Inkuru dukesha urubuga rw’Ambasade ya leta zunze ubumwe z’Amaerica,ikorera murwagasabo ahitwa Kacyiru mu murwa mukuru w’uRwagasabo KIGALI.
Hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’UburayiEuropian Union ,na Ambasade nyirizina y’Abongereza nayo ibarizwa mu murwa mukuru w’uRwagasabo nabo banenze cyane igikorwa cya leta y’uRwanda kuba yarananiwe kwihanganira itangaza makuru ryigenga rya bbc 2 yashyize ahagaragara filme mbarankuru yitiriwe” Rwanda’s Untold story” yashyizwe ahagaragara umwaka ushize mu Kwakira 2014.
Abahanga muri politike babwiye ikinyamakuru inyangenewss.com kuri uyu mugoroba wo kuwa 07th kamena 2015 ubwo twateguraga iyi nkuru,ko kuba umwakagara yarafunze itangaza makuru rya bbc ar’ikimenyetso simusiga cy’uko umwakagara na leta ye ayoboye ko barwanya itangaza makuru ry’igenga.Ndetse ntibatinye no gutangariza inyangenews ko bishoboka ko,radio ya bbc ishobora kuba intandaro yikurwa kubutegetsi k’Umwakagara mu minsi iri mbere itari myinshi.
Mu ijambo ryavuzwe n’uhagarariye leta zunze ubumwe mukarere muri ministeri y’ububanyi n’amahanga,akaba n’umuvugizi wa leta ya Obama, bwana Rodnet D.Ford,ya nenze bikomeye imikorere ya RURA ikigo gishinzwe imirimo ifitiye leta akamaro.
Icyemezo cya RURA gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro,cyanenzwe cyane bikomeye nyuma yaho komisiyo yitiriwe Martin Ngoga yatanze umwanzuro wo gufunga radio bbc yakoreraga mu rwagasabo
Cyakora komisiyo ngoga yari yatanze uburyo bwa (2)bwokwiatabaza mu gukemura aya makimbirane, ubwa mbere kwari ukujyana bbc mu rukiko bikamenyekana ko leta y’uRwanda itsinze ikigo cya bbc,cyangwa se ko bbc ibaye umwere,byaba ngombwa radio bbc ikaba yanafungwa byagateganyo mu gihe bagitegereje igisubizo cyicirwa rubanza ,ariko ibyo byose leta y’umwakagara ka Rutagambwa,yahisemo gukoresha igitugu cya kinyeshyamba yibwira ko, ariwe waremye Ijuru n’Isi.
Bitewe n’inyungu politike y’uRwanda ifite muri iki kibazo, yahisemo kwirengagiza nkana ibyasabwe na komisiyo’ Ngoga bishingiye kumategeko ajyanye n’ubutabera bwabaye inzara ya Ruzagayura muri gakondo ya bakiranutsi, ahubwo mwene Rutagambwa ka rwa Kagara yahisemo gufata icyemezo cyo gufunga iyo radio ya bbc ivuga ikinyarwanda mu gihe abakoze filme mbara nkuru ari bbc ikoresha ururimi rw’Icyongereza.Ibi bikaba bunyuranije n’amategeko yicyo gihugu ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Abagize uruhare muri iriya jenocide bakaba baramaze kwemeza bidasubirwaho ko, Umwakagara mwene Rutagambwa dore ko ari we,waruyoboye ingabo za FPR Inkotanyi uyu munsi wa none ziraregwa ubufatanya cyaha muri Jenocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kuwa 06 mata 1994.
Nyamara mu minsi yashize mwene Rutagambwa ka rwa Kagara, niwe wirirwaga asakuza ko amahanga atubahiriza amategeko kubikorwa bijyanye na jenocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.Iyi jenocide ikaba yaramuhaye uburenganzira bwo kwigabiza igihugu cy’abaturanyi cya Congo aho yambutse akagitera yitwaje ko bacumbikiye abasize bahekuye uRwagasabo.Amakuru avuga yuko Iyi jenocide Umwakagara mwene kagara ka Rutagambwa,ngo yayikuyemo umugati utubutse ibi bikaba byamazwa n’abasangirangendo be ko ariwe nyirabayazana wa Jenocide yo muri mata 1994.
Twibutse yuko Ambasade ya leta zunze ubumwe z’America zamaganiye kure cyane ,icyemezo cyo gufata itegeko nshinga ry’uRwanda ribuza umwakagara kongera kwiyamamaza ko barihindura mu buryo yongera guhabwa amahirwe kongera gutegeka uRwanda kugirango abone uburyo yimikaza ubwami bw’Abega babakagara aho bakomeze gutsikamira abanyarwanda bamaze imyaka irenga 55 batarabona ubuyobozi bubakwiriye busangiwe na bose kuva aho repubulika itemewe n’amategeko yimitswe n’agatsiko k’Abahutu babanyamoko bitwa “Extremists” bafatanije n’Abatutsi bibisambo barimo Rutagambwa ka rwa Kagara Abazungu aribo babatera ingabo mu bitugu kuko ubwabo nta mbaraga ndetse nta nubushobozi bari bafite kuburyo bakura ubwami bw’Urwanda n’Umwami wabanyarwanda KIGELI V Ndahindurwa.
Amakuru atugeraho aravuga ko,Umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi,Europian Union kugeza magingo ya,uwo muryango nta cyo uratangaza kubijyanye no kugaragaraza aho waba uhagaze kw’ihindurwa ry’itegeko nshinga ry’uRwanda,kuko nta tangazo bari basohora bamagana uwo mushinga w’Umwakagara ka rwa Kagara ka Rutagambwa
Uko bigaragara dushingiye kubyo umwana w’Umwana w’umunyaKenya wo mu bwoko bw’ABAJALUWO bwana OBAMA, yabwiye abategetsi babanyagitugu muri kanama umwaka ushize wa 2014 ,mu nama yabereye New Yourk mur’America,yavuze ko adashobora kwihanganira abategetsi babanyagitugu barimo Pierre Nkurunziza ,Kabila Josepf,Umwakagara na M7,yababwiye yuko ngo aho isi igeze iri kuyoborwa na demokarasi ishingiye kubyifuzo by’Abaturage.
Yakomeje avuga ko, abo bategetsi babanyagitugu bakwiye kwibagirwa imikorere yagikoloni bakareka abaturage bakagira ijambo,ari nayompamvu isi yose ubu irimo kurwanya ibitekerezo bya kinyeshyamba byagiye birangwa na leta y’umwakagara aho akomeje gutera igihugu cya Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko yitwaje ikibazo cya fdlr kugez’ubu kitarabonerwa umuti nyamara umwakagara akaba agikomeje guhirahira ashaka kongera kujya guteza akaduruvayo mu gihugu cy’Abaturanyi kugirango abone uko ajya kwisahurira umutungo kamere wa Congo kuko ayo yakuyeyo yose yayaguze intwaro kuburyo ntakabaraga asigaranye muri iki gihe uwashaka wese yamuhirika ni uko nyine cya gakondo yabakiranutsi gishingiye kubuhanuzi.
