HomeNewsAriko kuva igihe iyo Mana mwayirukaniye na nubu ntabwo yari yabavira mu...

Ariko kuva igihe iyo Mana mwayirukaniye na nubu ntabwo yari yabavira mu gihugu cyanyu?

Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Misa n’amateraniro byakuwe muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yatangaje ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hatazongera kugaragaramo igitambo cya Misa n’amateraniro nkuko byari bisanzwe bikorwa.

Ibi biri mu rwego rwo kugabanya amasaha gahunda yo kwibuka yajyaga imara kuko CNLG yatangaje ko uyu muhango wo kwibuka utagomba kurenza amasaha atatu mu rwego rwo korohereza abawitabiriye barindwa umunariro ukabije no kurambirwa.

Bityo ngo Kugira ngo amasaha atatu CNLG yageneye igikorwa cyo kwibuka yubahirizwe, byabaye ngombwa ko muri gahunda yo kwibuka ikuramo igitambo cya misa n’amateraniro akorwa n’abanyamadini n’amatorero muri gahunda zo kwibuka zitateguwe n’abanyamadini.

CNLG isaba amadini n’amatorero ko bajya bakora amateraniro cyangwa misa mbere y’igikorwa cyo kwibuka cyangwa nyuma yaho, kandi bikabera ahandi hatari aho abantu bateraniye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG yanagennye kandi ko muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi zitateguwe n’idini runaka, nta dini rigomba gusumba irindi muri uwo muhango, bityo umwanya wo gusenga uzajya uba ari iminota icumi kandi usenga agomba kuba ari umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bawitabiriye.

Mu gihe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe n’idini runaka, cyagwa se itorero ryemewe n’amategeko bibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, CNLG ivuga muri aya mabwiriza mashya yasohotse mu mpera za Mutarama uyu mwaka ko kwibuka bizajya bikorwa mu buryo bujyanye n’ukwemera kwabo, bitabangamiye amategeko agenga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikaba byemejwe ku mpamvu z’uko ngo abibuka bose bataba ari abakirisitu, kandi ngo amasengesho akaba atwara umwanya munini muri iki gikorwa cyo kwibuka.

CNLG yatangaje ko mu gihe umuhango wo Kwibuka uri buhurirane no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bikaba bitari bwubahirize amasaha atatu , ngo inzego z’ibanze zibyigaho zikagena umwanya ukwiye iyo gahunda iri bukorwemo, bagendeye ku mutekano ndetse no ku buzima bw’abitabiriye uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

CNLG ivuga ko mu rwego rwo kurinda abantu umunaniro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanya utagomba kugenwa ingano yawo ari uwagenewe umushyitsi mukuru gusa.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments