Umunyamerika yafunzwe imyaka (17) azira ubujura atigeze akora, yavuze ko yarekuwe n’abakora itohoza bazanye undi muntu basa.Richard Anthony Jones aturuka mu ntara ya Kansas yafunguwe inyuma yaho amasura asa badashobora kuyatandukanya,kandi ko, adashobora gutandukanya abo bantu babiri.Umucamanza yahiye avuga ko nta byemezo bihari byotuma aguma afunzwe.
Bwana Jones yavuze ko kugira babone ifoto y’uwo mugabo wundi – usa nawe, kandi bitiranwa izina rimwe – ngo kwari nko guhiga urushinge rwaguye mu bwatsi.’Sinibaza ko nagize Imana, nemera ko nahezagiwe,’ niko Bwana Jones yabwiye ikinyamakuru Kansas City Star.
Gushyika ubu, nta byaha byegetswe kuri uwo mugabo basa – azwi kw’izina rya Ricky – yatumye urubanza rwa Bwana Jones rufata iyindi ntera, yongera guhakana ko nta cyaha kimuhama.
Aho kuvuga ko Ricky ariwe yakoze ayo makosa, umucamanza yasanze yishingikirije ibyemezo bishyashya, ko nta mucamanza numwe yagaragaje ibimenyetso muri urwo rubanza yo ashinjwamo ibyaha bwana Jones.
Bwana Jones yavuze ko yari yatangiye kwiheba ko atazarekurwa, inyuma yaho akatiwe igifungo cy’imyaka 19, amaze igihe asaba ngo ajurire urubanza akurikiranwamwo ko yibye mu 1999, bakamwangira.
“Nasabye kenshi kujurira baranyangira. Byari bikomeye,” niko yavuze.Mu 2015 niho yabwiraga abakora itohoza mu kigo gifasha abahowe ubusa “Midwest Innocence Project” ko hari umuntu yitwa Ricky yumvise bavuga ko basa.
Bwana Jones yabwiwe n’abo bafunganywe ko asa n’uwitwa Ricky.”Igihe mboneye ifoto y’uwo dusa nahise mbona icyo nakora,” niko yavuze.Bwana Jones yakurikiranywe bishingiye ku babonye isura ye gusa.
Save
Save
Save
