Home News Batatu mu (nteko) y’ibwami bw’uRwanda, binjira mu butayu!Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2017,nta...

Batatu mu (nteko) y’ibwami bw’uRwanda, binjira mu butayu!Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2017,nta bwo akibaye!!?

0

July 12, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo batatu bari mu nteko y’ibwami bw’uRwanda bakorera mu buhungiro,bakaba bakorana n’umugambanyi GakwayaJean Marie warushinzwe kuzarundura ubwami bw’uRwanda burundu akoresheje intonorano.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,injira mu butayu bugufiya maze ngire ibyo nkwiyerekera.

  • Ndamanuka nerekeza mu butayu bugufiya nerekwa ibintu bigoye gusobanurira ubwenge bwa muntu,mbona amadoka [3] aparitse mu butayu bwo hejuru bwa etage (Igorofa) ariko muri bwabutayu bugufiya nyine.Maze ndabwirwa ngo,izo modoka ubonye ni batatu bari mu nteko y’ubwami bw’uRwanda bari bashinzwe gusenya ubwami bw’uRwanda bamaze gufata intonorano bakaba bakorana na Gakwaya Jean Marie umugambanyi mukuru w’umwakagara bakaba bari hafi kurundura Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

None Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ahisemo kubashyira ahagaragara kugirango ibwami bakore igenzura barebe ko bihura n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Imilimo bakoraga yo gufasha Umwami w’uRwanda kumugira inama ibaye ihagaze (Pending) mu gihe bagiye gukorwaho iperereza ni uko Uwiteka avuga.

  • Inkomoko y’ubukene!

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira,riti,mwana w’umunutu,burira abantu banjye,ubabwire uti,kuzinzika inzika ukarenzaho bitera ubukene kuko ar’ikizira k’Uhoraho.Ndabwirwa ngo,ushobora kubabarira umuntu wese wakugiriye nabi haba yagusabye imbabazi cyangwa atazigusabye!Iighe cyose waba wiyiziho ubumana uko niko Uwiteka avuga.Umuntu w’Imana ajya ategereza Uwiteka akaba ari we,umuha ubutabera,kuko ari we Mana yawe,ariko iyo utangiye kwitura ukirwanirira kandi uvuga yuko wubaha Imana,uba ugenje ukubiri nibyo wizeye cyangwa ibyo wemera uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho uti,uzagenza gutyo,azaba anyuranije n’ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

  • Uhereye none ntimuzongere kwirwanirira kuko Uhoraho yahagurukiye imanza zitabera kugirango arenganure ubwoko bwe.Ibyo bisabwe umuntu wese wikekaho kuba yubaha Imana kugirango Uhoraho akomeze ku kubera umugisha kandi bitazaguteza gutadukana n’Uhoraho kandi yaragiye gutanga umugisha kubamwubaha bose niko Uwiteka avuga.
  • Umwuka w’ikinyoma,urimbukira mu butayu bugufiya!!!

Nerekwa ihene (umwuka w’ikinyoma) mu butayu bugufiya wahagamye mu giti (ubutegetsi) kiri mu mwobo bwihishe (hole) maze ngirira impuhwe izo hene njya kuyikuramo,maze haze undi muntu waeushinzwe gukurikirana ibyayo,arambuza arambwira ngo niyabanyirayo ninyihorere igihe cyo gukurwa ntikiragera.

 

  • Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi cyane kumwakagara kuko ubutegetsi bwe bwaranzwe nikinyoma none bugeze ku iherezo ibyari bihishwe mu mwuka w’ikinyoma bigiye gushyirwa ahagaragara.Noyompamvu wabonye ziriya modoka zijyanwa mu butayu hejuru bisobanura ko,bari bihugu bikomeye ariko bitazababuza kujyanwa mu butayu bugufiya kuba bameze neza ntibibaha grant yo kutajya mu butayu kubera bagambaniye Umwami utagira icyaha yabakoreye none Uhoraho abajyanye mu butayu niko Uwiteka avuga.
  • Igihe cyo kwihana kw’abatutsi-Kazi,kirarangiye!!!

Nongera kwerekwa abagore b’Abatutsi kazi beza cyane bajyanwa mu butayu bugufiya bashaka amazi yo kumesa «Kwihana bivuzengo bazashaka kwihanira mu butayu ariko babure uko bihana nubwo bazaba babikeneye cyane»aho bari bazi iriba basanga ntarigihari ryarakamye!Maze ndabwirwa ngo “mwana w’umuntu,dore abatutsi kazi,bagiye guhura nakaga gakomeye kuko biringiye umwana w’umuntu,bananirwa kwiringira Uhoraho,none bitumye baganwa mu gihugu butayu bugufiya,kandi kwihana kwabo ntikuzashoboka kuko kuzaba kubaye igihe cyarenze bakagombye kwihana none bataragera mu gihugu cy’ubutayu nibamara kugerayo kwihana kwabo nta cyo kuzaba ku kimaze kuko bitazabagirira umuaro uko niko Uwiteka avuga.

  • Ingabo z’Umwakagara zitangwaho ibitambo!!!

Nkomeza kwerekw auburyo ingabo z’umwakagara APR/RDF bahumanijwe n’Abakagara kazi,bavanze nabandi batutsi kazi,mbona uhereye ku ipeti rya General,Colner,ukageza hasi kuri rugara,bose bategekwa nabagore ntawugifite ijambo ryo kuvuga.Nerekwa mbona barabaye nkabasazi babakiniraho bakabakoreraho ubufindo barangiza bakabatangaho igitambo.Nerekwa ingabo za RDF, cyangwa abavuye kurugerero basubizwa mu butayu bakajya bajya gushaka amazi mu butayu bakayabura.

Urubyiruko rugiye gukora ikizamini muri Kaminuza!

Mbona ko bakoze ikizamini cy’uwagatandatu wa mashuri makuru bose baragitsnida babona za diplome yuko batsinze!Maze ndabwirwa ngo,barangije uwagatandatu wa mashuri makuru ubu noneho bagiye muri Kaminuza nkuru y’uRwanda Iruhande (University) kujya kwiga gukorera Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Abarozi-Kazi

Nerekwa abagore (abarozi) barwanira isambu yabo buri muntu ashaka umugabane we.Maze abato, banyaga abakuru,numva barimo kwitotomba uburyo barumuna babo batoya babariganije.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore abanyagakondorero bagiye gusubiranamo ariko cyane cyane abashinzwe guhumanya ubwoko bw’Uwiteka nibo bagiye kubipfa kuko bari baramaze kwigabiza gakondo yose ya bakiranutsi nta muntu ukiyifiteho uruhare.None bagiye kubirwaniramo nkaza mbwa zirwanira amayezi niko Uwiteka avuga.

  • Nongera kubwirwa ngo,gakondo yahawe abadayimoni ikurwa mu maboko y’Uwiteka ishyirwa mu maboko ya Satani.None hanura uvuge uti,gakondo y’Uhoraho igarujwe mu maboko y’Uwiteka kuko bidashoboka yuko umurage w’ubwoko bw’Uwiteka washyirwa mu maboko ya bakiranirwa uko niko Uhoraho
  • Nuko rero mwana w’umuntu,ibi wanditse ubishyire ahagaragara kugirango ubwo bizasohora bazamenye yuko Umuhanuzi yarabalimo niko Uwiteka avuga.Dore uzaba umugabo wo kubashinja mu manza z’Uwiteka kuko nta bwiko bashyizweho ngo bananirwe kumenya uko gahunda ziteye ahubwo byose byashyizwe ku karubanda uko bingana kuzageza igihe cyabo cyo gucirwa imanza niko Uwiteka avuga.
  • Ijambo rirakomeza maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore umurwa mukuru w’IBABYLON witwa SHUSHAN bagiye kuzajya basoresha igishoboka nikizima kuko ubukungu bw’igihugu bugeze ahaga abantu baho bazahura nibikomeye cyane haba mu mikorere cyangwa mu buzima kugirango ijambo ryabahanuweho risohore niko Uwiteka avuga.
  • Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi zo muri gakondo ya bakiranutsi imbaraga zabo z’umwijima bakoreshaga zicirwaho iteka.Mbona abakoresha guterekereza urugimbu (inkoko) abakoresha injangwe amarozi yo guhumanya, abakoresha amarozi y’Inzoka (Ubugome bukabije) nubundi bugizi bwa nabi bwose bushoboka bwose mbona igihe cyabwo cyo kurimbuka kigeze.
  • Za magigiri n’abahoze mu ngabo bavuye kurugerero mu butayu

Nerekwa za magigiri zari zisanzwe zaratumwe gukorera hanze y’Igihugu (External) zose zihamagarwa zigarurwa muri gakondo ya bakiranutsi kugirango zongere zihabwe amabwiriza mashya.Ariko zimwe muri zo zigiye gusezererwa akazi zakoraga kubera ikibazo cy’ubukungu maze mbona babuze iyo berekera kuko ayo bakoreraga yose bayariye batizigamira bagirango niko bizahora.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera uhanurire ubwoko bw’Abahutu ububwire uti,umwakagara amaze gukora inama yo kuburimbura burundu none ababishoboye nibakize ubugingo bwabo hakiri kare kuko bazarimburwa bibagirane mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.Nuko mbona iyo mvugo abahutu batari kuyumva ahubwo bahugiye mu bintu maze ijambo ry’Uhoraho rirongera rirambwira riti,ntucike intege wongere ubahanurire kugirango batazabona impamvu bazazana imbere y’Uwiteka bamushinja kuba batarumviye ijambo rye niko Uwiteka avuga.

