ryavugagako.
Amb. Joseph Habineza atakiri ministiri w’umuco na siporo ndetse bahita banatangaza ko
yasimbuwe na Uwacu Julienne ubusanzwe wari umudepite mu nteko ishingamategeko,
nyamara hari hashize igihe gito Amb. Habineza agarutse kuri uwo mwanya aho yari avuye mu
gihugu cya Nigeriya aho yarahagarariye u Rwanda.
Amb.Joseph Habineza ni muntu ki ubusanzwe?
uyu mugabo yatangiye kumvikana mu ruhando rwa politike mu Rwanda ahagana mu myaka ya
za 2005 aho yaramaze gusimbura Robert Bayigamba kuri uwo mwanya wa minisitiri wa siporo
mu 2004, uyu mugabo yaje kuvugisha abantu benshi amangambure bamwe bakamwishimira
abandi bakamunenga.
uyu mugabo abapfapfa baramwishimiye cyane cyane ab’urubyiruko n’abandi nka we
basaziye ubusa, naho abandi benshi bakomeye ku muco baramunenga kubera imyitwarire
idasanzwe irimo kwiyandarika mu businzi no mu buhehesi kugeza nubwo hasohotse amafoto
y’urukozasoni ari kumwe n’abana b’abangavu ndetse bikaba binavugwa ko atabana n’umugore
we kubera izo ngeso ze z’akamaramaza ku mugani w’abarundi ariko ayo magambo yose ntacyo
yigeze abwira umwakagara kubera zimwe mu mpamvu tugiye kubavira imuzi.
Nubwo uyu mugabo yari afite igikundiro n’ijambo cyane cyane mu tubari aho akunda
kugorobereza ndetse akanakundwa n’abari b’u Rwanda kubera ko atanga agatubutse
akanasengera ndetse n’amagambo yuje amashyengo ariko ku rundi ruhandande nta gikundiro
yari afite muri bagenzi be b’abayobozi cyane mu basirikare kuko yarazwiho kutagira ibanga
keretse icyo yibagiwe aho bivugwa ko yashyiraga amakuru nako amagambo umwakagara
yitwikiriye ko agira amashyengo bigatuma bamwe mu bayobozi bagubwa nabi nubutegetsi
bw’Abega ngirango muzi uburyo Mugorewera Drocella yakuwe ku mugati biturutse ku kiganirio
yari yagiranye na Habineza.
Ese uyu mugabo ko yari umutoni wa Kagame amuzizije iki?
Ntawahita yemeza ijana ku rindi icyo uyu mugabo yazize ariko hari bimwe umuntu yakeka dore
ko Kagame impamvu aziza abantu zingana ururo, muri make uyu mugabo warumaze iminsi mu
gihugu cya Nigeriya akigaruka ku butaka bw’u Rwanda yakiranywe impundu nyinshi na rubanda
induru ziravuga kugeza naho Habineza ubwe yivugiye ko badakwiye kumufata nka Mesiya waje
yishimiwe na rubanda hanyuma bakaza kumubamba naho ubwo yarimo aca amarenga bisa
naho yari afite icyo yishinja kandi rero abazi uyu Kagame ka Rutagambwa yanga urunuka irindi
zina rivugwa ritari irye iyo yaba impamvu ya mbere itatuma Kagame amurebera izuba ikindi
Habineza ashobora kuzira nuko yihakanye FPR izuba riva aho yavuzeko nta shyaka cyangwa
se umutwe wa politike abarizwamo ndetse ko atigeze yifuza kuba yaba minisitiri ahubwo gusa
ari Kagame wamugiriye ikizere akamuha kuyobora minisiteri naho ubu ntiyigeze abyifuza
byumvikana ko ayo magambo adashobora gushimisha Kagame.
ikindi nuko abo mu gatsiko bakekaga ko Habineza ashobora kuba yaragiranaga imishyikirano
n’abantu bo hanze batavuga rumwe na FPR cyane abo muri RNC ariko ntawemenya koko niba
Habineza yaba yarigeze kugirana ibiganiro nabanti bo muri RNC.
Abakurikiranira hafi uyu Habineza bemeza ko nta kibazo kweguzwa ku buyobozi byamuteye
dore afite n’agatubutse ahubwo bakaba baramuhaye rugari ngo yigire mu maraha ye nta
wumuhagaze hejuru ariko ararye ari menge kuko nkuko nawe abizi Kagame ni nk’intare ijyenda
yivuga ishaka uwo yaconcomeraho umujinya.
Gusa na none andi makuru ikinyamakuru inyangenewss gifite aturuka ahantu hizewe nuko hari
abandi bantu barimo gupangirwa barimo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage