Inkuru yatangajwe n’igitangza makuru cyo muri Kenya cyitwa Citizen TV,cyatangaje inkuru y’uRwanda umunsi abaturage bafashwe kugahato bagashyikiriza inyandiko yabaturage bagera kuri milioni (3) basinyishijwe ku ngufu za leta y’umwakagara ngo basabe abe ariwe uzongera kwiyamamaza ku nshuro ya lll,nyuma yuko abashingamateka bazaba bemeye ubusabe bw’Abaturage basinyishijwe kungufu ngo inteko nshingamategeko ihindure ingingo y’101 ibuza umwakagara kongera kwiyamamaza.
Icyo gitangaza makuru cyavuze yuko amakuru afite gihamya,avuga ko ngo umwakagara aribyo yigira ko ngo adashaka kongera gutegeka ngo cyeretse abaturage nibaramuka babisabye hanyuma inteko nshingamategeko ikemera ubusabe bwabo ngo ahongaho ashobora kwemera kongera gutegeka
Icyo gitangaza makuru cyanenze cyane uburyo abayobozi ba karere k’Africa y’uburasira zuba EAC,uburyo bakomeje kwica amategeko nkana kubera kugundira ubutegetsi,barangije amakuru bavuga yuko kagame ngo ntaho ataniye na Nkurunziza wateje akavuyo mu gihugu cye kugeza aho abantu bagera kuri (30) bahasiga ubuzima
Amahanga akomeje gukurikiranira hafi cyane ibikorwa by’amatora yo mu burundi no mu rwanda,dore ko inama ya ONU yahuje ibihungu byose byo ku isi yabereye Washington umwaka ushize Obama yari yasabye umwkagara hamwe na Nkurunziza na Kabila ko batazahirahira ngo bahindure itegeko nshinga ribabuza kongera kwiyamamaza
Ariko baranze bavunira ibiti mu matwi none reba ingaruka y’intumva ibyara amahari,dore abarundi babaye impehe,hasigaye gato abanyarwanda nabo bikaba uko,ariko nibe nabarundi babonye uko bakiza amagara yabo nubwo korera ibagerereye
Abanyarwanda bo indege zizaba zibari hejuru ubanza ntawuzabona uko ahungisha ubugingo bwe,intambara ya Rucunshu irarimbanije cyane itegurwa ,naha Mariya n’umuhungu we,naho ubundi ubanza igihuru kigiye kuvamo igihunyira