  • Umwakagara ntabwo azakoresha amatora 2017!!!

Nongera kwerekwa yuko umwakagara akuraho amatora yari kuzaba mu mwaka utaha,maze abantu bose baraatangara ariko abandi baravuga bati,ariko yahawe n’intekonshinga mategeko kuzayobora kuzageza muri [2034] ubwo rero nuburenganzira bwe kudakoresha amatora abatangara nabatazi icyo yakoze amatora ya yarangije cyera ubwo yahinduraga itegekonshinga akiyongeza igihe kitemewe n’itegekonshinga ryari ryaratowe na baturage muri 2003.Mbona isi yose irumiwe kuba umwakagara yanze ko haba amatora nibura ngo apfe kwiba ayo matora ariko yabaye niko Uwiteka avuga.

  • Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho ku nshuro ya [ll] ahagana mu masaha ya nimunsi,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uhoraho avuga,ntabwo umwakagara ateze kuzakoresha amatora nk’uko byari biteganijwe!!!Maze kubwirwa gutyo,nilinda kubaza impamvu izatuma adakoresha amatora kuko ubwenge bwa muntu buri gihe usanga bushaka kumenya impamvu y’ijambo ry’Uwiteka mu gihe Uhoraho aba ashaka ko twizera ijambo rye ntagushidikanya.Nuko mbyizera gutyo kuko nta jambo rituruka k’Uhoraho ngo rimanukire ubusa uko niko Uwiteka avuga.
  • Niki Richard Murefu asigiye abatutsi kazi ku ngoma y’abakagara?

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze nerekwa uwtwa Richard Murefu muramu w’umwakagara asimburanya abakobwa nkusimburanya imyenda yambara,maze ndabwirwa ngo,abakobwa b’Abatutsi-kazi babonye ishyano kuko bahisemo gucuruza imibiri yabo kugirango babashe kubona indamu zo mur’iyi isi.Ndabwirwa ngo,nta kindi abasigiye kitari uburwayi bwa SIDA kuko bananiwe kwiringira Uhoraho ahubwo basigara bakoresha ubwiza bwabo baremanywe bahawe na Rurema Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira ngo,Richard Murefu nta soni agira,ngo kuko asambanya ababyeyi bakuru bamubyaye bari mukigero cya nyina!Kubera iyo mpamvu aravumwa wa muvumo wagenewe abatubaha Uhoraho bica amategeko y’ibyanditswe byera ari mu gitabo cya BALEWI nk’uko umugaragu w’Uwiteka Moses yabivuze uko niko Uwiteka avuga.

  • Urubyiruko rw’Abatutsi mu bibazo by’uruhuri!!?

Nkiri mur’iryo yerekwa,numva abasore b’Abatutsi bitotombera ubutegetsi bw’umwakagara buriho ubungubu uburyo nta mizero y’Ejo hazaza habo kuko ngo babona ko,umwakagara adashobora kuva ku ngoma.Kandi bakabona imibereho yabo igenda icyendera aho kugirango iteri mbere.Numva bavuga ngo,barambiwe intambara za moko (Abahutu na Abatutsi) mbona bamwe bifuza kwigira kumugabane w’Uburayi nyamara naho hasigaye hatakigendwa.Ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,burira izo nsorensore za batutsi yuko uzizera Uwiteka azamubera Imana ikiranuka kandi icyo yofuza cyose Uhoraho yiteguye kumugirira neza niko Uwiteka avuga»

  • Nerekwa umwakagara yongera kwatsa umuriro ku nkiko za gakondo ya bakiranutsi,nabonaga uwo muriro ushinzwe gutwika imbibe z’abaturanyi baturanye na gakondo ya bakiranutsi.Uwarushinzwe kwatsa uwo muriro akaba yari imbere muri gakondo agasohora akaboko agacana umuriro hagati muruganiro ruhana imbibe na gakondo kugirango atagaragara ko ari we urimo kwatsa umuriro abantu babonaga umuriro waka gusa,ariko ntibabone uwatsa maze bibera abantu amayobera matagatifu.
  • Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwakagara agiye kwatsa umuriro hagati y’ibihugu byabaturanyi abyihishe inyuma yibwira ko atazamenyekana ariko ntakabuza azamenyekana kandi ntibizabura kumugiraho ingaruka zikomeye cyane uko niko Uwiteka avuga.
  • Ijambo ry”Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’uuntu,dore ababyeyi bakuze bigaruriye insorensore bazihindura abagabo babo kandi baraciye imbaro,ndetse kikaba kizira k’Uwiteka kwigarurira umwana w’umusore ungana na bana bawe.Ijambo rirambwira riti ibyo nikizira mu maso y’Uhoraho kuko ntaho bitaniye no kuroga uko niko Uhoraho avuga.Maze ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,niyompamvu Uwiteka azabahora uko gukiranirwa kutalimo ubwenge nabusa,kandi akazabasigira kuba iciro ry’umugani kugirango bazabe ikitegererezo na bandi bazareberaho uko niko Uwiteka avuga.

July 13, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,andikira Itorero rya ADEPR,ubwire abagabo n’abagore bahoze muri Choir yitwa DUHUZE UMUTIMA.batandukanye na bagore babo,cyangwa abagabo babo,bitwaje impamvu za moko na mashuli,yuko inteko ya bacamanza yo mu Ijuru,yateranye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016 bakiga ku kibazo cyabo,bagasanga abagabo baragenje nabi,kuko bari bamaze kurarikira iby’isi na bandi bagore,bityo bagaha urwaho Satani akinjira mu bugingo bwabo,akabatwaza igitugu cyo gutandukana nabo bashakanye.

  • Inteko imaze guterana,banzuye dossier N°013/007/0016 yo mu gitabo cya mategeko nshinjwa byaha cy’abashakanye.Maze Inteko yanzura urwo rubanza rwali rumaze igihe kitari gito,basanga abagabo na bagore bari barashakanye bose batsinzwe nurubanza. Kuba barashatse abandi badame kandi abo bashakanye bagihari,kuba abagore bataraciye bugufi ngo bubahe abatware babo (Effeso 5:23) maze Inteko ya bacamanza bo mu Ijuru yanzura urubanza ivuga ko,batsinzwe nurubanza kandi bahawe amahirwe ya nyuma yo kwisubiraho bitaba ibyo, bagacirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.
  • Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ingabo za RDF,(Umwakagara Army) uzibwire uti,ni muve mu magambo,dore muregerejwe kandi mugiye kugubwa gitumo igihe mutitezemo umwanzi,nicyo gihe azaziramo.Mwanzi kwita kubihanurwa byandikwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon,buri munsi,none ubwo muzaba muguwe gitumo ntimuzatakambire Uwiteka kuko ntako atagize ngo ababurire,ahubwo mwitaye ku kinyoma cy’ubutegetsi bw’umwakagara mugirango niwe waremye Ijuru n’Isi uko niko Uwiteka avuga.
  • Inkozi z’ibibi zijya gushaka imbaraga z’umwijima (Magic) koherereza Umuhanuzi

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore SUZANA Thomas wakubyaye muri baptism yasubiye mu bapfumu akoherezaho imbaraga z’umwijima kuko umugisha wawe wawubambuye none bari basigaye ntacyo bakibona.Ngaho kora amasengesho akomeye cyane yo kwiyiriza no gusenga kugirango ukureho imbaraga z’umwijima maze usubirane umugisha wawe uko niko Uwiteka avuga.Ndetse ntabwo ari we wenyine,hari nuwitwa Gakuba Charles Eduard bakunze kwita (Madawa) nawe ni uko,yasubiye mu nkozi z’ibibi bamuha imbaraga z’umwijima kugirango agutongerere usubirane imivumo y’iwabo.

None injira mu cyumba cy’amasengesho utabaze iyo mu Ijuru maze urebe yuko Uwiteka atagutabara uko niko Uwiteka avuga.Sabo gusa,ahubwo na mwishwa wawe Mukeshimana Jeannette afatanije na mukuru we Jane nabo ni uko basubiye mu nkozi z’ibibi kugirango bahabwe imbaraga z’umwijima (Magic) barebe ko basubizwa umugisha bahoranye nabo bahawe imbaraga z’umwijima bakohererezaho ubwo rero urumva yuko ufite umurimo utoroshye kugirango uharanire gakondo yawe wahawe n’Uwiteka Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.

