HomeNewsAmerika irashinjwa kuneka Ubufaransa

Amerika irashinjwa kuneka Ubufaransa

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cya bbc gahuza mirango,aravuga yuko America ikomeje kwibasira igihugu cy’Ubufaransa kineka abayobozi bakuru bigihugu.

Urubuga rumenerwaho amabanga y’ubutasi ya Leta zunze ubumwe za Amerika – Wikileaks – ruravuga ko icyo gihugu cyanetse Perezida Jacques Chirac, Nicolas Sarkozy na Francois Hollande hagati ya 2006 na 20012.

Urwo rubuga ruvuga ko ibyo byerekanwa n’inyandiko hamwe n’ibyegeranyo by’ibanga by’urwego NSA rushinzwe iperereza rwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leta ya Amerika yavuze ko itibasira mu butasi bwayo itumanaho rya Perezida Hollande kandi ivuga ko idateganya kubikora.

Ntacyo ariko yigeze ivuga ku bikorwa by’ubutasi byo mu gihe cyahise.

Leta y’Ubufaransa yavuze ko ibikorwa nkibyo bitumvikana hagati y’ibihugu by’inshuti.

Muri 2013 urwego rwa NSA rwashinjwe kuneka umukuru wa leta y’Ubudage Angela Merkel.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments