Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews aturuka ahantu h’ibanga,abaduhaye ayo makuru bakaba batifuza ko mu nkuru zacu hatagaragaramo inkomoko y’amakuru aho yaturutse.Baratangaza yuko umwakagara yaba arimo gutegura Rucunshu y all igihe cyose abanyarwanda baba batamwemereye ko yakongera kwiyamamaza ku nshuro ya lll icyo itegeko nshinga ry’uRwanda ridakozwa na gato.
Nk’uko bitangazwa nabatanze aya makuru,baravuga yuko,umwakagara yaba arimo gutegura intambara ishobora kuzafata imyaka irenga (4) mu karere kibiyaga bigari,aho ateganya kuba yakongera kuyobora mandat ya lll muburyo butaziguye yitwaje intambara igihugu kizaba kirimo.
Ubu biravugwa yuko imyanya yose ikomeye yo kurwego rw’igihugu abega bamaze kuyicara bakaba aribo bayicayemo aho bateganya yuko niba bibaye ngombwa ko birukanwa kubutegetsi nk’uko Umwami Nebukadinezari wategekaga igihugu cy’IBABULONI,bazahita basahura igihugu cyose kuburyo bazahungira mu gihugu cya Uganda ku nshuro y all cyangwa se ya lll aho bazitegurira kongera gutera u Rwanda dore ko ariko bamenyereye.
Ubu bikaba bivugwa yuko igisirikare cya RDF,cyamaze guhinduka ABEGA DEFENCE FORCE (ADF) bikaba biteganijwe yuko mbere ya matora ya 2017,inzego zose za ngombwa nk’urwego rw’iperereza ruzaba rutegekwa n’agatsiko k’Abega defence Force.
Bikaba bivugwa yuko umwakagara yamaze gukwirakwiza ingabo mukarere kamajyaruguru y’uburengera zuba,aho ateganya gutangiza intambara mu gihugu cya Congo nk’uko yamenyereye mu rwego rwoguhangana na fdlr .
Ibi bikaba birimo gutegurwa mu gihe hategerejwe ko leta ya Congo n’iy’uRwanda zitangaza kumugaragaro imipaka ihuza ibihugu byombi yakaswe mu 1884 mu nama y’IBERLIN conference yagabanyaga ibihugu,akaba ari muri urwo rwego aho,biteganijwe yuko u Rwanda rwaba rugiye guhabwa igice kiruta u Rwanda kugirango igihugu cya Congo kigire amahoro arambye.
Twibutse yuko ibi biri mu masezerano hagati ya perezida Kabila Joseph na Umwakagara Paul Kagame.Aho bateganya yuko mbere yuko kabila ava kubutegetsi agomba gusiga yubahirije amasezerano yagiranye na leta y’uRwanda kugirango u Rwanda rusubirane igihugu cyarwo cyaharanye mbere y’umwaduko wabazungu.
Twibutse na none yuko ibi bikubiye mu buhanuzi bwo mu gice cya 1-3,cy’ubuhanuzi no mu gice cya (4) cy’ubuhanuzi ndetse niba nibuka neza no mu gice cya (6) cy’ubuhanuzi fdlr izarwana na leta y’uRwanda iri muri ako karere kagiye gusubizwa u Rwanda nyamara ntabwo bazayishyigura kuko hazaboneka abayitera inkunga kugirango bakureho umwakagara aho niho hazabaho imishyikirano kuburyo uzaba ayoboye fdlr azayigambanira!