  • Umwuka wera akimara kumbwira ayo makuru,sinigeze nongera kumva uburwayi narinfite,ahubwo nahise ngira umunzero,ako kanya ntagutinda nahise ninjira mu masengesho ntazi igihe nzayarangiriza,ubwo Uwiteka niwe uzabwira igihe cyo kuyarangiza maze mpangane nizo nkozi z’ibibi duhanganye igihe kitari gito turwana intambara yo mu mwuka bigize abajuru bo kwiba utwabandi bibwira yuko bitazamenyekana ariko Uwiteka Imana nkorera ntajya abura kumburira ngo ambwire abakomeje kwifuza kurimbura ubugingo bwanjye.
  • Icyo nabwira mwebwe musoma ijambo ry’Uhoraho (Ubuhanuzi) nuko kurwana ni nkozi z’ibibi aruguhozaho,kuko nta mugisha baba basigaranye kuko uwabo uba waratwawe ugahabwa abandi ubwo rero baba basabwa guhora bahanganye nawe kuzageza igihe baneshejwe burundu byaba atar’ibyo,bakakwambura umugisha wawe ibyawe bikaba birangiye igihe cyose baba bakiriho ntuzatekereze yuko uzagira amahoro.Usabwa guhora mu masengesho atarangira,nkubu ndarwaye,gerekaho imvune nanyereye muri (bathroom) ubwogero kubera amakalo (Tiles) anyerera.
  • Ariko hamwe ni byo,ntibimbuza kuba nakora amasengesho kuko nta kundi byagenda ngo ntabarwe vuba biturutse mu Ijuru.Umurimo w’Ijuru,n’ukukubwira aho byapfiriye,ahasigaye akaba ari wowe ufata ibyemezo byo guhangana nizo nkozi z’ibibi zihora zitegereje inkuru mbi,yaduturukaho,nta kundi rero niba ubona bikomeye ntabundi buhungiro butari ukwinjira mu masengesho.
  • Nkimara gufata icyo cyemezo cyiza kandi gishimishije,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubohotseho igice komeza urangize abanzi bawe bose barahita bakorwa nisoni kuko umugisha basubiranye urahita ukugarukaho niko Uwiteka avuga.
  • Ibintu by’ingenzi abasomyi bijambo ry’Uhoraho bakwiye kumenya,ni uko,[1] iyo umwuka w’Imana aguhishuriye haba mu iyerekwa cyangwa mu nzozi,usabwa gufata akanya gahagije ko gutekereza ibyo weretse cyangwa ibyo warose,kuko namahirwe uba ugiriwe kuko hari abaterekwa cyangwa ngo,barote (kugira inzozi) kuko inkozi z’ibibi zimenya cyane yuko abantu babasha kwerekwa ninjoro bashyizweyo basinziriye bityo bagasaba imbaraga zifunga kurota kwae cyangwa kwerekwa kwawe.Ninshingano zawe gusaba Imana ikakugarurira inzozi zawe niba utajya urota urumva yuko kakubayeho kuko umuntu wese waremwe n’Imana ivugana nawe biciye mu nzozi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri YOBU 33:14-18 Habbakkuk 2:2 ndetse nahandi henshi cyane Uwiteka yavuganye na bantu be binyuze mu nzozi.
  • [ll] Igihe cyose werekwa ibintu ntubisobanukirwe, ukwiye gusoma ijambo ry’Imana (Bible) uhereye kumurongo mu ITANGIRIRO kuzageza mu BYAHISHUWE kandi ukarisoma buri munsi umwuka wera ashingira ku ijambo ry’Imana wasomye akajya agusobanurira ashingiye kubumenyi ufite bwo mu ijambo ry’Imana.Kuko byanditswe ngo «Nzaboherereza umufasha (umwuka wera) azababwira iby’amateka (History);ababwire ibyabayeho (The past); ababwire ibizabaho (Future); anababwire ibirimo kubaho mu isi ya bazima (Present Time);»
  • Ninshingano za mwuka wera, ku kubwira ibyo inkozi z’ibibi zirimo kugupangira utiriwe unamubaza.Hari abajya bansetsa (za magigiri) iyo maze kuzishyira ahagaragara, zirambaza ngo, wasenze Imana ikubwira ko ndi magigiri?)Mboneyeho akanya ko kuzisubiza, ntabwo nsabwa gusenga kuko umwuka wera nizo nshingano ze, kumbwira imigambi yanyu mibi murimo gutegura yo kurimbura ubugingo bwanjye.
  • [lll] Usabwa gukora amasengesho yo kwiyiriza no gusenga uhereye mugitondo kugera nimugoroba, wabishobora ukaba wakora amasengesho y’iminsi (uhereye kumasaha 24-120 Hours)kubohoka kwawe kurihuta vuba cyane nubwo bisaba umwanya uhagije ndetse bikaba bitorohera abantu baba bafite uturimo twabo,ubwo uhitamo ibigufitiye inyungu akaba akaba ari byo ukora!Ushobora no gukora amasengesho ya masaha [12] ukayakora buri munsi uhereye saa 6-6 z’umugoroba ukaba wayakora umwaka [1] cyangwa ugakora amezi [6] byanze bikunze uzabona impinduka kubugingo bwawe ntabwo bihita bihinduka ako kanya,ahubwo ubona kimwe kimwe ku kindi kuko iby’umwuka ni Process Step by Step.
  • [lV] Usabwa kuba NOTE BOOK ikayi yabigenewe wandikamo ibyo urota byose kuko hari igihe uzageramo ibyo warose cyangwa ibyo weretswe byose ukazabirebesha amaso yawe imbone nkubone aho niho uzamenya yuko burya koko Uwiteka yabanaga nawe kandi ko ajya akuvugisha nibwo uzatangira kubona ko uruwagaciro imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nta cyaha wakoze cyatumye Uwiteka aguciraho iteka ryo kuba mu bucyene budashira ahubwo inkozi z’ibibi nizo zakwibye umugisha wawe kuko Ijambo ry’Imana rivuga ko,Satani yazanywe no kwiba,kwica,no kuribmura!Kumenya ijambo riturutse ku Mana ridaturutse ku bana b’abantu,niryo ryonyine rishobora kugutabara ugakurwa mu menyo ya rubamba.
  • Ubu rero ntabwo mugifite ikibazo cyo gusobanurirwa inzozi cyangwa iyerekwa, kuko already Uhoraho yabahaye impano ikomeye yo kuba mufite Umuhanuzi ubasha kubasobanurira akababwira ubusobanuro bwabyo! Urumva ko Uwiteka yabitunganije mbere yuko mwibaza uko muzabigenza yari yamaze gutanga igisubizo cyibyo mwibaza kuko amenya byose mbere yuko bibaho.Nuwiringira iri jambo ukarishyira mubikorwa ribasha kugufasha rikakugeza kubugingo buhoraho.Ibi byose mvuze haruguru uramutse ubyubahirije nta kabuza uzabona igisubizo ariko benshi bifuza kubyubahiriza ariko Satani akabereka ko nta mwanya bashobora kubona.
  • NB: Iyo winjiye muri izi gahunda, witandukanya n’idini kuko iyo ugiye mu idini bakwigisha ibinyuranye nibi tuvuze,kuko kubura mu idini biba ar’ikibazo gikomeye cyane ku bantu basanzwe bafite akazi keza kuko baba baragushyize mu mibare yo gutanga icya cumi 10%,ndetse uzabona kenshi baza kugusura bavuga ko wasubiye inyuma ndetse bashake kumenya gahunda zawe,tekereza rero nimba muri bo,haba harimo inkozi y’ikibi ikugendaho,urumva uzayikizwa niki?Murasabwa kugira ubwenge!Gutunganya izi gahunda nukujya kure ya bantu ukabaho wenyine ukabanza gutunganya ibidatunganye kugirango ubashe kugera kurwego rugukwiriye.Ariko nutangira kubabwira gahunda zawe,sinshidikanya yuko batazabura ku kuvangira dore ko no muri iki gihe,abafarisayo basigaye barwanya inyigisho zitangwa kuri internet yego nta byera ngo dee!!! Ariko ntabwo mukiri abana bapfa kwasamira buri kintu cyose kibonetse.Ariko abanyerari badashaka gukurikiza ijambo ry’Uhoraho icyo risaba nta gushidikanya yuko nabo ubwabo batazabura gushyigikira inyigisho z’ikinyoma zigishishwa n’inkozi zikibi hirya no hino ku isi.
