
Jan 4, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu majyaruguru y’IKASIKAZI,yubutayu bugufiya,mbona umugabo ushinzwe kugenzura ibiti byatewe kumpande zombie z’ubutayu,uruhande rwo haruguru,n’urwo hepfo y;inzira inyura hagati mu butayu bugufiya.Uwo mugabo niwe wagenzuraga ibyo biti.

Haruguru yubwo butayu bunyura hagati y’imisozi [2], hakurya no hakuno,hari hatuwe na baturage kumpande zombi.Mbona uwo mugabo ushinzwe ubwo butayu no kubukorera neza kugirango buzangirika maze ibiti birimo bikuma,kandi ari nta bantu bahari babigura ngo bajye kubicana.

Mbona undi mugabo wakoranaga nuwo mugabo,maze ambwira uko uwo mugabo bakorana amaze igihe muri ubwo butayu,ategeka iryo shyamba(ubuhunzi)ariko bikaba ari nta cyo bimumariye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu,abantu benshi bibera mu butayu,ariko nta bwo bazi umumaro w’ubutayu,ngo bawubyaze umusaruro kuko ubutayu inshingano zabwo ari ugukuraho ibidahangarwa ni byananiranye.

Ariko abantu benshi bamara kubugeramo bakiherera mu maganya aho gushaka mu maso h’Uhoraho Uwieka Nyiringabo ngo abatabare bakamuvuga kumunwa gusa ariko kumwizera kukaba kure yabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mva aho ngaho ndazamuka ku nkengero z’ubutayu mu gice cya ruguru, mbona abahoze ari bene data banze kumvira umwuka w’Uhoraho maze bajyanwa kwigishwa mu butayu bugufiya kugirango bamenye yuko Uwiteka aca imanza zitabera.

Ariko nabwo bananirwa kumwizera no kumwiringira barinda bacirwaho iteka n’Umuhanuzi Mbona barimo kugenda ku nkengero z’ubutayu bagirango bave muri ubwo butayu.

Barazamuka bafata mu muhana,bibwira yuko ubutayu baburangije,maze we n’umugore we,bagera ku mbuga y’urugo rw’umuntu utuye aho ngaho haruguru y’ubutayu (wildness) maze kuko bari bakubwe no kwittuma kandi aho bakaba ari nta W.C yari ihari,bahita binjira muriyo mbuga we n’umugore we,barituma maze nyirirugo asohoka mu nzu arabafata asanga bombi bambaye ubusa (gukorwa nisoni) «shame spirit» uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ubwo Umuhanuzi yerekera kuruhande asiga abo bene data bakozwe nisoni yinyurira kuruhnde yambuka uruhavu rulerule cyane rwagabanyaga uwo muhana n’umurima w’Uwiteka uteyemo amasaka.

Arambuka ageze muri uwo murima kujya kureba abasaruzi ko bakora umurimo neza,asangamo umugabo w’umwizerwa cyane warurimo asarura amasaka,maze arambwira ngo«paruwasi yacu,niyo yejeje amasaka menshi tukaba twasaruye umusaruro mwinshi cyane kurusha abandi»uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona undi mwene data (mushiki wanjye) mu mwami wacu Yesu Kristo,Umwami wabakiranutsi witwa IMMACULATE (MaMa Mersa) utuye muri gakondo ya bakiranutsi arimo gusenga cyane we na bana be,basaba Uwiteka Imana Nyiringabo ngo azabarinde ibyago,akaga,amakuba byugarije gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,kuko Immaculate yakubereye umugisha igihe cyose mwabanye, kandi akaba atarigeze akubera indryarya mu bihe byose mwabaye imbere yanjye umubwire uti,uku niko Uwiteka avuga.

Dore ibikomeye biraje,kandi biziye gakondo ya bakiranutsi,ariko Uhoraho azakurinda wowe nurubyaro rwawe, kuko wabaye umwizerwa cyane imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Kandi ukaba warabaye umwizerwa ndetse wabereye n’umugisha umugaragu wanjye Ainesha Majeshi Leon.Kubera iyompamvu Uwiteka Imana azakurinda wowe n’urubyaro rwawe kugirango umenye neza yuko atanga ubutabera kandi aca imanza zitabera niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umuryango wabasinga baturanye nundi muryango wabaherwe,mbona b’abaherwe bagurisha gakondo yabo (inzu yigorofa) maze baragenda bategeka abasinga bagomba kwemera bakagurirwa gakondo yabo bakajya gushaka ahandi baba kuko bari batuye kumuhanda kandi icyo kibanza cyo kumuhanda kikaba gikenewe kubyazwa umusaruro.

Bahabwa impiya bari mu murwa bajya gushakisha aho barambika umusaya,Hagati yuwo muherwe nabo basinga bimuwe,hazanwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abagore (abarozi kazi) hamwe n’umu polisi ufite intwaro baza baje guhiga Umuhanuzi kuko yararimo akurikiranira hafi ibirimo gukorerwa abasinga bambuwe gakondo bagasigara amara masa!!!

Wa mu polisi ashaka uko yahitana Umuhanuzi,ariko afata intwaro ye nabi (imbunda) maze Umuhanuzi amuturuka kuruhande araza amukuraho magazine y’imbunda,wa mu polisi asigara adafite uburyo bwo kurasa Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunza cyane,rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore bakoze inama yo kurimbura ubugingo bwawe,barimo gucura imigambi y’ibinyoma ariko nta bwo ishobora kubatunganira nk’uko babyifuza uko niko Uwiteka abivuga.

Dore ubugambanyi buraje kandi niwowe buziye,ndetse nzika na nzigo nabo bongeye guhaguruka,bari bamaze iminsi bariheje kuko bakuze icyerekezo!None dore bongeye kwiminjiramo agafu kugirango bongere barebe yuko bakugenza kuzageza igihe bazasohoza imigambi yabo mibisha niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamadini (abafarisayo) batangira amasengesho y’ikiuba gahu,kubera ubwoba bwinshi bafite,nyuma yo kumva yuko Umwakagara yemereye yuko gakondo ya bakiranutsi yugarijwe nibyago na makuba.

Mbonako basengena ubwoba nicyo bise umwete mwinshi cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,babwire uti,mbese muzanywe no gusenga kubera mwimvise ko gakondo ya bakiranutsi yugarijwe na makuba?

Navuganye namwe inshuro nyinshi mbatumaho abagaragu banjye mwanga kubumvira,nuko gusenga kwanyu nta cyo kuzabamarira kuko iki ar’igihe cy’ubutabera kandi ibyo mwari mwiringiye byose mu maze kubona ko bitazabakiza kuko mwari mwiringiye amaboko ya abega na FPR,none mu bonye bibakomeranye ibyago bigeze mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi muje kunsakuriza induro?

Hoshi nimugenda mwa ndryarya mwe!Inkozi z’ibibi mwarwanije umugaragu wanjye Ainesha,none mubonye ijambo yahanuwe risohoye muti turajya imbere y’Uhoraho?Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Jan 5, 2019 Ijambo ry’Uhiraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Gen.Kayumba Nyamwasa abaye ikimuga,amaguru ye ntabwo azongera kugendagenda nk’uko yajyaga agendagenda (guhagarika gahunda za RNC) ahubwo dore aje agusanga kugirango umukomeza aho adakomeye kuko yiringiye ikinyoma yibwira yuko azatera ikirenge mu cya bamubanjirije ariko kuko yaciriweho iteka,niyompamvu ahinduwe ikimuga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona njya mu kigo cy’amashuli abanza,ariko agezweho cyane,ariko sininjira mu ishuli,ahubwo njya kwihagarika (kubohorwa) maze mvamo mbona ninjira mu kinyabiziga (car) hamwe nabandi bantu mbona twerekeza mu kindi gihugu twambuka umupaka (ikurwaho ry’inzitizi) maze twinjira muri icyo gihugu twajyagamo amahoro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu, dore inzitizi zijyanye na gakondo ya bakiranutsi zose zikuweho.Ikinyoma cya aba repubulike giciriweho iteka,kuko none bagiye kuza bagusanga ngo mukorere hamwe nk’uko wabibabwiye kenshi,none bageze aho babyemera kuko Uwiteka ari kuruhande rwawe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa Umwakagara ahagaze imbere ya baturage abagezaho imbwirwa ruhame,maze haza abasore babiri,bamucira mu maso imbere ya bantu,ntiyagira icyo abakoraho.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Umwakagara igihe cye cyo gusuzugurwa kiraje kandi kirasohoye vuba,kuko agiye kuvugana nabo yitaga abanzi bigihugu,kandi abo yatekerezaga ko bamwubaha bagiye kumusuzugura imbere ya baturage kuko yamaze gucirwaho iteka n’ijambo ry’ubuhanuzi niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

6 January 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona mpabwa impapuro zanditseho amasezerano agomba gusinywa nabatavuga rumwe na Leta ya Kigali.Ariko kandi nabo barwanya Leta y’Umwakagara,nabo bakaba batavuga rumwe hagati yabo,akaba ari byo,biha imbaraga Umwakagara gukoemeza gutegeka gakondo ya bakiranutsi.

Umuhanuzi ahabwa izo documents cyangwa files (MEMORANDUM OF UNDERSTANDING) abwirwa kuzijyanira “PROFESSOR.KAMBANDA CHARLES” kugirango asinye kuri ayo masezerano yo gukorera hamwe n’ubwami bw’ u Rwanda,ndagenda arasinya,mbwirwa kujya gushaka MAMA DIANE SHIMA RWIGARA ngo nawe asinyeho,nsanga agihanganye n’ingoma ya abega,ndamutegereza.

Arangije guhangana na abega,araza asinya kuri ayo masezerano (MEMORANDUM OF UNDERSTANDING) maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu,igihe cyo gukuraho Umwakagara kirasohoye kuko cya kinyoma cya abega nabasangirangendo babo giciriweho iteka nk’uko umwuka w’Uhoraho yabivuze mu gice cya (4,5,6,7) cy’ubuhanuzi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi muri minbus yarivuye mu gihugu cy’ubuperesi irimo gushaka abantu,ariko ikaba yaritwaye abantu (4) nibo bonyine bari bayirimo.

Igenda ishoye ariko ntiyabona abantu,imbere kwa drive nta kirahure cyari kirimo,bari barahyizemo igikarito kuburyo bagendaga bikanga ko police yo mu gihugu cy’ibabyloni ishobora kubafata kuko ariho bari bagiye gushaka abantu bajya muri iyo minbus.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,iriya minibus ubonye yanditseho RNC,burya ni uko utitegereje neza kuko byanditswe inyuma yahoo.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho rirambwira riti,abatavuga rumwe n’ingoma ya abega bategetswe hamwe n’Umwakagara gukora nk’uko igihugu cy’ibabyloni bakoze ubwo bakoraga amatora bakananirwa kuyumvikanaho none no muri gakondo ya bakiranutsi bahawe ayo mategeko ko ari ko bagomba gukora uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ndetse ikimenyetso cya vuba cyane ni uko Umwakagara aribuhite afungura imfungwa za politike izo yari yarakatiye kuzahera muri gereza.Ibyo nibisohora ibyahanuwe bizaba bigeza muruganiriro rw’intebe ya bukunzi murugwiro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
UMUHANZI ISRAEL MBONYI AHABWA MISIYO YO KUJYA GUHAMANYA ABANYAMASENGESHO: Amabanga ye noneho yashyizwe hafi ya bana b’abantu.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umuhanzi Israel Mbonyi ajya mu byumba byamasengesho abizenguruka,icyumba cyoze agezemo bagahita bafatwa nibitotsi bagahita bareka gusenga bagahita basinzira.

Bamara gusinzira agahamagara abazimu na badayimoni bakaza bakazenguruka abasenzi bakabajyamo kugirango babateze integenke zo gusenga no kubakoresha ibyaha.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire ibyumba by’abanyamasengesho ntibakakire uririmbyi Mbonyi kuko yahawe amabwiriza yo gusenya ibyumba by’amasengesho byo muri gakondo ya bakiranutsi uwo niwo murimo yahawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ahabwa numero yubutabera (file number) Nº02340/0001/0019,uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi muri gakondo ya bakiranutsi,hariho urubyiruko rutarangije amashuri,maze bambonye munzira nyabagendwa nigendera ariko niyoberanije baranga baramenya barambwira bati,turagusaba yuko wazatwubakira kaminuza (university) kugirango natwe tuzabashe gukorera igihugu kandi tubashe kwiyubaka kuko twasigaye turi imfubyi tudafite kivurira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

6 January 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi biyita abanyamurenge bajya gushaka ubwato ngo bajye mu Nyanja kujya kuraguza k’Umwami kazi w’inyanja utuye hagati mu Nyanja.
Baragenda bageze ku nkombe z’inyanja bahagera bwije cyane maze basanga mu Nyanja harimo umuhengeri mwinshi,Babura uko bafata ubwato kuko byasabaga ko,haboneka abantu babiri umwe imbere naho undi inyuma bose bafite ingashya yo gutwara ubwato,kandi bari umugabo n’umugore gusa.

Baza kunsaba ngo tujyane mbafashe ariko ndabahakanira kuko mukanya gato,inyanja yahise yuzuramo umwijima w’icuraburindi uvanzemo nurumuli rumeze nkazuba ka kiberinka kageze muri nyina karembera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

7 January 2019 njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’UBUBILIGI kumurwa mukuru w’i Brussels,mbona inkozi z’ibibi ziteranijwe no kugambanira Umuhanuzi kugirango atabwe muri yombi hifashishijwe ikoranabuhanga (MAP OF NETWORKS) kandi mbona bakwirakwiza za magigiri zigira abamotari(motorist)aho bakeka ko,Umuhanuzi ashobora kuza kunyura cyangwa aho asanzwe afatira amashillingi (intonorano) bajya bamwoherereza aho hose barahagota.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,bihorere bategure imigambi yabo,nk’uko babyifuza,kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamaze kuyiburizamo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abamotori bo mu gihugu cy’ibabylon bakoreshwa inama ni nkozi z’ibibi (Combination Prophecy) bahabwa imyuka mibi yo guhishukirwa umuntu wese ufite umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo,kuzajya bamukoresha accident maze uwo bahetse akicwa n’impanuka,ariko motorist agakira kuko aba arinzwe ni mbaraga z’umwijima iyo niyo migambi mishya muri uyu mwaka wa 2019 mu ba sataniste uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa kandi inkozi z’ibibi zishinzwe kurwanya Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo (Combination Prophecy) zongera guhurira mu gihugu cy’UBUBILIGI,dore ko ariyo Centre y’inkozi z’ibibi mu isi yose.
Zikora inama zemeza yuko bakwiye gufata imigambi mishya ngo kuko ubwami bugeraniwe,muriyo nama,ntibibagiwe kwiga no ku kibazo cyo muri gakondo ya bakiranutsi,aho bavugaga ko,Umwakagara amaze kunanirwa gutegeka,kandi misiyo bamuhaye ikaba itagishoboka!!!

Bemeza yuko bakwiye kumukuraho agacibwa igihanga,kuko bigaragara ko amaze kunanirwa gukundira ubutegetsi,maze bavuga ko,ahubwo kumuca igihanga ari byo byiza kuko baharimburira abantu benshi kuko abenshi batitaye ku ijambo ry’ubuhanuzi ryandikwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.

Bakurikijeho kumurongo w’ibyigwa uko bakora ibishoboka byose,bagahiga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,kuko ngo amaze gusenya imirimo yabo yitwaje ijambo ry’ubuhanuzi.

Nerekwa ko,abega hamwe na badayimoni inama bakoze yo gushyira Umuahanuzi mu butayu bugufiya bwa bundi bukomeye cyane umuntu adashobora kwikuramo usibye Uwiteka Imana Nyiringabo wenyine,mbona Uhoraho Nyiringabo afata abega na badayimoni,ndetse afata na bamotari bo mu gihugu cy’ibabylon bose abashyira hamwe (Combination Prophecy) abajyana muri ubwo butayu bugufiya bari bateguriye gushyiramo Umuhanuzi Ainesha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

7 January 2019 nerekwa umugisha mwinshi cyane Uwiteka agiye kohereza,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,sibyiza ko,umugisha w’Uwiteka Imana Nyiringabo ukoreshwa nabi,cyangwa ngo,uhabwe abapagani batawuruhiye kuko batazi uko kwakira umugisha bivuna uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,kumunsi weho taliki ya 8 jan,2019 abega bazaba bahagaze mu nzira nyabagendwa bagutegereje.Uramenye ntuzagerageze gutarabuka utazagwa mu ico rya mabandi ya abega na bagizi ba nabi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abatutsi biyita abanyamurenge uburyo bajya bakoresha uburiganya bwa amagambo ya gushyeshya,igihe cyose hariho icyo bashaka ku muntu.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,ibyo nabyo;ni uburiganya kandi Uwiteka abyanga urunuka kuko ntaho bitandukaniye n’uburiganya niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA”ahanurirwa n’umugore uhanura ibinyoma,maze numva “NYAMPINGA”amusubiza ko adakeneye ubuhanuzi kuri ubu,ngo kuko akeneye gutekereza kurugo agiye kubakana n’Umugabo Uwiteka yamugeneye ariwe Umuhanuzi.
Kandi ko adashobora kuba umugore wwa bagabo [2] umuhutu n’umututsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abjvuga.”urabe wumva wowe uri mu nkike niwowe ubwirwa.”
nccleon@gmail.com





