Amakuru ajyanye na matora mu gihugu cya Kenya akomeje kuba agaterera nzamba(dilemma)aho noneho komisiyo ya matora ya IEBC yatangaje ko italiki ya matora ishobora guhinduka bitewe ni uko campany ishinzwe gutanga ibikoresho yavuze ko kuba amatora yarateganijwe taliki ya 17 oct,2017 kuri bo batazashobora gukora ibikorwa byabo neza byo gutanga ibikoresho bya matora kubera igihe ari gitoya.
Komisiyo ya IEBC ikaba yasabye impande zombi Jubilee na NASA ko bazahura mu nama ku wa mbere taliki 18 nzeri,2017 kugirango barebere hamwe guhinduka ku italiki ya matora aho bateganya ko yaba hagati ya mataliki ya 25 na 30 z’ukwakira 2017.
Komisiyo ya IEBC yatangaje ko,kubibazo bivugwa ko haba harabaye ubujura mu matora (hacking) ko nta byabayeho kuko company ya France yabagurishije ibikoresho bya matora ngo yakoze igenzura basanga nta bikorwa bya (Hacking Transmission Result) bitabayeho.
Ibyo mu gihe birimo kwemezwa niyo company yagurishije ibikoresho birimo za machine (BVR) zisanzwe zikoreshwa mu bikorwa bya matora,abatavuga rumwe na leta ya Jubilee aribo bibumbiye mu ihuriro rya NASA,bo bavuga ko society ya bafaransa yagurishije ibikoresho leta ya Kenya iyobowe na Jubilee aribo bayifashije kwiba amajwi yibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Raila Odinga uyoboye ihuriro rya NASA nabagenzi be,bataganje ko bamaze kwandikira leta y’igihugu cy’Ubufaransa (France) ko basaba leta yabafaransa gusaba society yagurishije ibikoresho bya matora mu gihugu cya Kenya,gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rwikirenga rwategetse ko hakorwa igenzura kuri za mudasobwa(IEBC SERVER) kugeza ubu zitegekwa niyo society ya bafaransa hakagenzurwa ibyavuye mu matora byaba atari ibyo ihuriro NASA batangaje ko badashobora kuzitabira amatora.
Naho umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta we,yatangaje ko,biteguye kuzahura na komisiyo ya IEBC hamwe na bagenzi babo ba NASA,ariko avuga ko italiki yindi bagiye kwemeza abatavuga rumwe na leta ye,nibaramuka bayanze ko bazaba barenze umurongo ngenserwaho kandi bazaba bafite ikindi bifuza ko ngo nabo batazabyemera.
Ariko yirinze kuvuga icyo azabakorera niba baramutse babyanze,usibye ko byashoboka ko nta cyo yabikoraho kuko amakipe na [2] agomba kujya mu mukino wa nyuma kugirango hazamenyekane uzatwara igikombe hagati ya NASA na Jubilee.
Tubibutse ko nyuma yitaliki yashyizweho nurukiko rukuru rw’ikirenga,ko amatora azaba hagati mu minsi [60] nkuko biteganijwe mu itegekonshinga,ubwo iyo minsi irangiye nta matora abaye itegeko riteganya ko umukuru w’urukiko rwikirenga ari we DAVID MARAGA ariwe uzaba umukuru w’igihugu byagateganyo mu gihe cy’iminsi [90] hanyuma agategura amatora yabazaba bahatanira kuba umukuru w’igihugu.
Ikindi kivugwa ni uko mu gihugu harimo gutangwa ID(indangamuntu)zabantu baziyandisha bundi bushya,kandi izo ID zikaba zirimo gutangwa mu duce NASA ikomeyemo kugirango hiyandishe abantu bashya bashobora kuzatora ishyaka riri kubutegetsi rya Jubilee kuko ryamaze kubona yuko abaturage batarikunze.Ibyo nabyo NASA ikaba yabitahuye aho mu mpera ziki cyumweru KISUMU aho RAILA Odinga akomoka hafashwe abagore bari nama bise ko ngo ari inama yabategarugori balimo kwiga uko umutegarugori yakwiteza imbere ariko biza gutagurwa ko barimo kugurisha indangamuntu bazakoresha mukwiba amajwi yibyavuye mu matora yumukuru w’igihugu.