  • Satani ntabwo akangwa nuko wagiye mu bihugu by’Uburayi n’America,kuko ahongaho niho afite icyicaro gikuru ku buryo uhumanya ubugingo bwawe biramworohera cyane kuba yaguhumanya aho waba uri hose,nyamara we ugasanga yibereye muri Africa agakomeza kunezererwa mu mugisha wawe mu gihe wowe wagiye guhaha ikantarange ukabura ihaho kugeza nubwo usigara utagishobora kuba wagaruka iwanyu cyangwa ngo ubashe kuguma aho wagiye ugasigara hagati nk’urulimi ukabura epfo na ruguru maze umwanzi akaba arakubonye akakwishima hejuru ubundi ukabaho ubuzima bwa maganya abo ubyaye nabo bakabaho ubwo buzima.
  • Urasabwa gukora amahitamo,either uhitemo Uwiteka Imana ushake mu maso he,cyangwa nawe winjire mu nkozi z’ibibi utangire uhumanye ubwoko bw’Imana usigare utegereje kuzacirwaho iteka.Kuko ubu ibintu byarasobanutse cyane Satani arakora kumugaragaro ndetse abashaka kumenya ibiro bye aho akorera twabarangira ko afite ibiro bikuru mu gihugu cy’IBABYLON mu murwa mukuru witwa SHUSHAN akaba akorera muri hotel yitwa SERENA niho bafite urusengero ndetse winjiyemuri google.com ukandika adderess of ILLUMINATI ubasha kuzibona ubwo rero ureke guhera hagati nkagati hashinze mu Nyanja hitamo Uwiteka Imana kuko niwe uzakugirira umumaro ndetse azaguha ubugingo buhoraho.
  • Gahunda ze zaba zikunaniye, ubwo wakwigira kwa Satani kuko yanashyizeho na tel Number’s zo guhamagara ahasigaye uve mu bantu b’Imana aho kwirirwa uteza waraza cyangwa wemere ukizwe ushake mu maso h’Uhoraho uhangane nabakurwanya Uwiteka azabana nawe kuko uko niko yavuze!Reka mbashimire mwebwe mwese mufite inkovu za Kristo mu mitima yanyu yuko muzakomeza kurwana intambara nziza kuzageza igihe muzazineshereza maze mukimana ingoma na Kristo umwana w’intama w’Imana.
  • Abezwa bakomeze kwezwa,na bakiranirwa nabo bakomeze gukiranirwa,kugirango ibyivanze byivangure abantu bave murungabogabo abashaka Imana bamenyekane nabatayishaka nabo bamenyekane maze turusheho gukorera Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Urasabwa kwizera iby’Uhoraho akubwiye cyane cyane ibyo anyujije mu iyerekwa cyangwa mu nzozi kuko nutabyizera ntuzashobora guhangana n’inkozi z’ibibi kuko iyo niyo procedures ntayindi uzabona isimbura iyo yindi.Reka nizere yuko muri buhabwe umugisha mwebwe mwese dusanzwe dufatanije umurimo wo kwizera Imana ikiranuka Uwiteka abagirire neza kandi abahe umugisha w’ijambo rye kugirango urusheho gukomera mu ijambo rye kugirango mu gihe gikwiriye muzabashe kungura benshi bazaba bakeneye kugirirwa Ubuntu mwagiriwe.
  • Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe Military Hosptal byinjira mu butayu bwo kubura imiti yo kuvura ingabo z’umwakagara.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore ubwami bw’umwakagara buraremerewe cyane kubera ikibazo cy’ubukungu kibageze aharindimuka kuko ingabo zitagishobora kuvurwa kubera ikibazo cy’imiti yabuze!Nerekwa umwakagara yibaza aho yakura miliyoni $10 zokugura imiti ariko akahabura.Kandi akaba adashobora gukora kuri konti ye,ayo yasahuye igihugu yose akayibikaho.Maze ndabwirwa ngo,umwami w’abakagara yabaye nkumubyeyi wibye ibyo abana be bamugeneye (kwiyiba) yamara kwiyiba akongera gukenera gukoresha ibyo yibye afasha abana be.

  • Ndabwirwa ngo umwakagara yaribye kandi yarisangije ntiyigeze agira uwo ahaho cyangwa ngo basangire ku buryo aramutse agize akibazo nibura abe yabona uwa muguriza kuko yizamuye cyane maze abona yuko byose azabyishoboza.Ubutunzi bwaramubeshye cyane abona yuko yarangije kugera aho yagombaga kugera nyamara ntiyigeze amenya yuko ubutunzi Uwiteka ajya abwambika amababa igihe cyabwo cyo ku kuvaho burabura amababa yabwo bukaguruka bukigendera ugasigara uyakanuye usa naho utabwigeze nyamara warusanzwe urigikomerezwa mu isi ya bazima.
  • Urubyiruko nyarwanda bakora ikizamini cyo kwinjira muri Kaminuza!
  • Nongera kwerekwa urubyiruko rugizwe nabasore gusa, abakobwa bari 2% bo murwagasabo, ko bagiye gukoreshwa ikizamini cyo kwinjira muri Kaminuza kugirango bemererwe kwinjira mur’iyo Kaminuza batangire kwiga.
  • Kuko ibibazo babajijwe byari ibibazo byoroshye ndetse bemererwa no gukopera ariko biranga batsindwa icyo kizamini kuko bagikoreraga kuminota [4]; gusa ibibazo byagaragaye ko bitoroshye kuko nibibazo bari barize ariko ikibazo kikaba ari uko batigeze babyitaho ngo batekereze yuko bishobora kuzabazwa mubibazo bazabazwa binjiye Kaminuza.
  • Mbona abanyeshuri bose ikizamini bagitsinzwe, kuko igihe bari bahawe bagombaga gukoramo icyo kizamini kibarangiriyeho kuko bari basigaje iminota [2]; kandi bari bahawe iminota [4]; gusa!Ahasigaye bakamburwa impapuro bakoreyeho ikizamini mbona batangiye gukopera bakoresheje computer maze ndabihorera ngo ndebe amaherezo yabo kuko igihe cyari kigiye ariko bagira ibyago amashanyarazi ahita arazima ako kanya.
  • Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urubyiruko rwo muli gakondo wabayeho rusuzugura ijambo ry’Uwiteka yavugiye mukanwa kabahanuzi none bagiye kugubwa gitumo bahure nakaga gakomeye cyane ku buryo batazabasha kwikura mubibazo bagiye guhura nabyo kuko banze kwita ku byo Uwiteka yavuze ubwo bari bagifite akanya ko gutega amatwi n’umwanya uhagije kugirango babashe kwitegura ahubwo babayeho bumva ko,ibihanurwa bitabareba habe na gato kuko babifataga nkumugani ucibwa kumanywa yihangu aho gutegereza ijoro abantu baryamye ahubwo ugacibwa kumanywa kandi kizira niko Uwiteka avuga.
  • July 14, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bavanze n’AbanyaKenya,bahunga ariko batazi aho bahungira kuko inzira zose banyuragamo bahunga,zabaga zubakishije ibikuta.Mbona basa nabamanuka berekeza mu Bugezera kugirango banyure mu gihugu cy’ISAMARIYA,ariko naho bahasanga hubatse igikuta kirekire kandi cyigari.Maze nitegereje mbona Umulinzi Mukuru w’Ibyasezeranjwe aje aturuka hakurya maze mubaza amakuru yamashira kinyoma aho ijoro rigeze,maze arambwira ati,ijoro rirakuze kandi burenda gucya kuko umuseke umaze gutamiliza kandi inkoko zikaba zimaze kubika bivuze ngo”bwari bwije ndetse hijimye cyane,ariko noneho,bugiye gucya kuko bwigize kwira buracya uko niko Uwiteka avuga.
  • Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamahanga bari murwagasabo,banejejwe ni uko bafatanije n’umwakagara gusahura igihugu,ndetse barwanya ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe nabahanuzi nibo usanga barimo kwigisha amahoro kurusha banyiri gakondo.Nyamara ubwoko bwanjye bwahungiye mu bihugu byabo,nta mahoro bahagirira nk’uko bo,bagiriye amahoro n’umugisha muri gakondo ya bakiranutsi.
  • Umwakagara igihugu yarakigurishije agiha abanyamahanga acyambura bene cyo, niyompamvu imbabazi z’Uwiteka zizababa kure kubera guca imanza zibera bakirengagiza abene gihugu ari bo bene gihugu.Bagaca imanza zibera mu bacika cumu rya genocide, imfumbyi,na bapfakazi bakaba barabuze cyivurira kugeza na magingo nubu bakaba baheze mu gihirahiro niko Uwiteka avuga.
  • Mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye ububwire uti,Uhoraho yumvise kurira kwanyu,kandi yumvise gutaka kwanyu,gutinda ntiyatinze,ahubwo yashakaga yuko ibyaha by’umwakagara byuzura umujinya w’Uhoraho kugirango ubwo azamanuka atazibuza kugira nabi yagambiriye kuzagirira umwakagara kuva cyera akiremwa munda ya nyina kuko yavukanye gukiranirwa.
  • Dore abatakambiraga igihugu nabob amaze gucika intege,kuko biboneye gukiranirwa kumwakagara gukabije akomeje kugirira ubwoko bw’Uwiteka Imana ndetse akongeraho gukubaganira Uhoraho akamusuzuguza imbere ya mahanga akamwandagaza akibagirwa yuko ari we wamuremye niko Uwiteka avuga.Nuko rero kuko atagiriye imbabazi ubwoko bwanjye,ntiyibuze kugira nabi yagambiriye mu mutima we,nanjye Uhoraho sinzibuza kumugirira nabi kugirango amenye yuko mu Ijuru har’Imana ica imanza zitabera kandi ishobora byose niko Uwiteka avuga.

Save

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar